• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza

Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza

Ubwanditsi 22 Dec 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase avuga ko Inama y’Umushyikirano ari umwanya wo gutanga ibitekerezo, aho yemeza ko icyo Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba yatanze kitigeze gitakara.

Mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 14, yatangajwe kuri uyu wa 22 Ukuboza 2016, haragaragaramo umwe uhuye n’igitekerezo cya Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Nzakamwita Siriveriyani.

Uwo mwanzuro ugira uti “Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda”

Icyo gitekerezo, uyu wihaye Imana yari yatanze cyaganishaga ku kuba mu muryango nyarwanda hari ahakigaragara amakimbirane bigateza ingaruka mbi zirimo kwicana kw’abagize umuryango.

Gusa amaze gutanga iki gitekerezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yagaragaje kudahuza n’igitekerezo cya musenyeri.

-5143.jpg

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

Mu mvugo ye yagize ati “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo.”

Uyu muyobozi yunzemo ati “Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe. Hari n’ibindi bikorwa by’amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko…”

Nyuma y’iyi nama, mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, hagiye hagaragaramo uburyo abantu batigeze bishimira uburyo uyu muyobozi yasubije musenyeri, aho benshi bagaragazagamo ko habayeho ku mwubahuka.

Prof Shyaka avuga ko Inama y’Umushyikirano ari umwanya wa buri Munyarwanda wese wo gutanga ibitekerezo uko abyumva, byaba ari ibifiteye igihugu akamaro bikaba byanashyirwa mu myanzuro y’iyo nama.

Uyu muyobozi ahamya ko igitekerezo cya Mgr Nzakamwita cyari cyiza ari na yo mpamvu cyanashyizwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano.

Prof Shyaka mu kiganiro yahaye Izuba rirashe dukesha iyi nkuru yagize ati “Igikomeye ni uko igitekerezo uko cyari cyaje ntabwo cyatakaye, igitekerezo cyari cyaje ari cyiza muranavuze ngo kiri no mu myanzuro, ngira ngo birabaha ishusho n’isura y’icyo umushyikirano ari cyo. Ni umushyikirano w’Abanyarwanda bose, si ba minisiti gusa, haba harimo n’abandi kandi iyo Umunyarwanda wese afite igitekerezo gifite ireme kirakirwa kigahabwa agaciro, niba ari igifitiye Abanyarwanda akamaro kikanashyirwa no mu myanzuro.”

Yunzemo ati “Igihugu cyacu kiri mu bwisanzure, umuntu agatanga igitekerezo cye kikakirwa, yaba uwo muri sosiyete sivile yaba uwo mu nzego za Leta yaba ari umuturage wicaye aho yaba ari uvugira kure, Abanyarwanda bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo byabo.”

Umuyobozi wa RGB avuga ko abantu badatekereza kimwe ari yo mpamvu ituma hari ibyo bashobora kudahuza, aho ngo n’uwaba yaratandukiriye ubutaha akwiye kutazongera.

Ati “Ngira ngo abantu twabitwara muri uwo muco, iriya nama iba ikurikiranwe n’abantu ibihumbi, ntabwo rero Abanyarwanda dutegereza kimwe, umuntu ashobora gutanga igitekerezo kitanogeye cyangwa kitanogeye minisitiri runaka reka tubyakire ko ari ihuriro ry’Abanyarwanda bafite uko babona ibintu , batekereza mu buryo butandukanye , dushake uko twuzuzanye noneho umuntu wese, niba hari n’uwacitswe azagira uko ubutaha adacikwa.”

Mu magambo ye, Prof Shyaka yakomeje avuga ko umuntu adakwiye kuzira igitekerzo cye.

Yagize ati “Igitekerezo cya gishobora kuba kigoramye cyangwa kigoramiye umwe nagira ngo twese tugira uwo muco kudashaka ko hari uwazira ko yatanze igitekerezo kabone n’ubwo yaba yabivuze nabi.

Sindwanya ko dukwiye kugira umuco wo kubivuga neza ariko n’uwabivuga nabi ntabwo twamubaho akaramata,ngo buriya uwamushakira…Ni cyo kintu nagirango abantu bumve neza.

Mwavuze na Nzakamwita, ngira ngo na we baramubajije na we aravuga ati “Jye nta kibazo mfite sinzi, umuntu yatanze igitekerezo cye nk’uko nanjye natanze icyanjye, ati ibyo bibazo muzana by’imiriro ntabwo ndikumwe na byo.”

-5142.jpg

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase

2016-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Mar 2022
Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside

Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Ubwanditsi 13 Oct 2017
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Ubwanditsi 22 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba  muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza
ITOHOZA

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Ubwanditsi 15 May 2017
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Ubwanditsi 15 Apr 2020
2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka
Mu Mahanga

2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka

Ubwanditsi 10 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru