• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Ubwanditsi 07 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abasirikare 816 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda mu cyiciro cya gatandatu, barimo abasezerewe bari bageze ku myaka ibemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasezerewe ku mpamvu zirimo iz’ubuzima.

Mu basirikare 816 basezerewe kuri uyu wa 6 Nyakanga, harimo aba-Ofisiye 372 n’abasirikare bato 395, mu gihe abagera kuri 49 basezerewe ku mpamvu z’ubuzima bwabo.

Mu basirikare bakuru basezerewe harimo Maj. Gen. Jérôme Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara, Brig. Gen. Rugumya Gacinya, Brig. Gen. Augustin Kashaija, Col. Geoffrey Kabagambe na Col. Zuberi Muvunyi.

Abandi barimo Lt. Col. Francis Munyankindi, Lt. Col. Edmond Mukimbiri, Lt. Col. Ernest Habimana, Lt. Col. Athanase Kalisa, Lt. Col. Sam Rutayisire, Lt. Col. Alexis Ibambasi na Lt. Col. Karuranga Gatete.

Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yashimiye abasirikare basezerewe mu ngabo, ku mirimo ikomeye bakoreye igihugu mu bwitange.

Yagize ati “Mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, reka mbanze nshimire abajenerali n’abandi basirikare bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, icyiciro cya gatandatu, ku bwitange bwanyu n’umurava mwakoranye akazi kanyu, bikaba biduhesha ishema kuba mu gihugu cy’u Rwanda twese twishimira.”

“Mwafashije igisirikare cyacu gukora kinyamwuga, ndetse mwagize uruhare rufatika muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cyacu, kuri ubu bwitange bwanyu, ndabashimiye.”

Gen James Kabarebe yashimiye aba basirikare basezerewe ku mirimo ikomeye bakoreye igihugu mu bwitange n’umurava, bigahesha ishema igihugu n’igisirikare by’umwihariko.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo igisirikare gikomeze gukora kinyamwuga kandi neza, ni uko habaho kureba abagejeje igihe cyo kuruhuka, bagahabwa umwanya wo kujya gukorera igihugu mu bundi buryo, bigatanga n’umwanya wo guha abakiri bato bagakomeza akazi keza mwatangiye kokwitangira iki gihugu cyacu.”

Yavuze ko bikorwa hakurikijwe Itegeko Nshinga n’Itegeko rigenga igisirikare cy’u Rwanda, kandi buri muntu wese afite ibyo itegeko rimwemerera, akaba azabihabwa nk’uko biteganyijwe.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza bigiye mu ngabo, kandi bagakomeza kuzirikana ko bagifatwa nk’abanyamuryango ba RDF.

Gen Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimye uburyo RDF ari igisirikare cy’umwuga, ku buryo ubumenyi bayigiyemo buzabafasha no mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Ni ingabo zabohoye igihugu cyacu, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na guverinoma yari yaramunzwe n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, ndetse no kwikunda no kudaha agaciro abaturage.”

Yavuze ko we na bagenzi be bashima byimazeyo imiyoborere ya Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, irangwa n’ubuhanga n’ubwitange budasanzwe, gukunda igihugu n’abanyarwanda utaretse kubashakira icyabateza imbere.

2018-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu

Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Ubwanditsi 05 Jun 2018
COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE
Amakuru

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika
Mu Mahanga

Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika

Ubwanditsi 01 Aug 2016
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.
HIRYA NO HINO

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru