• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Ubwanditsi 29 Sep 2016 Mu Mahanga

Urubyiruko rwo mu Itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima mu Rwanda (Evangelic Restoration Church), Paruwasi ya Nyarutarama rukomeje igiterane cy’ububyutse n’ivugabutumwa. Aho urubyiruko rusabwa kuba igitambo gishimwa n’Imana kandi rugatumbira Yesu Kristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Boneza amaso imbere yawe ugumye uhatumbire kandi utunganye inzira z’ibirenge byawe, kugira ngo ube igitambo gihindura umuryango”, iyi nsanganyamatiko iri mu Imigani 4; 25- 27.

Iki giterane gikomeje kuzamo abavugabutumwa basizwe amavuta ndetse n’abahanzi bahimbaza Imana. Iki giterane cyatangiye tariki ya 25 Nzeri kugeza tariki ya 2 Ukwakira 2016, kibaba kibera i Nyarutarama hafi yo mu Kabuga ahari uru rusengero. Iki giterane cy’ububyutse kiba buri munsi kuva saa kumi kugeza saa moya n’igice z’ijoro mu minsi y’imibyizi ndetse no kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya n’igice z’ijoro mu minsi mu minsi y’isoza icyumweru (weekend).

Umushumba wa ERC Nyarutarama, Pastor Seruhungo Alphonse yavuze ko iki giterane gifite intego yo kwegereza urubyiruko Imana ndetse no kugira ngo urubyiruko rwegere Imana runakire agakiza babere ibitambo imiryango yabo nayo ihinduke.

Ubwo yatangizaga iki giterane ku mugaragaro, Apostle Masasu Joshua yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga zihagije ku buryo babishatse bakorera Imana neza, aha kandi yatanze ubuhamya bw’uko yatangiye gukorera Imana akiri muto ku myaka gusa 22, aho yasenze akaba igitambo gishimwa n’Imana.

Apostle Masasu yagize ati “Nkirangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza nari mfite gusa imyaka 22 nibwo natangiye gukorera Imana; namwe ndabasaba kwegera Imana no kuyikorera mukiri bato mufite imbaraga kandi muzabona imigisha myinshi mu buzima bwanyu.”

-4199.jpg

Umuyobozi w’urubyiruko rusengera kuri ERC Nyarutarama, Mwamini Zainabu avuga ko iki giterane kizakomeza kuba mu bihe bitandukanye kugira ngo urubyiruko rutandukanye rurusheho kubona umwanya wo kongera ubusabane bwabo n’Imana.

Abavugabutumwa basizwe babwirije urubyiruko barimo Apostle Joshua Masasu, Pastor Ngoga Innocent, Pastor Seruhungo Alphonse na Pastor Masasu Patrick, Pastor Ruzindana Jean Marie na Pascale Keza.

-4198.jpg

Abahanzi kandi bazataramira abazitabira igitaramo harimo Patient Bizimana, Gabby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Serge Iyamuremye, Nelson Mucyo, Arsene Tuyi na Kaneza Deborah. Ndetse hari n’abandi bahanzi benshi na worship teams zitandukanye harimo Total Praise worship team ya ERC Nyarutarama.

2016-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika yasobanuye byimbitse uko igitero cyahitanye umuyobozi wa ISIS cyagenze

Amerika yasobanuye byimbitse uko igitero cyahitanye umuyobozi wa ISIS cyagenze

Ubwanditsi 31 Oct 2019
U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2021
Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Ubwanditsi 31 Jul 2024
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Ubwanditsi 29 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga
Mu Rwanda

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Ubwanditsi 02 Jun 2018
Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda  yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira
ITOHOZA

Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Mu muhezo Perezida Kagame  yahuriye   i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )
Mu Rwanda

Mu muhezo Perezida Kagame yahuriye i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru