• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ikoranabuhanga rya Drycard rifasha kumenya umusaruro wumye neza ryagejejwe mu Rwanda

Ikoranabuhanga rya Drycard rifasha kumenya umusaruro wumye neza ryagejejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2018 IKORANABUHANGA

Guhenda kw’ibikoresho byifashishwa mu gupima ubuhehere bw’imyaka ni kimwe mu bibazo by’ingutu byari byugarije abahinzi bato, ndetse bikabatera igihombo igihe bagiye kugurisha umusaruro wabo n’abanyenganda bakinubira ko utujuje ibipimo bisabwa kugira ngo mu gihe uhunitswwe ntiwangirike.

Mu gushakira umuti ibi bibazo, abashakashatsi mu by’ubuhinzi bo muri University of California Davis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakora ikoranabuhanga ryiswe ‘Drycard’, rifasha kumenya niba koko umusaruro w’ibigori n’ibindi binyampeke wumye neza ku buryo igihe uhunitswe utazana uruhumbu n’ibindi bibazo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’inyamaswa.

Drycard yamaze no kugezwa mu Rwanda yifitemo agakoresho kerekana uko ubuhehere mu myaka bungana hakoreshejwe amabara yihinduranya, ku buryo byoroha kumenya ikigero cy’ubuhehere mu musaruro ugiye guhunikwa.

Mu gupima ubuhehere bw’umusaruro ukoresheje aka gakoresho kameze nk’ikarita, bisaba kubanza gushyira umusaruro wawe mu kintu gifunze ubundi ukakarambikamo. Nyuma y’iminota iri hagati ya 30-60 gahita kakwereka uko ubuhehere buhagaze.

Iyo kagaragaje ibara ry’iroza (pink) biba bisobanuye ko imyaka ikonje cyane ku buryo itahunikwa, mu gihe ibara ry’ubururu cyangwa ikijuju risobanura ko yumye ku buryo buhagije. Kugira ngo ubone igisubizo cyizewe kurushaho bisaba gutegereza amasaha abiri.

Ubwo ‘Drycard’ yegukanaga igihembo cya mbere mu imurikabikorwa ku ikoranabuhanga mu kurwanya iyangirika ry’umusaruro ryabereye muri Kenya umwaka ushize, Dr Elizabeth Mitcham uyobora itsinda rihanga udushya mu bijyanye n’ubuhinzi muri kaminuza ya UC Davis, yavuze ko icyo bifuza ari uko rigera ku bahinzi by’umwihariko abaterwaga igihombo no kutamenya ubuhehere mu musaruro waryo.

Ikigo Agrifood Business Consulting Ltd gitanga Drycard mu Rwanda gikorera mu Karere ka Bugesera kivuga intego ari uko iri koranabuhanga rigera mu bahinzi bari hirya no hino mu gihugu binyuze mu makoperative atandukanye bibumbiyemo.

Uretse mu Rwanda DryCard ikoreshwa mu bindi bihugu birimo Tanzania, Kenya, Sierre Leone na Guatemala.

2018-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Ubwanditsi 24 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: Hatahuwe ibisasu 58
Mu Rwanda

Rubavu: Hatahuwe ibisasu 58

Ubwanditsi 20 Aug 2018
AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside
Mu Mahanga

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside

Ubwanditsi 10 Jul 2016
KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA
POLITIKI

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Ubwanditsi 20 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru