• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiye imyitozo ya gisirikare, avuga ko ari Ingabo zuzuye nyuma yo kugaruka ku bushobozi n’inshingano zifite, anashimangira ko byerekana ko abashakira u Rwanda ibibi ntaho barukura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 wari umunsi wo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu. Yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch III FTX 2018’.

Mu kiganiro yahaye abasirikare nyuma yaho, yashimye urwego Ingabo z’u Rwanda, ziriho n’ubwitange zigaragaza mu kazi zikora kandi zihabwa ibihembo biringaniye.

Yagize ati “Ingabo nk’izi ni ingabo zuzuye. Niyo mpamvu mumaze iminsi hano mwigishwa ibyo mwatweretse, byerekana ibyakorwa, ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa. Abashaka u Rwanda, barushakira ibibi, barukurahe se? Ntaho bafite barukura.”

“Ubundi umuntu arebye ibyo abantu bakora mu mvura, mu mashyamba, harimo gukomereka, harimo ibintu byinshi, ntabwo ibyo mubona bigera aho tuvuga ngo birahagije. Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko umushahara, ibikoresho, aho abantu baba n’ibindi bishobora kongerwa, ariko hagomba kuboneka n’ubushobozi bujya mu bindi bikorwa nk’uburezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye, ibikorwa by’iterambere n’ibindi.

Yashimangiye ko icy’ingenzi ari uko igihugu kigomba gukoresha neza ubushobozi buhari.

Yakomeje agira ati “Ibyo dukora bidusaba byinshi biruta ibyo dufite, bituma dukoresha neza bike dufite kugira ngo dushobore kuba twakora akazi kanini karuse ibyo tuba dufite byo gukoresha.”

“Isasu ryose urashe urabara. Uko dukoresha ibyo dufite bigomba kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabyo dufite byo gupfa ubusa. Tugomba gukoresha neza ibyo dufite tukagera ku biruta kure ibyo tuba dufitiye ubushobozi.”

Perezida Kagame yavuze ko n’igihe igihugu kizaba kigeze kuri byinshi, kitazigera kigira ibyo kwangiza. Yashimangiye ko nta kazi katazashoboka igihe ibitekerezo bizaba ari bizima, ndetse “ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.”

Yakomeje agira ati “Hari ubwo twajyaga ku rugamba dufite amasasu icumi mu mbunda mu gihe abanzi bacu babaga bafite amasasu ijana. Ariko kugira ngo utsinde intambara ntibisaba ko uba ufite amasasu ijana, iyo amasasu ashize, ni wowe uba usigaye ngo ugere ku ntego.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yabwiye abanyamakuru ko imyitozo nk’iyi ari ingenzi ku basirikare mu gukarishya ubumenyi bwabo.

Agaruka ku mpanuro z’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango yavuze ko yabasabye gukomeza gushyira imbere umurava n’urukundo rw’igihugu ku buryo ntaho umwanzi yamenera.

Lt Col Munyengango yanavuze ko gukora imyitozo njyarugamba bidasobanuye ko igihugu cyitegura intambara, ngo ni ukwihugura kugira ngo abasirikare barusheho kunoza akazi kabo.

Ni ku nshuro ya gatatu iyo myitozo ibaye. Iya mbere yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2016, iy’umwaka ushize iba ku wa 10 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame yashimangiye ko umwuga wa gisirikare uvuze byinshi birenze umuntu ku giti cye

Perezida Kagame yakurikiye imyitozo ya gisirikare yambaye nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu

Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu

Ubwanditsi 11 Apr 2020
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ubwanditsi 05 Jul 2022
Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 15 Feb 2020
Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Ubwanditsi 30 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?
Amakuru

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 03 Sep 2026
Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Ubwanditsi 18 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru