• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ubwanditsi 02 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Iyo wumvise imbwirwaruhame za Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA), wibaza niba yibwira ko abamwumva bose ari inkomamashyi za CNDD-FDD zititaye ku buswa n’ikinyoma biyoboye igihugu, zihangayikishijwe no kwironkera amaramuko gusa, iminsi ikaba yicuma.

NEVA ntazi ko politiki yo kwiyorobeka no kugereka ku bandi ibibazo byamunaniye gukemura, ari ukureba hafi cyane, cyangwa gucukurira urwobo ubutegetsi bwe, kuko rubanda rw’ubu rwahumutse, rutagikozwa ibya “humiriza nkuyobore”.

Nonese Jenerali NEVA ajya yiherera akibaza utu tubazo, ko byamufasha kwisama atarasandara?

1. Urukiko rw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba rwemeje bidasubirwaho ko mu mwaka wa 2015, Petero Nkurunziza atari yemerewe kwiyamamariza manda ya 3, nyamara akarenga akabikora ndetse bikabyara amakimbirane akabije. Ubwo ari ishyaka rye, CNDD-FDD ryahonyoye ibwiriza-shingiro, ari n’abagerageje kubikumira no kurengera demokarasi, abakwiye gushyikirizwa inkiko ni bande? Jenerali NEVA adashatse imikururano, yakwicarana n’abatarishimiye iryo shimutwa ry’ubutegetsi muw’2015, bagashakira hamwe igisubizo binyuze mu biganiro. Natabikora inzira zikigendwa, za RED-TABARA n’abandi bazavuka bamuzengereza, ahugiye mu kubigereka ku badafite aho baguriye nabyo.

2. Ni gute Umukuru w’Igihugu atinyuka kwishongora ku baturage be bashonje bikabije, ababwira ko iwe ibigega bifigije, ko we rero ntaho yahurira n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa?! Perezida se ashinzwe kurya akuzuza igifu cye n’umuryango we gusa, ko ahubwo afite inshingano zo gufasha abaturage guhinga bakeza, bagaca ukubiri n’inzara, nabo bakagira ibigega ndetse bagasagurira amasoko? Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve!

3. Niba koko abasoda b’uBurundi bajyanwa kurwana muri Kongo mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko Jenerali NEVA abirimanganyamo, kuki ababuza kugenda bambaye impuzankano(uniform)izwi y’igisirikari cy’u Burundi, nk’abantu batewe ishema no gutabara umuturanyi, ahubwo bakambikwa uniform y’igisirikari cya Kongo? Ibyo si ukuyobya uburari kuko NEVA azi neza ko nta mpamvu yumvikana yagatumye abasirikari b’uBurundi bajya gupfira mu mashyamba ya kongo?Uku kuvanga igisirikari cy’uBurundi n’imitwe y’abicanyi nka FDLR y’abajenosoderi, bitinde bitebuke amateka azabiryoza Jenerali NEVA n’abambari be.

4. Iyo Jenerali NEVA atinyuka gushishikariza abaturage kujyana abatinganyi kuri stade bakabicisha amabuye, ibyo si ugutiza umurindi ubugizi bwa nabi. Ko abaturage bakunze kumvira amabwiriza y’ubutegetsi, by’umwihariko ay’Umukuru w’Igihugu, ejo Abarundi nibatangira kwicana, uwo bashaka kwikiza bakamwicisha amabuye bamwita umutinganyi, harya uwo Jenerali NEVA azabigarurira ate? Ubwo nabyo azavuga ko ari uRwanda rubiri inyuma.

Ibibazo Nyiricyubahiro Jenerali NEVA akwiye kwibaza mbere yo kuvugira mu ruhame ni byinshi, kandi byamufasha kwirinda gucishwamo ijosho, no kugaragara nk’umuntu wagwiririwe n’ubutegetsi nk’uko hari benshi babihamya.

Ni uburenganzira bwa Jenerali NEVA bwo kwishimira ubushakashatsi bwe, bwamugaragarije ko ubworozi bw’isazi buzateza imbere igihugu cye. Guhanga udushya ntako bisa, yewe ni n’ubushishozi kubyaza umusariro umwanda wo muri Bujumbura, Gitega( ahari ingoro ye) n’ahandi hose mu Burundi.

Ariko rwose birazwi Abarundi bariyubashye, barakerebutse kurusha uko Jenerali NEVA ubafata, amaherezo bazakwereka ko bakwiye ibyiza birenze ibyo.

2024-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza  Leta y’Urwanda

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2016
APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

Ubwanditsi 20 Jun 2024
OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

Ubwanditsi 13 Jul 2018
Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Ubwanditsi 29 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018
IMIKINO

Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea
POLITIKI

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Ubwanditsi 23 Apr 2017
Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 12 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru