• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Ubwanditsi 28 Oct 2018 ITOHOZA

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Martin Okoth Ochola yambuye amapeti abapolisi bayahawe n’uwahoze ari umuyobozi wa Polisi, Gen. Kale Kayihura.

Ubutumwa bwahawe bamwe mu bayobora inzego zigize igipolisi cya Uganda buvuye kwa IGP Ochola buvuga ko yasabye lisiti y’abapolisi bahawe amapeti na Gen. Kayihura.

Inkuru dukesha Spyreports ivuga ko  abagizweho ingaruka n’icyemezo cya ochola ari abafite amapeti akurikira: kaporali( Corporal), Serija( Sergeant),  Insupekita wungirije wa Polisi (Assistant Inspector of police (AIP) na Insupekita wa Polisi Inspector of police (IP).

Iyi nkuru ivuga ko abenshi muri aba basomye kuri uyu muti usharira barimo abo muri inite ya 145 yatorejwe  ahitwa Butiaba mu 2014 ku bufatanye n’Abanyekoreya.

Aba ngo barazira ko Kayihura ubwo yasozaga amahugurwa yabo yabahaye amapeti kuva kuri kaporali kugeza kuri Serija ariko ntagire ijambo na rimwe avuga ribemeza ku mugaragaro nk’abahawe aya mapeti.

Umwe mu bantu ba hafi n’igipolisi avuga ko Gen. Kayihura yari yarigize Mibambwe Gisanura, rugabishabirenge kuko ngo igihe cyose yabaga agiye gusoza amahugurwa y’abapolisi akumva arishimye yahitaga atanga amapeti uko yishakiye.

Yagize ati” Abofisiye benshi bafite amapeti babonye mu buryo bunyuranye n’amategeko bahawe ku  buyobozi bwa Gen. Kayihura. Igihe cyose yumvaga yishimye yahitaga atanga amapeti kandi ntavuge ijambo ryemeza ko azamuye abapolisi mu ntera”

Uyu avuga ko Gen. Kayihura atigeze yubahiriza amabwiriza agenga Akanama Ngishwanama ka Polisi ya Uganda (PAC) ku bijyanye no gutanga amapeti.

Ibi ni byo bitumye  ASP Awali, AIP Benson Nkolekwa, AIP Arinda, ASP Betty Adongo bakorera muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bamanurwa bagashyirwa ku ipeti rya  AIP na AIP.

IGP Ochola kandi yatanze amabwiriza yo gukora iperereza ku bapolisi bakoraga bayobowe n’undi ushinjwa  kugira uruhare mu gushimuta Lt. Joel Mutabazi ,SSP Nixon Agasirwe. Muri aba harimo  ASP Kidandi Ayubu, ASP Fred Muhirwe, IP lyada, IP Abel na Sgt. Otuke.

Aba nabo barakekwaho ko bashobora kuba barahabwaga amapeti na Kayihura mu buryo budahwitse.

2018-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Ubwanditsi 28 Mar 2019
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024
Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa  FDLR

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa FDLR

Ubwanditsi 27 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika
ITOHOZA

Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika
SHOWBIZ

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda
UBUKUNGU

Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru