• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali

Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali

Ubwanditsi 28 Sep 2016 Mu Mahanga

Indege nshya RwandAir yaguze Airbus 330 yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu ahagana saa tanu n’igice z’amanywa.

Kuwa Kabiri tariki 27 Nzeri 2016 ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ya RwandAir yashyikirijwe indege nini ya Airbus A330-200 ku ruganda rwayo ruri i Toulouse mu Bufaransa.

-4179.jpg

John Mirenge na Amb Jacques Kabale batemberezwa muri imwe mu ndege za Airbus (Ifoto/RwandAir)

Binyuze ku rubuga rwayo rwa Twitter, RwandAir yatangaje ko abayobozi bayo bari Bufaransa aho iyi ndege yakorewe, bayishikirijwe ku mugoroba wo kuwa Kabiri ikagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuwa Gatatu.

Iyi ndege ya A330-200 yiswe ’Ubumwe’ yaguzwe miliyoni 250 z’amadolari, ikaba ari iya cyenda iguzwe na RwandAir ni imwe muri ebyiri zo muri ubu bwoko RwandAir yatumije kugira ziyifashe kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi ndetse ziyifashe no kurenga umugabane wa Afurika.

-4181.jpg

Iyi ndege ya A330-200 yiswe ’Ubumwe’

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Mirenge John yagize ati “Iyi ndege ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko igeze muri Afurika y’Iburasirazuba kandi izafasha RwandAir kongera ubushobozi bwo kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi.”

Yongeyeho ati “Vuba aha tuzongera ku ngendo zacu imijyi ya Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Bushinwa mbere y’uko tugera mu Burengerazuba bw’u Burayi.”

Mirenge hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale batemberejwe mu ruganda rw’izi ndege rukomeye rwa mbere muri iki gihugu aho beretswe indege zo mu bwoko nka Airbus A330, A350, A330 neo na A380 Mock zirimo izo mu gihe kizaza zifite ubushobozi bwo kutangiza ikirere kandi zinywa amavuta make.

RwandAir kandi itegereje indi ndege ya Airbus A330-300 mu mpera z’uyu mwaka yo yiswe “Umurage”.

Imwe muri izi ndege izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 300, naho indi izajye itwara abantu 261, kandi zizaba zifite moteri zo ku rwego rwo hejuru zo mu bwoko bwa “Rolls Royce Trent 772B”.

-4180.jpg

Abanyacyubahiro bari bitabiriye uyu muhango

2016-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Ubwanditsi 17 Sep 2021
Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?

Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?

Ubwanditsi 19 Mar 2022
Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Ubwanditsi 15 May 2016
Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka

Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka

Ubwanditsi 19 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye
IMIKINO

umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru
Amakuru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 
Amakuru

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Ubwanditsi 21 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru