• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Ubwanditsi 09 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Hashize iminsi igera kuri itanu hatangajwe amakuru ko Col Augustin Nshimiyimana wa FDLR yafashwe ariko amakuru n’uburyo yafashwemo ntiyajya ahagaragara.

Uyu munsi umuvugizi wa FDLR yatangaje ko ayo makuru ari impamo ko Col Augustin Nshimiyimana wo mu nyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi zigizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda yafashwe ku cyumweru gishize muri Kivu ya ruguru agafatirwa mu rusengero

Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko umuvugizi wa FDLR abivuga.

Nkuko ‘Curé Ngoma’ yabitangarije BBC ati: “Ni byo baraje bamusanga aho yari yagiye mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata”. Ngoma avuga ko aho Nshimiyimana yafatiwe yari yahagiye mu bikorwa by’umuryango we bwite.

Mu kwezi gushize leta ya DR Congo yatangaje ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba irimo n’iyo mu bindi bihugu ihakorera ariko by’umwihariko kuva Perezida Felix Tshisekedi yajya ku butegetsi ntabwo imitwe irwanya u Rwanda byabahiriye, abenshi barishwe abandi bazanwa mu Rwanda.

Uwari umuyobozi mukuru wa FDLR, Gen Mudacumura yaguwe gitumo yicanwa n’abandi bamubaga hafi harimo n’umunyamabanga we wihariye Col Sixbert tariki ya 17/18 Nzeli 2019, naho Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa, Col Mpiranya Leo Cyprien basimburanye mu kuyobora RUD Urunana bicwa bakurikiranye umwaka ushize.

Col Augustin Nshimiyimana avuka mu cyahoze ari Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi (Nyabihu y’ubu) akaba ari mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y’abacengezi akaba na mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y’abacengezi muri 1998 ndetse n’uwahoze ari umuvugizi wa FDLR, Nkaka Ignace wiyitaga Bazeyi Fils La Forge wafashwe akazanwa mu Rwanda avuye mu nama muri Uganda yari yatumiwemo na Perezida Museveni ngo bihuze na RNC.

Uwasimbuye Col Nkundiye ku buyobozi bwa FDLR ariwe Lt Col Dr Mugemanyi nawe yahise yicwa mu kwezi kumwe n’uwo yari asimbuye.
Ubu umutwe wa FDLR ishami rya gisirikari ariryo FOCA riyoborwa na Gen Pacifique Ntawunguka bita OMEGA.

2021-06-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ubwanditsi 14 Dec 2020
Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu Mahanga

RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni
ITOHOZA

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Ubwanditsi 14 Apr 2019
Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro
Amakuru

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Ubwanditsi 16 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru