• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation
Umuyobozi wa ISO, Col. Kaka

Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation

Ubwanditsi 27 Nov 2017 ITOHOZA

Abahoze ari abakozi b’urwego rushinzwe iperereza imbere mu gihugu muri Uganda, (Internal Security Organization) ISO, bararirira mu myotsi, nyuma yo kumva ko amafaranga bagombaga guhabwa nk’imperekeza, nyuma yo kuvanwa ku kazi, mu buryo budasobanutse, aho bagannye inkiko, urubanza rukaza kurangira abari abakozi ba ISO batsinze Guverinoma muri 2008.

Ubu, bikaba bivugwa ko amashilingi bagombaga guhabwa Goverinoma yayakoresheje muri gahunda yayo yo kuvana ingingo ya 102 mu Itegeko Nshinga rya Uganda, ikaba igaragaza ko Perezida wa Republika ya Uganda, agomba kuba afite imyaka y’ubukure  irihagati ya 37 na 75, nkuko ingingo ya 102b mu Itegeko nshinga rya Uganda ibigaragaza.

Buri ntumwa ya rubanda yahawe akayabo kangana n’amashilingi miliyoni makumyabiri n’icyanda 29,000,000, mu rwego rwo kujya kubaza abaturage bahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda (Parliament) akaba yariswe Consultation Facilitation, ariko kandi intumwa za rubanda zimwe na zimwe zikomoka mu mashyaka (Political Parties) atavuga rumwe na Guverinoma (Opposition political parties), zarayanze,

Kuva icyo gihe,  Guverinoma yatangiye kuvugana nabari abakozi ba ISO, ku buryo  ayo  mashilingi  yagomba guhabwa abahoze ari ba maneko, bumvikana ko Guverinoma izatanga miliyari mirongwitatu n’icyenda (39,000,000,000),  ubu hakaba hari hasigaye amashilingi 29,000,000,000, ariko byaje gukomeza bigenda bikomera, kuko inzego zinyuranye zo muri icyo gihugu, zakomeje kujya zibyivangamo, mu guharanira ko rumwe muri izo nzego zahabwa uburenganzira, bwo kuzatanga ayo mafaranga.

Imyaka igera kuri 2, nibwo ISO yahaye abagera ku 100, gusa, nyuma yo kumenya iyi nkuru, abandi basigaye bagiye ku rwego rw’Umuvunyi (Inspector General of Government), bamumenyesha ukuntu amafaranga yarimo gutangwa mu buryo budasobanutse, ubwo Umuvunyi, (Inspector General of Government), yahise atanga itegeko ko itangwa ry’ayo mashilingi rihagarikwa, noneho habaho kugongana hagati y’Urwego rwa ISO na Polisi, buri ruhande rwifuza ko arirwo rwaharirwa gahunda yo gutanga ayo mashilingi, nyuma haza kumvikanwaho ko, urwego rwa Inspector General of Government arirwo ruzayatanga, ndetse mu minsi ishize mu kwezi kwa cumi, hakaba aribwo hari hatanzwe icyizere ko noneho abahoze ari abakozi ba ISO (Veterans) bagomba kuba barabonye ayo mashilingi.

Aha, Umuvunyi akaba yaribajije impamvu bamwe bahawe amashilingi yabo abandi ntibabahe, aha, akaba yaravuze ko ari akarengane, ndetse n’uburiganya. ‘’Ntabwo amashilingi agomba gutangwa nka ruswa, niba batanze amashilingi, hagomba gukorwa liste, ikamanikwa ahagaragara, imikorere yo muri icyi gihugu irarambiranye’’ nkuko byatangajwe n’umwe mu bagombaga kuba barabonye kuri aya mashilingi.

Aba bahoze ari ba maneko, bakaba basaba Guverinoma ya Uganda, gukora ibishoboka, kugirango bahabwe imperekeza zabo, dore ko hasigaye mbwarwa muri bo, kuko abandi bagenda bapfa umugenda, bitewe n’imibereho mibi, ahanini ishingiye ku bukene, utibagiwe kandi n’umubare munini w’abapfakazi, nabo bugarijwe n’icyibazo cy’ubukene. Ni ukubitega amaso.

Iki  kibazo kandi, kikaza  kiyongera ku kindi  kijya gusa nkacyo, kuko abashinzwe iperereza, bazwi nka Gombolora internal security Organization (GISO),  umuntu akaba yavuga ko bakorera ku rwego rw’Akarere, ariko ubu bikaba bivugwa ko bamwe muri bo badafite impamyabushobozi yo mu rwego rwa A0, bashobora kuzasezererwa, igitekerezo cyatanzwe n’umukuru wa ISO. Nyuma yo gutanga icyi cyifuzo cye  kitashimishije abakozi b’uru rwego, bariye karungu, bavuga ko niba bigenze bityo, nabo bazajya mu mashyaka atavuga rumwe na Guverinoma.

2017-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru  bibogama – Mbanda

Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru bibogama – Mbanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Ubwanditsi 14 Oct 2017
Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Ubwanditsi 22 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatsinze  umukino w’ikirarane  wayihuzaga na Kiyovu
IMIKINO

APR FC yatsinze umukino w’ikirarane wayihuzaga na Kiyovu

Ubwanditsi 21 Feb 2016
Enyimba FC irimo  yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo
IMIKINO

Enyimba FC irimo yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza
Amakuru

Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Ubwanditsi 01 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru