• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Ubwanditsi 21 Jun 2017 Mu Rwanda

Abapolisi bakuru baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze, batangiye urugendo shuri ruzamara icyumweru mu gihugu cya Tanzaniya, aho bateganya gusura ibigo bitandukanye birimo ibya Leta, ibyigenga n’inzego z’umutekano.

Uru rugendo shuri barutangiye kuwa mbere tariki ya 19 Kamena, aho basuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Tanzaniya (Tanzania Police Force -TPF), bakaba barakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya (Inspector General) Simon Sirro.

Mu ijambo yabagejejeho, yagarutse ku ruhare rw’imikoranire myiza y’ibihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha no guhanahana ubumenyi.

Yagarutse kandi k’Ubumwe bwa Afurika, avuga ko abatuye ibihugu bya Afurika nabo bakwiye kugira ubumwe kugirango umugabane wacu urusheho kugira ubumwe no gutera imbere.

Aba banyeshuri banasobanuriwe uko umutekano wifashe muri Tanzaniya muri rusange, banasobanurirwa ibikunze kuwuhungabanya birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubuhezanguni, ibyaha bishingiye ku kwangiza ibidukikije, n’ibiterwa n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Banasuye kandi ishuri rikuru rya Polisi ya Tanzaniya riri i Dar es Salaam, basura umutwe wa Polisi ya Tanzaniya ushinzwe guhosha imvururu, n’agashami kayo gashinzwe gukoresha imbwa n’indogobe mu kurwanya ibyaha bitandukanye.

Ku Ishuri rikuru rya Polisi ya Tanzaniya, basobanuriwe amasomo aritangirwamo, n’uko abaryigamo bagira uruhare mu bikorwa by’amahoro n’umutekano muri Tanzaniya muri rusange.

Ubwo basuraga umutwe wa Polisi ya Tanzaniya ushinzwe guhosha imvururu, beretswe uko abawugize bazihosha iyo hari aho zibaye.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Félix Namuhoranye, yavuze ko gukora urugendo shuri nk’uru mu gihugu cya Tanzaniya ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye kuri aba banyeshuri.

Yavuze ati:”Turashimira byimazeyo umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya kuba yarasubije atazuyaje ubusabe bwacu, kandi tukanamushimira uko yakiriye abanyeshuri baje muri uru rugendo shuri.”

Yakomeje asobanura akamaro ko guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, kuko aribyo bituma ibihugu bya Afurika bigirana ubumwe kandi bigatuma Afurika ikomeza kurangwa n’amahoro n’umutekano, anasaba ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza.

CP Namuhoranye yavuze ko uru rugendo shuri rufite insanganyamatsiko igira iti:”Iterambere, Imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi y’Amahoro n’Umutekano”, rutuma abanyeshuri bagirana ibiganiro, bakanahanahana ubunararibonye n’ impuguke n’abashakashatsi ndetse n’abayobozi bafata ibyemezo ku nzego zitandukanye, bigatuma bamenya uko ibyo bigiye mu ishuri bishyirwa mu bikorwa.

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazanasura ibindi bigo bitandukanye birimo, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Ikigo gitunganyirizwamo bimwe mu bitumizwa mu mahanga (Export Processing Zone -EPZ), Uongozi Institute, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyambu (Tanzania Harbor Port Authority), Minisiteri y’ingabo, n’ibindi.

-7026.jpg

Uru rugendo shuri aba banyeshuri bakorera muri Tanzaniya, ruje rukurikira izindi bakoreye mu bigo bya Leta n’ibyigenga hano mu Rwanda.

2017-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ubwanditsi 14 Nov 2023
Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Ubwanditsi 04 Sep 2024
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 13 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu
ITOHOZA

Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Apr 2018
Hugh Masekela:Umwami w’injyana ya Jazz muri South Africa yitabye Imana
SHOWBIZ

Hugh Masekela:Umwami w’injyana ya Jazz muri South Africa yitabye Imana

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi
ITOHOZA

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Ubwanditsi 02 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru