• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Ubwanditsi 09 Apr 2016 Mu Mahanga

Nyuma yaho Leta ishyiriyeho ikigega cyo gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG, iki kigega cyagerageje gufasha abarokotse n’ubwo abenshi batagezweho nizo nkunga n’abazibonye zikaza ari intica ntikize.

Muri izi nkunga z’ingoboka ziri mu bice bitandukanya harimo kwivuza, amacumbi,kurihira abanyeshuri n’ibindi.. mubihe byashize habayemo amakosa menshi akomeye, guhimba liste z’abahawe bourse, kuriha liste z’abanyeshuri kabiri, kunyereza ibyagenewe impfubyi n’abapfakazi , kurihira abatabikwiye, guhimba ibyangombwa byo gucika kwicumu, amashyirahamwe ya baringa yitiriwa abarokotse n’ibindi…

N’ubwo bimeze gutya ariko FARG, hari abanyeshuri barihiriwe Kaminuza, amashuri abanza n’ayisumbuye. Abafashijwe barashima ubwitange bwa leta, ariko bafatanyije n’Imiryango ireberera inyungu z’Abarokotse iyo Jenoside AERG na IBUKA, bagasaba ko leta yakomeze kwerekana ubushake bwayo igafasha bamwe muri bo barangije kaminuza bakabona akazi n’uburyo bwo gukomeza amashuri mu kiciro cya gatatu cya Masters.

Mu minsi ishize, Inteko rusange yahuje imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside, IBUKA yagaragaje ko ibasabira kurihirirwa icyiciro cya gatatu cya kaminuza kizabaha ubumenyi bwatuma bihangira imirimo cyangwa bibeshaho mu bundi buryo.

Mu nteko rusange yahuje Ibuka n’indi miryango irengera inyungu z’abacitse ku icumu, hafashwe umwanzuro wo gukomeza gukorera ubuvuzi abo banyeshuri bagafashwa kongera ubumenyi buzabafasha.

Leta y’u Rwanda ifite inshingano zo kuba umubyeyi w’abatagira kivurira mu gihugu. IBUKA yayishimiye ubufasha butandukanye yahaye abacitse ku icumu rya Jenoside, kugeza uyu munsi.

Muri bo harimo abanyeshuri barangiza mu ishami ry’amategeko, ariko ntibakora ibijyanye n’ishami bize batarabonye ubumenyi busabwa ku banyamategeko nk’abavoka, abacamanza n’abahesha b’inkiko.

-2611.jpg

Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu

Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko leta yafashije icyo cyiciro kikaba gihabwa ubwo bumenyi i Nyanza, ariko ko hari ibindi byiciro bikeneye ubumenyi burenze ubw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0). Muri bo harimo abize ubuganga, n’andi mashami ya tekiniki atandukanye nayo asaba ubumenyi burenze ubw’icyo cyiciro cya kaminuza.

Kwiga bigarukira he? Ufasha agarukira he?

Abenshi bavuga ko kwiga bitajya birangira. Ufasha nawe ageza ku rwego ashoboye, afite ubushobozi yakwishimira ko uwo yafashije nawe ageze ku cyiciro cyo kwifasha, kwibeshaho no gufasha abandi.

Abantu twaganiriye bavuga ko leta ari umubyeyi kandi yatabaye abana igihe bari bafite ibibazo, kuba izi ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ubushomeri cyane mu rubyiruko, ngo yagakwiye kubafasha kugera byibura ku rwego rwa masters, cyangwa igashakira abandi amasomo yunganira kaminuza azabafasha kwibeshaho, kuko n’ubundi urihirira umuntu ntaho byanditse ko amurihirira kugeza ku cyiciro cya kabiri gusa.

Ibuka yo ibona ko ubwo abo leta yarihiriye batapfushije ubusa amahirwe babonye bakiga neza, bikwiye ko leta yakomeza kubafasha wenda igahera ku byasabwa birimo amanota n’ibindi ariko ikabitaho.

Hari kandi n’imiryango, imishinga n’ibigo bitandukanye byagiye birihirira abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na za kaminuza byabafashije nk’ababyeyi babo, ku buryo ikomeje kubarihirira byabafasha bakagera ku rwego rwo kwihangira imirimo no kwibeshaho.

AERG ishyigikiye ubwo busabe

-2610.jpg

Milindi Jean de Dieu, Umuyobozi Mukuru wa AERG, umuryango w’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza yavuze ko hari abanyeshuri bacikirije ayisumbuye na kaminuza leta ikwiye gufasha gusubukura ayo mashuri, hari kandi n’abarangije ayisumbuye basaga ibihumbi umunani bagitegereje kurihirirwa muri kaminuza.

Ku bijyanye no kurihirira abataragize amahirwe yo kubona akazi, Milindi yemera ko nabyo bikenewe cyane, mu gihe hari n’abakwiye guhabwa amahirwe yo kongererwa amasomo atangwa nyuma ya kaminuza y’igihe gito cyangwa kinini, ikindi yagaragaje ni uko bagombye guhabwa inguzanyo na banki n’ibigo by’imari bikabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “ Abenshi barangije kwiga kaminuza, babonye amahugurwa ajyanye n’ibyo bize bakongera ubumenyi cyangwa babonye inguzanyo bakihangira imirimo byabafasha cyane.”

Bamwe bifuza ko IBUKA na FARG bakagombye kwicara bakareba abarihirirwa na kaminuza , hakagenwa ibyagenderwaho.

Ibuka yumva ko niyo hagenda harihirirwa bake mu gihe runaka ariko bikagenda bikorwa uko umwaka utaha.

-2612.jpg

Eng. Ruberangeyo Theophile ushinzwe ikigega FARG

Ku ruhande rw’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi mukuru wa FARG, Eng. Ruberangeyo Theophile yavuze ko abo banyeshuri bahawe ayo mahirwe byabafasha, ariko ko barimo gukorera ubuvugizi abanyeshuri 8920 bacikirije amashuri yisumbuye na kaminuza ku buryo bafashwa kujyanwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (VTC na IPRC).

Leta igenera FARG inkunga ingana na 6% y’imisoro yakiriye, akoreshwa mu bikorwa bitandukanye.

Umwanditsi wacu yifashishije Igihe.com

2016-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.

Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Ubwanditsi 15 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibintu 10 bizakubwira ko umukunzi wawe agukunda urw’agahararo
HIRYA NO HINO

Dore ibintu 10 bizakubwira ko umukunzi wawe agukunda urw’agahararo

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’
IMIKINO

Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Ubwanditsi 15 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru