• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Ubwanditsi 21 Jun 2017 Mu Rwanda

Abapolisi bakuru baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze, batangiye urugendo shuri ruzamara icyumweru mu gihugu cya Tanzaniya, aho bateganya gusura ibigo bitandukanye birimo ibya Leta, ibyigenga n’inzego z’umutekano.

Uru rugendo shuri barutangiye kuwa mbere tariki ya 19 Kamena, aho basuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Tanzaniya (Tanzania Police Force -TPF), bakaba barakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya (Inspector General) Simon Sirro.

Mu ijambo yabagejejeho, yagarutse ku ruhare rw’imikoranire myiza y’ibihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha no guhanahana ubumenyi.

Yagarutse kandi k’Ubumwe bwa Afurika, avuga ko abatuye ibihugu bya Afurika nabo bakwiye kugira ubumwe kugirango umugabane wacu urusheho kugira ubumwe no gutera imbere.

Aba banyeshuri banasobanuriwe uko umutekano wifashe muri Tanzaniya muri rusange, banasobanurirwa ibikunze kuwuhungabanya birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubuhezanguni, ibyaha bishingiye ku kwangiza ibidukikije, n’ibiterwa n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Banasuye kandi ishuri rikuru rya Polisi ya Tanzaniya riri i Dar es Salaam, basura umutwe wa Polisi ya Tanzaniya ushinzwe guhosha imvururu, n’agashami kayo gashinzwe gukoresha imbwa n’indogobe mu kurwanya ibyaha bitandukanye.

Ku Ishuri rikuru rya Polisi ya Tanzaniya, basobanuriwe amasomo aritangirwamo, n’uko abaryigamo bagira uruhare mu bikorwa by’amahoro n’umutekano muri Tanzaniya muri rusange.

Ubwo basuraga umutwe wa Polisi ya Tanzaniya ushinzwe guhosha imvururu, beretswe uko abawugize bazihosha iyo hari aho zibaye.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Félix Namuhoranye, yavuze ko gukora urugendo shuri nk’uru mu gihugu cya Tanzaniya ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye kuri aba banyeshuri.

Yavuze ati:”Turashimira byimazeyo umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya kuba yarasubije atazuyaje ubusabe bwacu, kandi tukanamushimira uko yakiriye abanyeshuri baje muri uru rugendo shuri.”

Yakomeje asobanura akamaro ko guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, kuko aribyo bituma ibihugu bya Afurika bigirana ubumwe kandi bigatuma Afurika ikomeza kurangwa n’amahoro n’umutekano, anasaba ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza.

CP Namuhoranye yavuze ko uru rugendo shuri rufite insanganyamatsiko igira iti:”Iterambere, Imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi y’Amahoro n’Umutekano”, rutuma abanyeshuri bagirana ibiganiro, bakanahanahana ubunararibonye n’ impuguke n’abashakashatsi ndetse n’abayobozi bafata ibyemezo ku nzego zitandukanye, bigatuma bamenya uko ibyo bigiye mu ishuri bishyirwa mu bikorwa.

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazanasura ibindi bigo bitandukanye birimo, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Ikigo gitunganyirizwamo bimwe mu bitumizwa mu mahanga (Export Processing Zone -EPZ), Uongozi Institute, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyambu (Tanzania Harbor Port Authority), Minisiteri y’ingabo, n’ibindi.

-7026.jpg

Uru rugendo shuri aba banyeshuri bakorera muri Tanzaniya, ruje rukurikira izindi bakoreye mu bigo bya Leta n’ibyigenga hano mu Rwanda.

2017-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385

Ubwanditsi 29 Jan 2019
RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

Ubwanditsi 09 Nov 2021
Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu  rizwi nka Rwandan Epic

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic

Ubwanditsi 30 Nov 2025
Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa  ahantu hataramenyekana

Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa ahantu hataramenyekana

Ubwanditsi 01 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya barahanganye naho mu Rwanda baratuje kandi hombi Amatora azaba mu bihe bimwe
Mu Rwanda

Kenya barahanganye naho mu Rwanda baratuje kandi hombi Amatora azaba mu bihe bimwe

Ubwanditsi 10 May 2017
UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI
ITOHOZA

UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome
Amakuru

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Ubwanditsi 19 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru