• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Ubwanditsi 28 Feb 2019 IKORANABUHANGA

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo mpuzamahanga mu by’itumanaho, OneWeb, hoherejwe mu isanzure icyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’, izina cyahawe n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ku Nkombo, cyitezweho kugeza interineti mu bice birimo iri shuri.

Ni umushinga w’ikigo OneWeb gifite gahunda yo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’ikigo Airbus Defence and Space, nkuko byatangaje na IGIHE.

Ibyogajuru bitandatu nibyo byoherejwe mu kirere ku ikubitiro birimo kimwe cy’u Rwanda, mu gikorwa cyabereye mu gace ka Guyane muri Amerika y’Amajyepfo ariko kagenzurwa n’u Bufaransa. Ibi byogajuru byahagurutse bifashijwe na ’rocket’ ya Soyouz yakozwe n’Abarusiya.

Byahagurutse kuri uyu Gatatu 23:38, bikora urugendo rurerure ku muvuduko ukomeye kuko hari aho byagendaga kilometero umunani ku isegonda.

Byitandukanyije nyuma y’isaha imwe habanza kuvaho bibiri binyura inzira yabyo, ibindi bine byitandukanya nyuma y’iminota igera kuri makumyabiri.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga ivuga ko iyi ari intambwe ikomeye ku gihugu gishyize imbere ikoranabuhanga, aho nka internet ya 4G LTE iri kuri 96.6% by’igihugu.

Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagize ati “Tunejejwe no gufatanya na OneWeb muri iyi gahunda y’impinduka, iduha amahirwe yo kwifashisha ibyogajuru bya OneWeb mu gutanga internet yihuta kandi ku giciro gito, ku mashuri ari mu bice by’icyaro mu Rwanda.”

Hari ibigomba kubanza kunozwa

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Karema, yavuze ko OneWeb ari abashoramari, ariko bemeye gukorana n’u Rwanda kubera icyerekezo rufite.

Ati “Ni abashoramari, baraza bagakorana n’ibihugu, mukumvikana, noneho cya kintu twebwe twifuza cya murandasi akaba ari cyo duhanga amaso, noneho ibyogajuru byamara kugera mu isanzure tukaba ari cyo dukuramo.”

“Navuga ko ari abafatanyabikorwa ariko noneho urumva iyo hagiye kubaho no kuzamura icyo cyogajuru cyitirwe u Rwanda haba harimo nubwo bucuti n’imibanire myiza, ndetse bizanafasha cyane nitugera muri bya bihe byo gutanga murandasi mu mashuri, kugira ngo ubwo bufatanye tuzabwubakireho mu gihe cy’imyaka itatu.”

Karema yavuze ko nibura mu gihe cy’umwaka umwe ari bwo iki cyogajuru kizaba kibyazwa umusaruro.

Ati “Mu by’ukuri ubu ni ubutumwa bufata igihe, icyavuzwe ni uko mu kwa gatandatu umwaka uza ari bwo serivisi zo gutanga internet zizaba zatangiye. Ikigo cya OneWeb gifite gahunda yo guhora cyohereza ibyogajuru, buri minsi 21 bazajya bohereza ibyogajuru 36. Ibyogajuru nibimara kugwira nibwo internet igomba gutangira.”

Nkombo yahawe umwihariko

Karema avuga ko muri uyu mushinga hitawe by’umwihariko kuri Nkombo kubera ko kugerayo uturutse ku butaka ari ibikometero 16 mu mazi, ku buryo kugezayo umuyoboro wa ’fibre optique’ bihenze cyane.

Ati “Tugerageje kubara byatwara nka nka miliyoni ebyiri z’amadolari kuko byasaba ikoranabuhanga ryo gucisha insinga mu mazi. Abana baho twabahaye mudasobwa bariga, ariko nta internet yari ihari.”

Iri koranabuhanga ngo rizaba rihendutse kurushaho, ku buryo iri shuri ryo ku Nkombo rizabimburira andi mu Rwanda mu kubyaza umusaruro iyi interineti, aka gace kageramo ikoranabuhanga ribafasha kubona serivisi bakeneye nk’iz’Irembo.

Byitezwe ko iri shuri ryo ku Nkombo rizanabona internet muri uyu mushinga ku buntu, mu gihe cy’imyaka 10.

Amashuri agiye kubyungukiramo

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, we yavuze ko “ubu bufatanye na OneWeb mu kwifashisha ikoranabuhanga ry’icyogajuru mu kugeza internet mu mashuri yose yo mu cyaro, ni amahirwe akomeye yo kudufasha kurenga imikorere isanzwe hagamijwe kugeza internet mu mashuri yose mu gihugu mu myaka itatu iri imbere.”

Yakomeje ati “Hamwe na internet izatangwa n’icyogajuru, bizatanga umusanzu muri internet ikomeje kwiyongera mu mashuri mu Rwanda, aho tugeze kuri 40% mu mashuri yisumbuye 524, naho mu abanza turi kuri 14% mu mashuri 2800.”

Ikindi cyogajuru kirategereje

Karema yavuze ko kuba u Rwanda rubonye iki cyogajuru ari amahirwe akomeye, cyane ko hari ikindi kirimo gutunganywa ku bufatanye n’u Buyapani.

Ati “Iki cyogajuru Icyerekezo kije cyunganira gahunda yari ihari yo kubaka uruhurirane rwa serivisi, ubushobozi n’ubumenyi mu byogajuru. Murabizi ko mu minsi yatambutse hagiye habaho gutanga amatangazo ko u Rwanda, mu kwezi kutarenze ukwa Gatandatu hazazamuka ikindi cyogajuru dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.”

Yavuze ko ubu hari abanyarwanda barenga 35 barimo kwiga ibijyanye n’ibyogajuru mu Buyapani.

Ati “Na hariya twabonye muri Guyane hari abanyarwanda bariyo, izi gahunda zabaye bafashijemo, babashije kumenya ikoranabuhanga uko rikora, bakoranye nabo… ubumenyi turimo turabwubaka, icyerekezo ni uko u Rwanda rutazasigara inyuma mu ikoranabuhanga ryose riza.”

Umuyobozi Mukuru wa OneWeb, Greg Wyler, yavuze ko kugeza internet ku mashuri yose hagamijwe kugabanya ikinyuranyo cy’abayikoresha ari intego iki kigo cyihaye.

Ati “Dushimishijwe no gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko n’abanyeshuri ba Nkombo. Ikoranabuhanga rya internet rizabafasha kugera ku nzozi zabo inafashe u Rwanda kuba igicumbi cyo guhanga ibishya mu ikoranabuhanga.”

Ibi byogajuru byohererejwe muri Guyane

Ibyogajuru bitandatu byohererejwe rimwe

 

2019-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Ubwanditsi 15 May 2019
U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Ubwanditsi 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro
UBUKUNGU

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019
Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe
Mu Rwanda

Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe

Ubwanditsi 03 Sep 2017
Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize
Amakuru

Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize

Ubwanditsi 23 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru