• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

  • FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium   |   02 Mar 2026

  • Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi   |   02 Mar 2026

  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15   |   27 Feb 2026

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe   |   24 Feb 2026

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi   |   24 Feb 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Ubwanditsi 29 Aug 2016 Mu Mahanga

Inama ya 13 y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize aka karere National Central Bureaus (NCB) ejo bahuriye i Kigali mu nama ibanziriza Inama Rusange ya 18 y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) iteganijwe gutangira tariki 31 Kanama.

Abitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize aka karere baturuka muri Uganda, Tanzania, Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Kenya, Djibouti n’u Rwanda; bunguranye ibitekerezo ku bufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka.

Iyi nama izakurikirwa n’izindi zizasuzuma ibibazo by’umutekano, hanyuma ibizivuyemo bishyikirizwe Komite Mpuzabikorwa Ihoraho (Permanent Coordination Committee – PCC) igizwe n’Abayobozi b’Amashami y’Ubugenzacyaha ya Polisi ya buri gihugu cyo muri uyu Muryango.

Imyanzuro y’Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu byo muri aka karere (EAPCO) n’iy’ Abayobozi ba Komite Mpuzabikorwa Ihoraho (PCC) izashyikirizwa Inama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Aba nibamara kuyisuzuma no kuyikorera ubugororangingo bazayishyikiriza ba Minisitiri b’Umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango kugira ngo bayemeze, hanyuma ikazatangazwa ku musozo w’Inama Rusange y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Inama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol). Mu bizayikorwamo harimo imyitozo yo ku rwego ruhanitse ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Cyber Enabled Table-Top Exercise).

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize uyu Muryango (EAPCCO), Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga n’Ubutwererane muri Polisi Y’Urwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Tony Kulamba yagize ati:”Ibyaha ndenga mipaka bigira ingaruka mbi ku bukungu, iterambere n’umutekano w’igihugu byabereyemo, ku karere giherereyemo ndetse no hanze yako. Inama nk’izi ni ingenzi kubera ko ingamba zifatirwamo zituma birwanywa biruseho.”

Yakomeje agira ati:”Guteza imbere ubufatanye no kunoza imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu Muryango no kwita ku busabe bwa buri gihugu ni byo bizatuma turushaho kubirwanya; bityo abanyabyaha babure aho bihisha.”

ACP Kulamba yagize kandi ati:”Inama ya 13 y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri uyu Muryango n’andi mahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo ku buryo twanoza imikoranire yacu, bityo dusohoze inshingano zacu zo kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi Wungirije w’Ibiro Mpuzabikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika, Precious Tlhabiwa yagize ati:”Inama ngaruka mwaka nk’izi ni urubuga rwiza rwo gusangira ubunararibonye, kumenyana no kungurana ibitekerezo ku byo dushinzwe .”

-3875.jpg

Uhagarariye Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere, Sothenes Makuri yagize ati:” Hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya ibyaha ndenga mipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije, ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya. Bene izi nama ni ingirakamaro kubera ko zitanga urubuga rwo kugaragaza ibibazo bifitanye isano n’umutekano bityo bigashakirwa umuti urambye.”

RNP

2016-08-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Ubwanditsi 26 Feb 2016
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024
Mutesi Jolly ni we watorewe kuba  Nyampinga w’u Rwanda 2016

Mutesi Jolly ni we watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe

Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe

Ubwanditsi 08 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi
Mu Rwanda

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990
Amakuru

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Ubwanditsi 10 Oct 2020
URwanda rurasaba abaturage bwarwo  guhagarika kujya ahantu hari icyorezo cya Ebola
INKURU NYAMUKURU

URwanda rurasaba abaturage bwarwo  guhagarika kujya ahantu hari icyorezo cya Ebola

Ubwanditsi 01 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru