• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Ubwanditsi 03 May 2018 IKORANABUHANGA

Ikigo gitanga ubusesenguzi mu bya politiki, Cambridge Analytica, gishinjwa ko cyatanze amakuru mu bikorwa bo kwiyamamaza kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyatangaje ko kigiye gufunga imiryango nyuma y’ibirego by’urudacu gikurikiranywemo muri iki gihe.

Iki kigo gishinjwa ko cyabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amakuru y’ibanga ku bantu basaga miliyoni 87 bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, agakoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Cambridge Analytica yavuze ko yagerageje kurengera izina ryayo ngo ukuri kugaragare, ariko iperereza ry’imbere mu kigo ryasanze nta kibi cyakozwe.

Rikomeza rigira riti “Mu mezi menshi ashize, Cambridge Analytica yashinjwe ibirego byinshi bidafite ishingiro, ndetse uretse imbaraga yakoresheje ngo igaragaze ukuri, yakomeje gusigwa icyasha mu bikorwa byabaye bikurikije amategeko kandi byemewe mu kwamamaza mu bucuruzi na politiki.”

Iri tangazo rivuga ko nubwo Cambridge Analytica yari ifitiye icyizere uburyo abakozi bayo bakoze, ariko uburyo itangazamakuru ryakurikiranye iki kibazo “byirukanye abakiliya bose b’ikigo n’abafatanyabikorwa bacyo.”

Ku bw’iyo mpamvu ngo ikigo ntikigishoboye gukomeza ibikorwa, ku buryo hatangijwe ibikorwa byo kugisesa.

Muri Werurwe nibwo uwari Umuyobozi wa Cambridge Analytica i London, Alexander Nix, yeguye ku mirimo ye nyuma y’amashusho yafashwe mu ibanga na Channel 4 News, avuga uburyo bafashije Donald Trump mu kwiyamamaza mu 2016.

Icyo gihe yavuye imuzi uburyo bashoboraga gutesha agaciro abandi bakandida burimo “kohereza abakobwa hafi y’inzu zabo bakandida.”

Cambridge Analytica yaje gutangaza ko yari ifite ububiko bw’amakuru bwemewe bugera kuri miliyoni 30 y’Abanyamerika, ariko ko atigeze akoreshwa mu matora ya Perezida wa Amerika. Icyo kigo cyatangaje ko cyahise kiyasiba.

Mu kwiba ayo makuru, bivugwa ko mu 2014 aribwo Facebook yagendga ibaza abantu ibibazo bitandukanye, maze iyo porogaramu yakoreshwaga ikagenda ifata amakuru y’abantu basubizaga ibyo bibazo, ariko igaca inyuma igatwara n’ay’inshuti zabo.

Bibarwa ko abantu bagera ku 305 000 aribo bakoresheje iyo porogaramu, ariko birangira yibye amakuru mu bantu basaga miliyoni 87 nk’uko Facebook yabitangaje. Bivugwa ko ayo makuru yaje kugurishwa kuri Cambridge Analytica, nayo ikayifashisha mu gusesengura abantu batoraga muri Amerika.

2018-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Ubwanditsi 01 Dec 2020
Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Ubwanditsi 17 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda
IMIKINO

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda

Ubwanditsi 20 Nov 2016
FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”
Amakuru

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

Ubwanditsi 05 Oct 2022
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru