• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 30 Jun 2016 Mu Mahanga

Inama y’umutekano y’Intara y’Amajyepfo yateraniye mu karere ka Huye ku itariki ya 28 Kamena 2016 yashyizeho ingamba zikomeye zo kurwanya ikintu cyose gitera ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina.

Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’umuyobozi w’iyi ntara Munyantwali Alphonse yarangiye abayitabiriye biyemeje kurwanya ibyo byaha byombi, barushaho gukorana n’nzego z’inama y’igihugu y’abagore zikorera ku nzego z’ibanze.

Yari yitabiriwe kandi n’abahagarariye abagore kuva ku rwego rw’intara kugeza ku murenge.

Ageza ijambo ku bari abyitabiriye Minisitiri Gashumba yavuze ko gufatira hamwe ingamba zikomeye hagati y’inzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage bizatuma habaho ku buryo bworoshye gutahura no gukemura ibibazo biterwa n’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.

Minisitiri gashumba yagize ati;”N’ubwo hari ingamba zafashwe, abana baracyakomeza kubuzwa uburenganzira bwabo, ibi bikaba bitureba twese nk’abayobozi, nitutagira icyo dukora vuba rero, ingaruka zizagera ku bana ubwabo no ku gihugu muri rusange.”

Yakomeje avuga ko kubera uburangare bwa bamwe mu babyeyi, abana babo bataye amashuri, bajya kuba inzererezi mu mihanda, abandi bakaba bakoreshwa imirimo ivunanye mu ngo, mu birombe by’amabuye y’agaciro no mu mirima y’ibyayi.

Ku rundi ruhande, yanavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu miryango imwe n’imwe ariryo pfundo ry’ihohoterwa rikorerwa abana, kuko imiryango ibanye nabi hari igihe umwe yica undi bikagira ingaruka ku bana kuko usanga bafata inshingano zo gufasha umubyeyi wasigaye.

Yasabye aba bayobozi gufatanya n’inama y’igihugu y’abagore, bakorana n’abayihagarariye ku rwego rw’umudugudu n’akagari, bagaca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iyo nama, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, yeretse abayitabiriye uko umutekano wari uhagaze muri iyo ntara mu mezi abiri ashize, ababwira impamvu zitera ibyaha bibonekamo n’ingamba zafashwe mu kubirwanya.

Yavuze ko ibyaha biza ku isonga mu ntara y’Amajyepfo ari icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubujura, ariko anavuga ko ugereranyije n’ibihe byashize ibi byaha byagabanutse, kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage, ubukangurambaga, imikwabu yo gufata abanyabyaha, amarondo, umusaruro wa za komite zo kwicungira umutekano, gukorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze.

-3111.jpg

ACP Nkwaya yagize ati;”Iyi mikoranire yatumye habaho guhanahana amakuru byihuse tugahita tunashakira hamwe ibisubizo, kugirango turwanye kandi dufate abanyabyaha, tukanagaruza ibyibwe, kandi akenshi tukaburizamo ikorwa ry’ibyaha.

RNP

2016-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Ubwanditsi 15 Jan 2022
Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije

Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 27 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo
IMIKINO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Ubwanditsi 30 Nov 2016
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!
Amakuru

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Ubwanditsi 22 Jun 2024
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa
INKURU NYAMUKURU

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubwanditsi 10 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru