• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

Ubwanditsi 07 Jul 2016 ITOHOZA

Urukiko rw’u Bufaransa rwakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwicanyi bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tito Barahira, w’imyaka 65 na Octavien Ngenzi w’imyaka 58 basimburanye kuyobora komini ya Kabarondo, bahamijwe by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya ya Kabarondo, ku itariki ya 13 Mata 1994.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira basimburanye ku buyobozi bw’umujyi wa Kabarondo hagati ya 1977 na 1994.

Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse mu Bufaransa aho yari atuye muri Mata 2013.

Muri 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Pascal Simbikangwa, nawe wahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gufungwa imyaka 25. Kuri ubu ibirego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibarirwa muri 30 bitegerejwe kuburanishwa mu Bufaransa.

Mu muhango wo Kwibuka wabaye ku nshuro ya 22, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Kayonza bifuje ko aba bagabo babiri baza kuburanishirizwa aho bakoze ibyaha kubera ubukana bw’ubugizi bwa nabi babaziho.

Abarokotse Jenoside i Kabarondo bavuga ko n’ubwo Barahira atari akiri ku buyobozi bwa komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside, ariko yagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe kuko yagenzuraga za bariyeri ndetse akaba ngo yarahaye abaturage urugero rwo kwica.

Umwe mu barokotse Jenoside i Kabarondo yagize ati:“Abantu bari bahungiye kuri kiliziYa barabizi kuko twaramwiboneye, baraje batubwira ko bashaka kudukoresha inama icyo gihe uwari padiri ni Incimatata, twarasohotse dusanga hanze abantu batugose nibwo baduteyemo gerenade abantu basubira mu kiliziya biruka.

Hanze aho Barahira yari ahahagaze ari kumwe n’izindi nterahamwe, nyuma baje kumena umuryango wa kiriziya kuko abantu bari basubiyemo barakinga, nibwo bishe abantu cyane hanyuma abari bagiye basigara basohoka akabasubizamo cyane cyane ab’iwabo i Cyinzovu yari azi.

Aha navuga umukecuru Mukarugira Yozafina nawe yiciwe mu kiliziya, kuri za bariyeri yabaga ahari Barahira yaraje birukankana uwitwa Francois aguye hasi yamuteye inkota, aravuga ngo abaturage mbahaye urugero.”

Aba barokotse Jenoside kandi bemeza ko Octavien Ngenzi wayoboraga komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside nawe akwiye kuryozwa ubuzima bw’abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Kabarondo kuwa 13 mata 1994, kuko ngo ari nawe waje arangaje imbere abasirikare bishe abari bahahungiye, bari bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye.

Umwe muri aba barokotse Jenoside yagize ati:“Ngenzi nawe yagize uruhare kuko n’aho ku kiliziya yari ahari abari basigaye bihishe yazanye n’abasirikare babajyana mu modoka bajya kubicira i Kibungo ahari komini birenga.

-3200.jpg

Octavien Ngenzi na Tito Barahira

2016-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN

Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Ubwanditsi 19 Jun 2019
Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Ubwanditsi 17 Sep 2017
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Ubwanditsi 14 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka
Amakuru

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ubwanditsi 29 May 2023
Mwambari Serge yatangajwe nk’umutoza mushya wongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe ya Rayon Sports
Amakuru

Mwambari Serge yatangajwe nk’umutoza mushya wongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 23 Sep 2025
RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique
Mu Rwanda

RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru