• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Ubwanditsi 14 Oct 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira, itsinda ryihariye ry’abapolisi b’abanyarwandakazi 160 bitegura kujya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (United Nations Mission in South Sudan -UNMISS), ryatangaje ko rizakora neza akazi bazaba bashinzwe, bakarangwa n’ikinyabupfura kandi bakazaba ba ambasaderi beza b’igihugu.

Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisikazi Chief Superintendent of Police (CSP) Teddy Ruyenzi aho yavuze ko abapolisikazi azagenda ayoboye biteguye neza kandi yizeye ko bazasohoza neza inshingano bazahabwa.

Yavuze ati:”Kuba tuzaba turi itsinda ryihariye ry’abapolisikazi si igitangaza, turiteguye kandi tuzi neza akazi kadutegereje imbere, twarigishijwe bihagije kandi tuzasohoza inshingano zacu nk’uko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro buzaba bubidusaba, kandi hari n’abandi bapolisikazi bagenzi bacu basoje ubutumwa nk’ubu mu mahoro.”

Yakomeje avuga ati:”Tuzakorera abaturage muri rusange ubukangurambaga bwo kwirinda ibyaha, dukomeze gukangurira komite zo kwicungira umutekano kubikumira no kubirwanya, tubatoze isuku n’isukura tubinyujije mu muganda n’ibindi.”

Ku nshingano zabo zihariye yavuze ati:”Nk’uko turi itsinda ry’abapolisikazi, tuzaharanira gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana bato mu nkambi z’impunzi.”

Yavuze kandi ko bazagerageza kubatoza gahunda y’umugoroba w’ababyeyi aho bazaba bari mu nkambi, ikazabafasha kwiremamo no kwigira ikizere.

-8361.jpg

CSP Ruyenzi yavuze ko yizeye ko abapolisikazi ayoboye bazahagararira igihugu neza, kuko bafite ibikoresho bihagije, bakaba bazakora akazi nta kujenjeka, bakazakorera hamwe nk’ikipe kandi bakazahaha ubumenyi kuri bagenzi babo bazahurirayo nabo, ku buryo buzabafasha gutunganya akazi kabo gasanzwe ubwo bazaba bagarutse mu Rwanda

Umuyobozi wa Polisi (D2) mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (United Nations-UN) muri Sudani y’Epfo (United Nations Mission in South Sudan -UNMISS) Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo uri mu Rwanda, yabasogongeje ku miterere y’igihugu bazajyamo, inshingano bazaba bafite, abasaba kuzihanganira ibibazo bazahurirayo nabyo n’ibindi.

Source : RNP

2017-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Ubwanditsi 27 Jan 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Mar 2022
Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ubwanditsi 11 Nov 2024
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Ubwanditsi 25 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu
POLITIKI

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe
INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Ntibizorohera Mfumukeko kuyobora EAC kubera Perezida Nkurunziza
Mu Rwanda

Ntibizorohera Mfumukeko kuyobora EAC kubera Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru