• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

Ubwanditsi 07 Jul 2016 ITOHOZA

Urukiko rw’u Bufaransa rwakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwicanyi bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tito Barahira, w’imyaka 65 na Octavien Ngenzi w’imyaka 58 basimburanye kuyobora komini ya Kabarondo, bahamijwe by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya ya Kabarondo, ku itariki ya 13 Mata 1994.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira basimburanye ku buyobozi bw’umujyi wa Kabarondo hagati ya 1977 na 1994.

Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse mu Bufaransa aho yari atuye muri Mata 2013.

Muri 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Pascal Simbikangwa, nawe wahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gufungwa imyaka 25. Kuri ubu ibirego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibarirwa muri 30 bitegerejwe kuburanishwa mu Bufaransa.

Mu muhango wo Kwibuka wabaye ku nshuro ya 22, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Kayonza bifuje ko aba bagabo babiri baza kuburanishirizwa aho bakoze ibyaha kubera ubukana bw’ubugizi bwa nabi babaziho.

Abarokotse Jenoside i Kabarondo bavuga ko n’ubwo Barahira atari akiri ku buyobozi bwa komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside, ariko yagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe kuko yagenzuraga za bariyeri ndetse akaba ngo yarahaye abaturage urugero rwo kwica.

Umwe mu barokotse Jenoside i Kabarondo yagize ati:“Abantu bari bahungiye kuri kiliziYa barabizi kuko twaramwiboneye, baraje batubwira ko bashaka kudukoresha inama icyo gihe uwari padiri ni Incimatata, twarasohotse dusanga hanze abantu batugose nibwo baduteyemo gerenade abantu basubira mu kiliziya biruka.

Hanze aho Barahira yari ahahagaze ari kumwe n’izindi nterahamwe, nyuma baje kumena umuryango wa kiriziya kuko abantu bari basubiyemo barakinga, nibwo bishe abantu cyane hanyuma abari bagiye basigara basohoka akabasubizamo cyane cyane ab’iwabo i Cyinzovu yari azi.

Aha navuga umukecuru Mukarugira Yozafina nawe yiciwe mu kiliziya, kuri za bariyeri yabaga ahari Barahira yaraje birukankana uwitwa Francois aguye hasi yamuteye inkota, aravuga ngo abaturage mbahaye urugero.”

Aba barokotse Jenoside kandi bemeza ko Octavien Ngenzi wayoboraga komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside nawe akwiye kuryozwa ubuzima bw’abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Kabarondo kuwa 13 mata 1994, kuko ngo ari nawe waje arangaje imbere abasirikare bishe abari bahahungiye, bari bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye.

Umwe muri aba barokotse Jenoside yagize ati:“Ngenzi nawe yagize uruhare kuko n’aho ku kiliziya yari ahari abari basigaye bihishe yazanye n’abasirikare babajyana mu modoka bajya kubicira i Kibungo ahari komini birenga.

-3200.jpg

Octavien Ngenzi na Tito Barahira

2016-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Ubwanditsi 04 Dec 2016
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni  51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ubwanditsi 28 Jun 2017
Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara

Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara

Ubwanditsi 19 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda
UBUKERARUGENDO

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ubwanditsi 04 Aug 2022
Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu
Amakuru

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru