• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka

Ubwanditsi 06 Oct 2016 Mu Mahanga

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Christian Rwakunda, ejo yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro imirongo ibiri izakoreshwa mu gupima ubuziranenge bw’imodoka nto n’iziciriritse zitarenza toni 3 n’igice z’uburemere, ku kigo cya Polisi y’u Rwanda gipima ubuziranenge bw’imodoka giherereye I Remera mu karere ka Gasabo.

Buri murongo muri iyi yombi, ufite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka zigera ku 100 ku munsi.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda, ba Komiseri muri Polisi y’u Rwanda, abahagarariye amashyirahamwe atwara abantu n’abashoferi.

Mu ijambo rye, Rwakunda yashimye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga yakoresheje yagura ubushobozi bw’iki kigo maze avuga ko Minisiteri ahagarariye izafasha igitekerezo yagejejweho cyo kuzashyira ikigo nk’iki mu Ntara zose.

Yagize ati:”Igenzura ry’imodoka rijyanye na gahunda z’ubwikorezi n’umutekano wo mu muhanda , niyo mpamvu twe na Polisi y’u Rwanda twiyemeje kubishyigikira.”

Yibukije ko igenzura Atari ukureba ubuzima bw’imodoka gusa ahubwo bugamije n’umutekano wo mu muhanda kimwe no kudakwirakwiza ibyangiza ibidukikije .

Rwakunda yakomeje avuga ko kwiyandikisha ku bashaka kugana iki kigo bizajya bikorerwa ku rubuga Irembo aho yagize ati:” Ibi bikorwa byo kwagura bizatuma tugira igihugu kirangwamo imodoka zifite umutekano.”

Ni imirongo ije yiyongera ku yindi itanu yari isanzwe ikoreshwa n’iki kigo nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Polisi , Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi.

CP Rumanzi yavuze ko imirongo yongerewe izongera ubushobozi bityo igihe
abagana ikigo bategerezaga ngo bakorerwe kikazagabanuka kandi imodoka zizasuzumwa ku munsi ziziyongera.

Aha yagize ati:”Iyi mirongo ije ikenewe kuko izongera ubushobozi bw’iki kigo bityo bigatuma dutanga serivisi nziza ku batugana. Twashoboraga gukorera imodoka hagati ya 400 na 500 ku munsi ariko ubu tuzajya dukorera imodoka hagati ya 600 na 700 ku munsi.”

Yakomeje avuga ko kubera ubushobozi bwiyongereye buzatuma abagana iki kigo bajyaga bategereza hagati y’isaha imwe n’iminota 90 ku wazanye imodoka ye, ubu azajya ategereza igihe kitarenga iminota 45.

Isuzuma ubwaryo ntirirenza iminota 5 kandi haba harebwe byinshi ku modoka birimo uko isohora umwotsi, ibiyifasha guhagarara, ibituma itanyerera, ibiringanire bw’imitende yayo, uko imeze inyuma, amatara n’ibindi,…

CP Rumanzi yakomeje avuga ko hari gahunda yo kwagurira iki kigo mu ntara zose ndetse no kubona ibikoresho bihagije.

Yaboneyeho kandi gusaba ko hashakwa ahantu hitaruye umujyi , hazajya hakorerwa isuzuma ry’amakamyo ,aho yavuze ko byagabanya igihe cyakoreshwaga aho agize ati:”Ibi byose ni mu nyungu z’umutekano kandi ni imwe mu nshingano zacu.”

Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gusuzuma imodoka mu mwaka wa 2008 aho iki kigo cyatangiranye n’imirongo ibiri n’ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 150 ku munsi; aho bigaragara, nk’uko Polisi ibitangaza, ko impanuka ziterwa n’imiterere y’imodoka zagabanutse ku buryo bugaragara.

-4255.jpg

-4256.jpg

-4257.jpg

-4258.jpg

RNP

2016-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Ubwanditsi 09 Aug 2024
Burundi: Hafashwe ibinyabiziga bivugwa ko ari ibya Hussein Radjabu byari kuzifashishwa mu guhungabanya referandumu

Burundi: Hafashwe ibinyabiziga bivugwa ko ari ibya Hussein Radjabu byari kuzifashishwa mu guhungabanya referandumu

Ubwanditsi 11 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye
INKURU NYAMUKURU

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Ese  abacengezi baba bongeye gutera igihugu
Mu Mahanga

Ese abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara
POLITIKI

Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Ubwanditsi 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru