• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Ubwanditsi 08 May 2016 Mu Mahanga

Abaturage bo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze biyemeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwicungira umutekano barara amarondo mu gace batuyemo, batanga amakuru ku cyahungabanya umutekano ndetse birinda no kwifatanya n’abahungabanya umutekano w’igihugu kubera ko imirenge nyinshi y’aka karere yegereye umupaka.

Ibi babyiyemeje mu nama y’umutekano yabereye ku biro by’uyu murenge ku italiki ya 5 Gicurasi bayigiranye n’inzego z’umutekano, Polisi n’ingabo ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bagera ku 5800 bitabiriye iyi nama , umuyobozi w’akarere ka Musanze , Bwana Musabyimana yavuze ko nta mutekano, nta terambere cyangwa ikindi cyose kiba kigishoboka aho yagize ati:” Umutekano w’umurenge wanyu, ni mwe ba mbere uri mu maboko, ibi ariko ntimwabigeraho mudafatanyije n’izi nzego ziba zaje kuganira namwe kandi ni amahirwe mufite kuko mufite inzego mujya inama.”

Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, yakanguriye abaturage kongera ubufatanye basanzwe bagirana n’inzego zishinzwe umutekano, bafata iya mbere mu kuwubungabunga kandi batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose babona cyawuhungabanya.

IP Ntiyamira yagize ati:” Iyo mutinze gutanga amakuru, biha icyuho ukora icyaha bityo kumubuza kugikora cyangwa kumufata yagikoze bikagorana, gutangira amakuru ku gihe rero ni ingenzi kandi icyo mukwiye kumenya ni uko ari mwe ba mbere bifitiye akamaro, n’igihugu muri rusange.”

Abaturage bashimiwe uruhare bakomeje kugira mu mutekano wabo kandi basabwa gukomerezaho bakorana n’abayobozi babo babari hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo barwanye icyahungabanya umutekano, banakumira ibyaha bihungabanya umudendezo wabo. Aha niho inama yasabye ko amarondo yarushaho kwitabwaho no gutanga amakuru bigashyirwamo imbaraga.

Inama ijya kurangira, abaturage biyemeje kutita ku bakwirakwiza ibihuha bibagandisha n’abasebya igihugu bagamije gusenya iby’abanyarwanda bamaze kwiyubakira; bavuga kandi ko batazarangazwa n’ibyo, ahubwo bakikomereza ibikorwa byo kwiteza imbere biyubakira igihugu.

RNP

2016-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha

Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha

Ubwanditsi 12 May 2016
Mushikiwabo yagaragaje isomo Abanyarwanda bakuye mu matora yo muri Amerika

Mushikiwabo yagaragaje isomo Abanyarwanda bakuye mu matora yo muri Amerika

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Ubwanditsi 13 May 2021
Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo
INKURU NYAMUKURU

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo bakomeje gutaha mu Rwanda
Mu Rwanda

Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo bakomeje gutaha mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru