• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ubwanditsi 02 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Iyo wumvise imbwirwaruhame za Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA), wibaza niba yibwira ko abamwumva bose ari inkomamashyi za CNDD-FDD zititaye ku buswa n’ikinyoma biyoboye igihugu, zihangayikishijwe no kwironkera amaramuko gusa, iminsi ikaba yicuma.

NEVA ntazi ko politiki yo kwiyorobeka no kugereka ku bandi ibibazo byamunaniye gukemura, ari ukureba hafi cyane, cyangwa gucukurira urwobo ubutegetsi bwe, kuko rubanda rw’ubu rwahumutse, rutagikozwa ibya “humiriza nkuyobore”.

Nonese Jenerali NEVA ajya yiherera akibaza utu tubazo, ko byamufasha kwisama atarasandara?

1. Urukiko rw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba rwemeje bidasubirwaho ko mu mwaka wa 2015, Petero Nkurunziza atari yemerewe kwiyamamariza manda ya 3, nyamara akarenga akabikora ndetse bikabyara amakimbirane akabije. Ubwo ari ishyaka rye, CNDD-FDD ryahonyoye ibwiriza-shingiro, ari n’abagerageje kubikumira no kurengera demokarasi, abakwiye gushyikirizwa inkiko ni bande? Jenerali NEVA adashatse imikururano, yakwicarana n’abatarishimiye iryo shimutwa ry’ubutegetsi muw’2015, bagashakira hamwe igisubizo binyuze mu biganiro. Natabikora inzira zikigendwa, za RED-TABARA n’abandi bazavuka bamuzengereza, ahugiye mu kubigereka ku badafite aho baguriye nabyo.

2. Ni gute Umukuru w’Igihugu atinyuka kwishongora ku baturage be bashonje bikabije, ababwira ko iwe ibigega bifigije, ko we rero ntaho yahurira n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa?! Perezida se ashinzwe kurya akuzuza igifu cye n’umuryango we gusa, ko ahubwo afite inshingano zo gufasha abaturage guhinga bakeza, bagaca ukubiri n’inzara, nabo bakagira ibigega ndetse bagasagurira amasoko? Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve!

3. Niba koko abasoda b’uBurundi bajyanwa kurwana muri Kongo mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko Jenerali NEVA abirimanganyamo, kuki ababuza kugenda bambaye impuzankano(uniform)izwi y’igisirikari cy’u Burundi, nk’abantu batewe ishema no gutabara umuturanyi, ahubwo bakambikwa uniform y’igisirikari cya Kongo? Ibyo si ukuyobya uburari kuko NEVA azi neza ko nta mpamvu yumvikana yagatumye abasirikari b’uBurundi bajya gupfira mu mashyamba ya kongo?Uku kuvanga igisirikari cy’uBurundi n’imitwe y’abicanyi nka FDLR y’abajenosoderi, bitinde bitebuke amateka azabiryoza Jenerali NEVA n’abambari be.

4. Iyo Jenerali NEVA atinyuka gushishikariza abaturage kujyana abatinganyi kuri stade bakabicisha amabuye, ibyo si ugutiza umurindi ubugizi bwa nabi. Ko abaturage bakunze kumvira amabwiriza y’ubutegetsi, by’umwihariko ay’Umukuru w’Igihugu, ejo Abarundi nibatangira kwicana, uwo bashaka kwikiza bakamwicisha amabuye bamwita umutinganyi, harya uwo Jenerali NEVA azabigarurira ate? Ubwo nabyo azavuga ko ari uRwanda rubiri inyuma.

Ibibazo Nyiricyubahiro Jenerali NEVA akwiye kwibaza mbere yo kuvugira mu ruhame ni byinshi, kandi byamufasha kwirinda gucishwamo ijosho, no kugaragara nk’umuntu wagwiririwe n’ubutegetsi nk’uko hari benshi babihamya.

Ni uburenganzira bwa Jenerali NEVA bwo kwishimira ubushakashatsi bwe, bwamugaragarije ko ubworozi bw’isazi buzateza imbere igihugu cye. Guhanga udushya ntako bisa, yewe ni n’ubushishozi kubyaza umusariro umwanda wo muri Bujumbura, Gitega( ahari ingoro ye) n’ahandi hose mu Burundi.

Ariko rwose birazwi Abarundi bariyubashye, barakerebutse kurusha uko Jenerali NEVA ubafata, amaherezo bazakwereka ko bakwiye ibyiza birenze ibyo.

2024-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Ubwanditsi 02 Jun 2018
Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1

Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1

Ubwanditsi 07 Oct 2023
Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Ubwanditsi 13 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.
HIRYA NO HINO

Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 09 Aug 2019
Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Amakuru

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Ubwanditsi 16 May 2021
Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru