• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Ubwanditsi 05 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru ava muri Australia akomeje guhamya ko muri icyo gihugu hari abajenosideri benshi bidegembya, harimo n’abakatiwe n’inkiko kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo bagizi ba nabi bibumbiye mu kiswe RAQ, ishyirahamye ry’Abanyarwanda baba ahitwa “Qeensland”. Intego y’iri shyirahamwe ni ugutagatifuza abajenosideri, no guhuma amaso amahanga rihakana rikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako rikusanya inkunga yo gufasha imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN, RNC n’iyindi.

Ayo makuru yizewe aragaragaza urutonde rw’abagize iryo shyirahamwe, barimo uwitwa Frodouard Rukeshangabo ukomoka mu yahoze ari komini Kigarama muri Kibungo. Uyu ni umwicanyi ruharwa wanakatiwe n’inkiko gacaca igifungo cy’imyaka 30. Yageze aho muri Australia avuye muri Malawi, aho yikangaga ko azafatwa, maze ahitamo kujya aho yibwira ko ari kure y’ubutabera.

Kuri uwo rutonde kandi hariho Amiel Nubaha , uyu akaba umuhungu wa Rukeshangango. Bombi basabitswe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abandi bagizi ba nabi batuye muri Ausrtralia ndetse bakomeje gukingirwa ikibaba na bamwe mu bategetsi b’icyo gihugu, twavuga nka:

Pacifique Gakindi.

 Uyu  ni ruharwa wamaze abantu iwabo i Gishyita mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Yashinjwe ubwicanyi kenshi haba mu nkiko Gacaca aho akomoka, haba no mu manza z’abajenosideri mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda. Yageze muri Australia avuye muri Zambiya, aho yabanaga n’abandi benshi basize bakoze ishyano mu Rwanda.

Théogene Ngabo.

 Uyu niwe perezida w’ishyirahamwe ry’abajenosideri baba Queensland, akaba ari nawe uhagarariye MRCD-FLN, wa mutwe w’iterabwoba wa Paul Rusesabagina, muri Australia. Ni umwe mu batsembye Abatutsi mu yahoze ari Komini Muvumba, muri Byumba.

Jean Baptiste Nshimiyimana.

 Uyu ni umukangurambaga ukomeye wa RNC, ndetse akaba umwe mu begeranya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya FLN, atitaye ku kuba iyi mitwe yombi ari iy’iterabwoba.

 Enock Ruhigira.

 Uyu yahoze ari Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Yuvenali Habyarimana, birumvikana akaba ummwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Avatutsi. Akomoka mu yahoze ari Komini Bwakira muri Kibuye, akaba umwe mu bakwiza impuha z’uko Abatutsi aribo biyishe ubwabo.

Noheli Zihabamwe n’umugore we Delphina Uwamwiza.

 Ubusanzwe anmazina nyayo ya Zihabamwe ni Noheli Yandamutso. Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2000, Leta y’uRwanda imwohereje kwiga muri Australia. Arangije amasomo yanze gutaha ngo ntiyaza gukorera”Leta y’Abatutsi”, ndetse ahita anahindura umwirondoro we. Kimwe n’umugore we Uwamwiza, babeshya ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ahubwo bakomoka ku bajenosideri. Ni umwe mu bayoboke ba RNC n’indi mitwe y’iterabwoba. Ese guhindura umwirondoro mu buriganya, muri Australia ntacyo bitwaye?

Nelson Muhirwa n’umugore we Yvette.

 Aba bombi batuye ahitwa Perth, aho bageze bavuye mu nkambi z’abajenosideri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Zambiya. Ni bamwe mu bakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, bakaba  mu bahamya ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.

Mukombozi Robert

Uyu we ni n’umunya Uganda, ariko urwango afitiye uRwanda n’Abanyarwanda, ruturuka ku kuba muw’2008 yarirukanywe mu Rwanda, aho yiyitaga umunyamakuru, kandi ahubwo yari umukwizabinyoma.Ubu ni umurwanashyaka wa FLN, amakuru akavuga ko ari umwe mu bayishakira inkunga hirya no hino nu isi, harimo na Uganda, igihugu cye cy’amavuko.

Urutonde ni rurerure, kandi tuzakomeza kubagezaho abaruriho.

Igihugu cya Austalia ni kimwe mu bikunze gushimwa na ya miryango y’ikinamico,  ivuga ko irengera uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch na Amnesty International. Ukibaza rero ukuntu “indashyikirwa”mu guharanira uburenganzira bwa muntu ihindukira ikaba igicumbi cy’abajenosideri n’abayoboke b’imitwe y’iterabwoba. Ese iyi Australia yatinyuka gucumbikira Umunazi bizwi ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi?Niba itabitinyuka rero, iri ni rya rondaruhu n’agasuzuguro bikorerwa abirabura, cyane cyane Abanyafrika. Kuba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo bivuze imbere y’abategetsi ba Australia, kuko Abatutsi ari ubwoko  bafata nk’udafite agaciro. Ngiyo demokarasi n’uburenganzira bwa muntu bahora batwigisha.

Isoko: Great lakes Eye

2021-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Ubwanditsi 04 Jan 2016
RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

Ubwanditsi 08 Mar 2020
FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Ubwanditsi 29 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere
Amakuru

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Ubwanditsi 31 Jan 2022
Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso
Mu Mahanga

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Ubwanditsi 29 Oct 2017
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu
Mu Mahanga

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Ubwanditsi 30 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru