• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Ubwanditsi 23 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Muri iki cyumweru, urukiko rukuru rwa gisirikari rwasubukuye urubanza mu mizi ku bantu basaga 32 baregwa ibyaha birimo iterabwoba, barimo abasirikare batanu mu Ngabo z’u Rwanda nubwo umwe aburanishwa adahari kuko atarafatwa. Mu bari imbere y’urukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga hagambiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba. Mudathiru n’itsinda rye bafatiwe mu mirwano yaberaga muri Kongo ubwo umutwe yari ayoboye wa P5 waguwe gitumo n’ingabo za Kongo FARDC.

Mu iburanisha ryo kuwa mbere abaregwa batangiye kwiregura. Rtd  Maj  Mudathiru Habib yireguye ku cyaha kimwe cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, avuga ko acyemera ndetse agisabira imbabazi.

Mudathiru yabwiye urukiko ko ubwo yashakaga ibyangombwa byo kuba impunzi muri Uganda yafashijwe n’abarimo uwitwa Rasta uba i Kampala, ndetse ngo muri icyo gihe yanahuye na Joel Mutabazi wahamijwe ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bw’igihugu n’abayobozi barwo.

Yakomeje kuri icyo cyaha cyo kwinjira mu mutwe utemewe, ati “Nibyo icyo cyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi.”

Rtd Maj Mudathiru avuga ko yasohotse mu Rwanda mu 2013, atanga impamvu z’uko agiye gusura umuryango kuko ababyeyi be ariho baba, ahitwa Kasese. Aho kugaruka mu Rwanda, ngo yahise ajya kwaka icyangombwa cy’ubuhunzi, ndetse aza kujyanwa  mu nkambi ya Arua.

Yabwiye urukiko ati “Nashatse icyemezo cy’ubuhunzi kuko nashakaga kureba uko najya hanze.” Gusa mu biganiro yagiranaga n’abayobozi ba RNC baje kumwumvisha kubasanga, aza no kuva mu nkambi yiyemeza kujya mu mashyamba. Asohotse ngo yajyanywe na Sunday Charles mu rugo rwa Richard Mateka, umuhungu wa Maj Gen John Mateka wo mu Ngabo za Uganda, amarayo ibyumweru bibiri. Uwo muhungu ngo ni umucuruzi wa zahabu. Hari mbere yo kwerekeza ku mupaka wa Kikagati.

Mudathiru avuga ko n’isezerano bari barahawe n’u Burundi ryaje gukoreshwa, kuko mu Ugushyingo yagiye kwivuza muri icyo gihugu abanje gusaba uruhushya Col Nyamusaraba, abimenyesha Kayumba na we amuharurira amayira mu Burundi. Yakomeje ati “Uwo mutwe wari ufite imirongo ugenderaho, ugamije kuzahirika ubutegetsi buriho.”

Mudathiru yabwiye urukiko ko uyu mutwe wa P5 yawusobanukiwe neza ageze mu Burundi, ariko umucamanza amubaza inshuro nyinshi uburyo nk’umuntu wari  umusirikare  mukuru, wari unazi Kayumba neza, yajya muri Congo anakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano, atazi neza umutwe agiyemo. Mudathiru avuga ngo yahasanze abasirikare nka 30,nyuma hatangira koherezwa abandi, barimo abahageze mu Ukuboza 2017.

Rtd Maj Mudathiru avuga ko baje gutarwa n’abapolisi babajyana muri serivisi zishinzwe ibyangombwa, aho bagiye mu biro bakamaramo amasaha arenga arindwi. Mudathiru avuga ko mu Burundi bahamaze igihe gisaga ukwezi, maze bafata ubwato bw’igisirikari cy’u Burundi banyura muri Tanganyika berekeza mu mashyamba ya Congo. Mudathiru avuga ko ajya kujya muri P5, yavuganye na Maj Robert Higiro ari nawe wamugejejeho igitekerezo cy’umutwe barimo gushinga, ndetse ngo Kayumba  Nyamwasa aza kumutumaho Ben Rutabana ko mu Bijabo muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hariyo ibikorwa by’umutwe bashinze, amusaba kuwujyamo ngo awubere umuyobozi, urusheho kugira imbaraga.

Yagiye muri Congo afashijwe na bamwe mu basirikare ba Uganda anyuze ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania, kuri uwo mupaka bamushyikiriza icyangombwa cyari mu mazina ya Mugume Patrick, yagombaga gukoresha ku rugendo muri Tanzania, akomereza mu Burundi. Yajyanye n’uwitwa Sibo Charles wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikari mu mutwe wa P5 akaba yaraje no gusiga agatwe ku rugamba. Yabwiye urukiko ko atazi uko ibyo byangombwa byabonetse, ko byabazwa Capt Sunday Charles ukora mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI, wabibazaniye.

2020-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gutorwa kwa Ramaphosa kuyobora ANC bishobora kuzatuma Perezida Zuma asazira muri gereza

Gutorwa kwa Ramaphosa kuyobora ANC bishobora kuzatuma Perezida Zuma asazira muri gereza

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Ubwanditsi 18 Dec 2020
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana atariyo ntandaro ya Jenoside

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana atariyo ntandaro ya Jenoside

Ubwanditsi 07 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya
Mu Mahanga

RDC: ADF yongeye kwica abasirikare benshi ba Monusco barimo Umunyatanzaniya

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Ishyamba si ryeru :  Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene  12.000 USD,  yasize atishyuye
ITOHOZA

Ishyamba si ryeru : Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene 12.000 USD, yasize atishyuye

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye
INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ubwanditsi 28 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru