• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane

Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane

Ubwanditsi 06 Feb 2016 Mu Mahanga

​Abaturage bo mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira, ho mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose no gutanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’ukuntu bayakemura.

Ibi babikanguriwe ku itariki 4 Gashyantare mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Uwizera yabibakanguriye ubwo bari mu biganiro by’umugoroba w’ababyeyi aho bareberaga hamwe ibibazo biri hagati y’abantu, hanyuma bakabikemura.
Yababwiye ati:”Ingaruka z’amakimbirane, icyo yaba ashingiyeho cyose, ni mbi. Urugero ruri hafi n’uko iyo adakemuwe mu maguru mashya, bamwe mu bayafitanye bafata umwanzuro wo kwihanira.”

Yakomeje ababwira ati:”Abafitanye ibibazo baba bakwiriye kubikemura mu bwumvikane, mu gihe babinaniwe bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho gukora ibinyuranyije n’amategeko.”

AIP Uwizera yasobanuriye abitabiriye uwo mugoroba w’ababyeyi ko amakimbirane ashingira ahanini ku mitungo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kuwusesagura cyangwa kuwupfusha ubusa.

Yababwiye ko ashobora guterwa kandi n’ubuharike, gucana inyuma, no kutuzuza inshingano ku bashakanye.

AIP Uwizera yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, kandi bakigisha urubyiruko ingaruka mbi zabyo barusobanurira ko bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.
Yakanguriye ingeri zose z’abantu kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati:”Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo biri hagati y’abantu no kubikemura.Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe bashobora kuba babitekereza. Ufitiye rero akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro byose.”

Yasabye abari aho kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gukomeza guha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma kirwanywa no gukumirwa.

RNP

2016-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi:  Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Burundi: Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Ubwanditsi 25 Nov 2017
RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ubwanditsi 09 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994
Mu Mahanga

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum
INKURU NYAMUKURU

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Ubwanditsi 13 May 2018
Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza  mu nkiko
Mu Mahanga

Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza mu nkiko

Ubwanditsi 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru