• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

You are at :Home»Amakuru»Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 04 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abana b’interahamwe bari bibumbiye mu ihuriro Jambo asbl rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyane cyane ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ababyeyi babo baba bahinduye umuvuno bahindura izina biyita ALL FOR RWANDA hiyongeramo abana ba Habyarimana na Kanziga.

Uwo mutwe mushyashya ngo ugamije kuvuganira impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo ariko ni urwitwazo kuko umugambi wabo ni uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu myaka 29 ishize hagiye habaho uburyo butandukanye bukozwe n’abasize bahekuye u Rwanda bahereza uwo murage mubi abana babo bo muri Jambo asbl cyangwa iki kirya barezi ngo ni ALL FOR RWANDA. Batangiye bavuga ko mu Rwanda nta Jenoside yabaye habaye intambara hagati ya FPR Inkotanyi n’Ingabo za Habyarimana.

Iyi niyo ntero ya Col Bagosora bagendaga babunza hirya no hino ku isi hagati ya 1994-1998.

Ariko ubwo hari hamaze gushyirwaho urukiko mpuzamahanga rw’Arusha ndetse bamwe bagafatwa, bahinduye imvugo bavuga ko mu Rwanda Abahutu n’Abatutsi bicanye, ko impande zombi zapfushije. Ibi babikora kugirango bahunge icyaha.

Muri iki gihe tugeze ku isabukuru y’imyaka igera 29, abana b’abicanyi bibumbiye muri Jambo asbl bakaba banashinzwe ALL FOR RWANDA basigaye bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi ko bayemera ariko babikora kugirango bagere ku ntego yabo yo gutoba amateka bavuga ko n’Abahutu bapfuye.

Kwemera Jenoside yakorwe Abatutsi babigiriwemo inama n’abajyanama babo b’abarimu muri Kaminuza n’abanyamakuru kuko bakomeje kuyihakana nta hantu na hamwe bakwakirwa. Niyo mpamvu basigaye banashinyagura ngo bagiye kwibuka Abatutsi.

Mu bashinze ALL FOR RWANDA harimo Placide Kayumba, Robert Mugabowindekwe na Faustin Murego.

Abo bantu ni bande?

Kayumba Placide niwe washinze Jambo asbl akaba ubu ari na Perezida wa FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe n’urukiko rwa LONI imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Robert Mugabowindekwe ni umuhungu wa Lt Col Ephrem Rwabalinda wagiye mu gihugu cy’Ubufaransa kugurira Leta y’abicanyi intwaro. Niwe Perezida wa Jambo asbl. Faustin Murego ni umusilikare wahoze mu gisirikari cya Habyarimana akaba yararangije mu ishuri rikuru rya gisirikari ESM arangiza mu mwaka wa 1990.

Akirangiza muri ESM yahise yoherezwa mu gihugu cy’ububiligi kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga. Akaba ari mu bayobozi ba FDLR ku mugabane w’iburayi aho yari n’umujyanama wa Perezida wa FDLR Ignace Murwanashyaka mu mwaka wa 2006.

Murego kandi ni umuntu wa hafi w’umukuru wa FDLR Gen Victor Byiringiro akaba amufasha muri dipolomasi dore ko banakomoka ku musozi umwe. Avuka mu Kagari ka Kavumu ,Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze ,mu cyahoze ari Komini Nyakinama,Segiteri Rutoyi.

2023-05-04
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Editorial 07 Mar 2016
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Editorial 18 Feb 2022
Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Editorial 06 Dec 2017
Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Editorial 28 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru