• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Ubwanditsi 01 Apr 2016 Mu Mahanga

​Nk’uko bimaze kugaragara, abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Polisi y’u Rwanda nayo ikaba ifatanya nayo mu kubaha amahugurwa kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye .Ni muri urwo rwego ku itariki 30 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Nyabihu yahuguye abo mu murenge wa Bigogwe bagera kuri 84.

Bakaba barahuguwe n’umupolisi ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye, akaba yari ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali Bidobe Albert.

AIP Muhorakeye yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, binatuma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.

Akaba yagize ati:” Ntimujya mubona ko ababinyoye aribo bateza umutekano muke, barwana bakanakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko? Mwe kuko musobanukiwe n’ingaruka zabyo,mufite inshingano zo gukangurira abaturage kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.”

Yabasabye kandi gukangurira abaturage bayobora kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryanakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yanabasobanuriye ko guhohotera abana harimo kubaha ibihano biremereye nko kubakubita, kubavana mu ishuri, no kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo kandi ababyeyi cyangwa undi ubarera bafite ubushobozi, kubakoresha imirimo ivunanye, kubatuka, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse cyangwa gutinda kubikora, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.

Akaba yarababwiye ati: ” Mwe mumaze gusobanukirwa ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhohotera abana no gufata ku ngufu, mujye mukangurira abandi kuryirinda, kandi bahe Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora”.

AIP Muhorakeye yasoje abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru ashobora gutuma batahura kandi bagakumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho batuye.

Nyuma y’ayo mahugurwa, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubw’ amahugurwa idahwema guha abaturage, aho yagize ati:”Turashimira Polisi yacu kubera uburyo ituba hafi, ikaduhugura kwirinda ibyaha bitandukanye, namwe rero murasabwa kuba abafatanyabikorwa beza, mugakumira ibyaha bitaraba, ntimubiharire inzego z’umutekano gusa, kuko nta terambere twageraho nta mutekano dufite.”

Kamanzi Japhet, umwe muri abo bagize CPCs yagize ati:”Abagabo bamwe bari bazi ko gukubita abagore babo ari byo bituma babubaha, ariko menye ko ibyo aho kugira ngo bibaheshe icyubahiro bitera amakimbirane hagati y’abashakanye. Bombi bakwiye kubahana. Ntawe ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe kubera ko ari igitsina runaka .”

Yakomeje agira ati:” Aya mahugurwa ni ingenzi, kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ubwo hari zimwe na zimwe nari nsanzwe nzi, nsobanukirwa n’icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aricyo, n’icyo nakora ngo ibi byaha byose bikumirwe, nkaba nshimira Polisi y’u Rwanda kuri ubu bumenyi iduhaye, nkanasaba bagenzi banjye gukurikiza inama yatugiriye no gusangiza abandi ubumenyi n’inama twungutse.”

RNP

2016-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Ubwanditsi 16 Jan 2025
Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Ubwanditsi 22 Sep 2025
Ese  abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ese abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ubwanditsi 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC
Amakuru

Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC

Ubwanditsi 01 Oct 2022
U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana
ITOHOZA

U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Impano y’imodoka  ya V8 Apôtre Masasu yahawe n’abakirisitu basengera muri Restauration Church  yavugishije benshi ‘ Amangambure ‘
Mu Rwanda

Impano y’imodoka ya V8 Apôtre Masasu yahawe n’abakirisitu basengera muri Restauration Church yavugishije benshi ‘ Amangambure ‘

Ubwanditsi 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru