• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ubwanditsi 21 Jan 2017 Mu Mahanga

Raporo zitandukanye zirimo iya Komisiyo ishinzwe abakozi n’iy’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TI Rwanda), zigaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu itangwa ry’akazi mu Rwanda ikaze, ariko kuyitahura no kuyihana bikaba bikomeje kuba ingorabahizi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe abakozi bwo mu mwaka wa 2014-2015, bwerekana ko ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi iri kuri 40%.

Kuri uyu wa Gatanu Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage muri Sena yahuriye mu nama n’Urwego rw’Umuvunyi hasuzumwa raporo y’ibikorwa by’uru rwego mu 2015-2016, hagaragajwe ko ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje kuba ingorabahizi ku rwego rushinzwe kurwanya ruswa no gukumira akarengane.

Senateri Narcisse Musabeyezu yabajije Urwego rw’Umuvunyi ingamba rufite mu guhashya ruswa ishingiye ku gitsina, nk’imwe mu zikomeje gufatwa nk’imvano y’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati “Ruswa ishingiye ku gitsina, biravugwa hanze abaturage iyo muganiriye bakubwira ko iriho, kandi iyi ruswa ikaba iri mu nzego zaba iza leta n’izabikorera cyane cyane ku mirimo. Iyi ruswa hari igihe ituma tugira abakozi badashoboye, ugasanga bituma tugira umusaruro mubi mu byo dukora.”

-5466.jpg

Aloysia Cyanzayire

Umuvunyi Mukuru, Aloysia Cyanzayire, yabwiye abasenateri ko bivugwa ko hari ruswa ishingiye ku gitsina ariko kugeza uyu munsi bafite ikibazo cyo kuyikurikirana, kuko n’iyo babonye amakuru ba nyirubwite baba imbogamizi mu guhana icyo cyaha.

Ati “Nubwo ruswa muri rusange igoranye kuyikurikirana no kuyibonera ibimenyetso, iki ni ikintu kigoranye cyane byihariye, kuko bishoboka ko ababigizemo uruhare baba babiziranyeho, bakaba badashaka ko bisohoka, cyangwa se uwatswe ruswa akaba adashaka ko bimenyekana.”

Yakomeje atanga ubuhamya bw’ibibazo bya ruswa ishingiye ku gitsina Urwego rw’Umuvunyi rwashatse gukurikirana ariko rugahura n’inzitizi zatumye ntacyo rugeraho.

Ati“Hari ibibazo bimwe twashatse gukurikirana ariko nta na kimwe twigeze tugeraho kuko hari igihe tuba twabonye amakuru tuyahawe n’uwabimenye, ariko wagera kuri nyirubwite akagutsembera ngo icyo kintu ntikizigere kimenyekana, nimunabisohora ntabwo nzabafasha njyewe nzabahakanira ko nta byabaye.”

Umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire agaragaza ko gutahura ruswa ishingiye ku gitsina biri kugorana

Urwego rw’Umuvunyi rwanashyizeho umukozi wigenga ushinzwe kwakira abasabwe ruswa ishingiye ku gitsina ariko nta muntu n’umwe urabyitabira. Ni ikibazo cyakemurwa no gushyiraho ingamba zibikumira yaba mu mitangire y’akazi no kuzamura abakozi mu ntera, ariko gukurikirana icyaha ubwacyo kirimo inzitizi nyinshi.

Cyanzayire avuga ko hari n’abemeye gutanga amakuru ariko bagasaba ko bitazajya mu nkiko.

Iyi ruswa ishingiye ku gitsina yagaragaye cyane mu mashuri ariko urwego rw’Umuvunyi ntirwigeze rugera kuri dosiye ishobora kujyanwa mu rukiko.

Yavuze ko igishoboka gusa ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda ruswa harimo n’ishingiye ku gitsina kuko imunga ubukungu bw’igihugu, asaba Abasenateri kuzatanga ibitekerezo by’icyakorwa.

Gutanga amakuru kuri ruswa biracyari umuti usharira

Raporo y’Umuvunyi igaragaza ko gutanga amakuru kuri ruswa bikigoye Abanyarwanda kandi bigenda bigabanuka ugereranyije n’imyaka yashize.

Raporo ya ya Transparency Rwanda (TI) yerekana ko mu mwaka wa 2011, abatanga amakuru kuri ruswa bari 19 %, mu mwaka wa 2012 baba 17.4 %, muri 2013 baba 14.3 %, muri 2014 % baba 25%, muri 2015 baba 18.1% naho muri uyu mwaka wa 2016 ni 15.4%.

Umuvunyi Mukuru yasabye Abanyarwanda gutanga amakuru kuri ruswa kugira ngo imenyekane bityo kuyikumira, kuyitahura no kuyihana byorohe. Akabizeza ko abatanga amakuru kuri ruswa babikirwa ibanga rikomeye n’Urwego rw’Umuvunyi.

2017-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Ubwanditsi 29 Sep 2021
Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Dec 2021
Uko u Rwanda rwahishuye  Umugambi  w’Ubugambanyi rukikura  mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu  [ Yavuguruwe ]

Uko u Rwanda rwahishuye Umugambi w’Ubugambanyi rukikura mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4
Amakuru

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Ubwanditsi 30 Nov 2022
Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.
IMIKINO

Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite
IMIKINO

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Ubwanditsi 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru