• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Ubwanditsi 16 Jan 2017 Mu Mahanga

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi, abashishikariza kubukoresha mu kuzuza inshingano zabo zihindura imibereho y’Abanyarwanda.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yasabye abayobozi gukoresha ubushobozi Imana yabahaye mu kuzuza inshingano bashinzwe.

Ati “Imana iturema ntiyigeze idushyira mu byiciro kuva ku wo hejuru kugeza ku wo hasi. Twese twaremanywe ubushobozi bungana. Abanyafurika, Abanyarwanda bagomba guhindura uburyo batekereza, tugomba kongera gusuzuma imitekerereze yacu, indangagaciro zacu.”

Yakomeje agira ati “Nidutegereza ko badukorera ibyo twakagombye kwikorera, tuzagera kuki? Guhora iteka ahantu ukomera abandi amashyi utahava ngo ukore ibyawe, nta kamaro byagira mu iterambere ryacu.”

Aya masengesho yitabiriwe n’abagera kuri 700 barimo n’abanyamahanga baturutse mu Budage, Nigeria, Uganda, RDC n’u Burundi. Perezida Kagame yagaragaje ko hari ihuriro ryo gukorera Imana no gukorera igihugu nk’umuyobozi ku Isi.

Ati “Kugira ngo twizere ibyiza nyuma y’ubuzima, tugomba kuzuza inshingano zacu muri ubu buzima. Nk’abayobozi, Imana yaduhaye ubushobozi busendereye bwo gukora ibyiza ku bwacu no ku bo dushinzwe gukorera.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amasengesho mu bayobozi b’igihugu, Rev.Past.Antoine Rutayisire, yibukije ko hari iterambere Imana yagejeje ku Rwanda mu myaka ishize, igaha igihugu abayobozi bafite icyerekezo kandi igaha abaturage umutima wo gukunda igihugu.

-5396.jpg

Rev.Past.Antoine Rutayisire

Hagarutswe ku by’Imana yashoboje u Rwanda mu mwaka wa 2016 birimo; gutaha ku mugaragaro Kigali Convention Centre, kwakira inama y’Afurika yunze ubumwe, inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu, WEF, gutangiza ikoreshwa rya Drones mu kugeza amaraso ku ndembe n’ibindi.

Aya masengesho yatangijwe mu 1995 agamije gusengera abayobozi b’igihugu muri rusange. Ahuza abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo; abagize Guverinoma, abadepite, abasenateri, inzego z’ubutabera, iz’umutekano, abikorera, sosiyete sivile n’abayobozi b’amadini.

-5395.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aganira n’umukozi w’Imana

2017-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Ubwanditsi 09 Jun 2020
Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi  mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda

Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2016
Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga

Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga

RUSHYASHYA 30 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika

Ubwanditsi 24 Sep 2018
Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije
Mu Mahanga

Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa

Ubwanditsi 30 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru