• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Ubwanditsi 23 Dec 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, ejo yatashye ku mugaragaro inzu enye zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Inzu zuzuye zirimo n’ibikoresho zubatswe mu turere twa Kayonza, Kamonyi, Gatsibo na Nyamagabe, zubatswe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ambasade y’Ubuholandi mu Rwanda n’umuryango One UN Rwanda.

Buri nzu muri izi, ikaba igizwe n’ibyumba bitatu byo kuraramo, ikikijwe n’igikoni, ubwiherero ndetse n’ikigega cy’amazi, zose zikaba zarashyikirijwe cyane cyane abagore cyangwa abana babyaye basambanyijwe ku gahato cyangwa bafashwe ku ngufu.

Ubu bufasha akaba ari kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ikora muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bwunganira gahunza zisanzwe za Leta.

Umuhango mukuru wo kuzitanga ku mugaragaro wabereye mu karere ka Kayonza ,aho Minisitiri yahamagariye abantu bose ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo.

Ni umuhango wabereye mu kagari ka Kawangire, mu murenge wa Rukara, ukaba wanitabiriwe n’umuyobozi mu kuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazayire n’umuyobozi w’urwego rugenzura uburinganire, Rose Rwabuhihi.

Minisitiri Nyirasafari yagize ati:”Leta y’u Rwanda ifite umusingi ukomeye buri Munyarwanda wese akwiye kubakiraho akuraho inzitizi z’iterambere zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Yavuze ko inkunga nk’iyi itanga icyizere ku bahuye n’ihohoterwa kandi icy’ibanze ari uko umuryan go nyarwanda wose ubereka ko bari kumwe kandi ubashyigikiye muri byose.

Yavuze kokurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abahohoterwa ari inshingano ya buri wese, twirinda guceceka ibyabaye kugira ngo tworohereze ubutabera tunirinda ko byasubira .

Yagarutse ku babyeyi bata inshingano zabo zo kurera maze avuga ko byongera umubare w’abana birera n’ababura ababitaho, ko nabyo ari icyaha guhanirwa.

Yibukije urubyiruko inshingano zarwo zirimo kumvira ababyeyi babo, gukunda igihugu ndetse no kwita ku masomo yabo nk’akabando k’ejo hazaza habo.

Yahamagariye kandi abaturage b’Intara y’Iburasirazuba gushaka no kugana serivisi z’ibigo bya Isange One Stop Centres zashyizweho mu bitaro birindwi bibarizwa mu Ntara yabo; zikaba zirimo ubujyanama ku ihungabana, ubwunganizi mu mategeko n’ibindi byose bigenerwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

IGP Gasana mu ijambo rye, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana biri mu byaha bitanu byiganje kurusha ibindi mu Rwanda, hamwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura.

Aha yagize ati:”Ibi biri mu bigize ubukangurambaga mu gutahura, kurwanya no gukumira icyaha nk’iki, guha icyizere ku bakorewe ihohoterwa ndetse no gukurikirana no guhana abarikoze; kuko ubyaryo ari imbogamizi ku mutekano n’iterambere.”

Yakomeje agira ati:”Ahazaza h’icyi gihugu hazaterwa n’ibyo dukora uyu munsi dufatanyije mu kubaka u Rwanda rw’ejo,…ruzira ibiyobyabwenge kandi abanyabyaha bagashyikirizwa ubutabera.”

Yarangije avuga ko abakora ibyaha bibangamira uburenganzira bwa muntu cyangwa bagerageza kwihorera ku babakoreye amakosa bagomba kujya bahabwa ibihano bikakaye birimo n’igifungo.

Guverineri Kazayire yavuze ko Intara ayobora yashyize imbaraga mu bukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana , ibiyobyabwenge ari nacyo cyah cyiganje muri iyo ntara.

Uku gutaha amazu no kuyashyikiriza abagenerwabikorwa kwanabereye muri turiya turere dutatu tundi twavuzwe haruguru.

-5146.jpg

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari

2016-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

RUSHYASHYA 03 Mar 2026
Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu

Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Gatera wa BK  agiye  kuyobora Crystal Ventures Ltd

Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Ubwanditsi 18 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Ubwanditsi 05 Sep 2021
Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr
Mu Rwanda

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Rutsiro na Karongi  : Abanyamuryango ba FPR basaga  ibihumbi 600,  bakiriye  Umukandida wabo Paul Kagame
Mu Rwanda

Rutsiro na Karongi : Abanyamuryango ba FPR basaga ibihumbi 600, bakiriye Umukandida wabo Paul Kagame

Ubwanditsi 27 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru