• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko

Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko

Ubwanditsi 26 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama 2023, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi uko umubano w’u Rwanda wifashe mu bihugu byo mu karere aho by’umwihariko yagarutse ku mubano na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; Minisitiri Biruta yemeje ko umubano utameze neza kubera impamvu zitandukanye.

Mu ipfundo ry’ikibazo ni umutekano w’u Rwanda ubangamiwe n’ingabo z’abicanyi za FDLR zikorana hafi na hafi n’ingabo za Kongo FARDC mu guteza umutekano muke w’u Rwanda ndetse n’imikoranire mu kurwanya umutwe wa M23 no guhohotera Abatutsi b’abanyekongo.

Biruta yasobanuye umuzi w’ikibazo ahereye ku mateka mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma yaho. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe na Ex FAR bahungiye muri Kongo, ntibamburwa intwaro kandi batuzwa hafi n’umupaka.

Hagati ya 1994 na 1995 habaye ubwiyongere bw’ibikorwa bya gisirikare byategurirwaga mu nkambi z’impunzi mu burasirazuba bwa Congo mu birometero 15 gusa uvuye ku mupaka w’u Rwanda, byateye impagarara UNHCR iranabitangaza ariko umuryango mpuzamahanga ntiwagira icyo ubikoraho.

Nyuma hagabwe ibitero bizwi nk’intambara y’abacengezi yahitanye abantu benshi bamaze gutsindwa basubira muri Kongo. Ku ntambara y’ubu hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC-FDLR-Mai Mai ryatewe nuko interahamwe zikorana na FARDC zabagabagaho igitero zikica abatutsi b’abanyekongo abandi bagahungira mu Rwanda.

Kuva intambara ya FARDC na M23 yakubura umwaka ushize hashizweho amasezerano ya Luanda na Nairobi asaba Kongo kurwanya mu maguru mashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho nka CNRD-FLN, RUD-Urunana, na FPP-Abajyarugamba cyane ko ari izingiro ry’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo.

Leta ya Kongo ikomeje kuvuga ko M23 ariyo itarubahirije amasezerano kandi ariyo yagerageje gusura inyuma ariko ku ruhande rwa Kongo nta kanunu ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano. Tubibutse ko dukurikije ayo masezerano FDLR yaba yarambuwe intwaro tariki ya 30 Kamena umwaka ushize.
Ku Burundi na Uganda, Minisitiri Biruta yavuzeko umubano ari wose, ko agatotsi karangiye.

2023-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Ubwanditsi 30 May 2025
Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Ubwanditsi 27 Jan 2019
Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Ubwanditsi 25 May 2024
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye
Amakuru

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC
Amakuru

Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC

Ubwanditsi 19 Feb 2023
Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w’ikirararane na Police FC
Amakuru

Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w’ikirararane na Police FC

Ubwanditsi 17 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru