• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Ubwanditsi 24 Apr 2018 IKORANABUHANGA

Ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda cyatangaje ko cyarangije guhuza ibikorwa byari iby’ibigo bibiri bikomeye by’itumanaho mu Rwanda, Tigo na Airtel Rwanda, nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka, urwego ngenzuramikorere rwemeje ihuzwa ryabyo.

Ni nyuma y’amasezerano y’ubugure yashyizweho umukono tariki 19 Ukuboza 2017, i New Delhi mu Buhinde, hagati ya Bharti Airtel na Millicom yo ibyara Tigo, avuga ko Airtel Rwanda izegukana 100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda.

Itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara, cyatangaje ko abahagarariye Airtel na Millicom bakoranye bya hafi kugira ngo ibikorwa by’ibigo byombi bibashe guhuzwa haba mu buryo bw’imikorere, serivisi byatangaga no kunoza umurongo w’itumanaho ukoreshwa.

Mu guhuza imikorere, ngo harebwe uburyo hatazabaho uburyo bwatuma abakozi bahurira ku bintu bimwe, cyane ko byari bisanzwe ari ibigo byombi bitanga serivisi z’itumanaho.

Rikomeza rigira riti “Imwe mu ntego z’ingenzi ni ukugira ikigo gikora neza, gihaza ibyifuzo by’abafatanyabikorwa bose by’umwihariko abakiliya bacu, mu gihe turi kwinjira mu kindi cyiciro cy’ibikorwa. Ku bw’iyo mpamvu, imyanya 49 byagaragaye ko itagikenewe.”

“Airtel yumva ingaruka abakozi bagizweho n’iki gikorwa, ikaba yiyemeje kuzigabanya. Abakozi bose bagizweho ingaruka bazahabwa imperekeza nk’uko biteganywa n’amategeko y’umurimo n’ay’ikigo. Hejuru y’umushahara mbumbe w’amezi abiri bemererwa, buri mukozi azishyurirwa ubwishingizi bw’indwara mu mezi atatu n’ikarita y’amezi atatu yo guhamagara ku buntu.”

Ibyo byiyongeraho ko iki kigo ngo cyagiranye amasezerano n’ikigo gikomeye gitanga serivisi zo gushakira abantu akazi, n’amahugurwa ayo ariyo yose bazakenera ngo babone andi mahirwe y’akazi. Rikomeza rigira riti “Ikigo cyiyemeje kwirengera ikiguzi cyose cy’ubufasha bakeneye.”

Guhuza Airtel na Tigo biteganywa ko bigomba kubyara ikigo gikomeye gitanga serivisi z’itumanaho, kibona n’inyungu ituruka mu bigo byombi n’imitungo bisanganwe, kugira ngo kirusheho gukomeza ishoramari ryacyo mu Rwanda.

Airtel ikomoke kuri Bharti Airtel ifite icyicaro i New Delhi mu Buhinde, ikaba ikorera mu bihugu 16 byo muri Aziya na Afurika. Icyo kigo kiza ku mwanya wa gatatui ku Isi mu gutanga serivisi za telefoni ngendanwa urebye mu mubare w’abafatabuguzi. Gitanga n’itumanaho rya internet ya 2G, 3G na 4G.

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Ubwanditsi 03 May 2018
Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Mar 2020
MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Ubwanditsi 05 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 23 Feb 2023
New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo
POLITIKI

New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila
Amakuru

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Ubwanditsi 26 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru