Iyo wumvise amaganya asigaye aranga imvugo za Perezida w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye ” NEVA “, bikwereka ko uyu ari umwe mu bategetsi batazi gupima ingaruka y’ibyo bavuga, bakazarwana no kwisubiraho ari uko izo ngaruka zatangiye gukomanga ku muryango.
Uyu NEVA aherutse kumvikana avuga ko azi neza ko intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo izagera no mu Burundi. Ni mu gihe kandi, kuko atangiye kubona ko imyitwarire ye nta handi yaganishaga uBurundi, uretse mu kaga nk’ako munywanyi we Tshisekedi arimo.
Iyo NEVA aza kwiririnda ko uBurundi buzagwa mu magume , ntiyari kwimika ingengabitekerezo ya jenoside, kugeza ubwo yohereza abasirikari muri Kongo, ngo bajye gufatanya na FDLR kwica Abatutsi baharanira kubaho. Hanyuma se ko abo yagiye kubuza amahwemo barimo gutsinda, ndetse banasatira umupaka w’uBurundi, NEVA yabura ate guhangayika?!
NEVA ni umwe mu bakwiza bwa burozi bwa ” Hutu-pawa “, bushishikariza abaturage bo muri aka karere k’Ibiyaga Bigari kwica Abatutsi, ngo kuko bashaka kwimika “Hima Empire”igamije kugira Abahutu abacakara. Nta kuntu rero ingaruka z’ubu burozi zitagera no mu Burundi, kandi zikazaba mbi cyane, kuko igihe Umututsi yategaga ijosi ngo abanzi nibareme, cyararangiye.
Iyo NEVA aza gushishoza, ntaba yaremeye gushyira ku ibere FDLRigamije kugarura ubutegetsi bwa” Hutu-pawa”, no gusoza umugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda. Amakuru adashidikanywaho yerekana neza ko abarwanyi ba FDLR, FNL n’abandi bagizi ba nabi, bafite indiri mu ishyamba rya Kibira, mu majyaruguru y’uBurundi (rifatanye na Nyungwe yo mu Rwanda), aho bahabwa ibikoresho, bakanahakorera imyitozo yo gutera uRwanda. Gucirira FDLR ni nko kwikururira umurozi akakumaraho urubyaro.
Iyo NEVA aza kumenya ko ibyo akora biganisha uBurundi mu kangaratete, ntaba yaratinyutse kugambanira ibihugu bahuriye mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ngo yohereze ingabo ze muri Kongo, kandi Tshisekedi yari amaze gusuzugura no kwirukana nabi ingabo z’uwo muryango, zari zagiye kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Kongo. Ku nyungu ze bwite, NEVA yohereje abasirikari kurwana ntambara ireba Abakongomani ubwabo, none Abarundi baramuryoza abana babo batikirira mu mashyamba ya Kongo. Ubu mu Burundi hari icyoba cy’uko abasoda bashobora guhindukiza umututu w’imbunda, aho kurasa M23 bakarasa NEVA wabohereje gupfira inda ye gusa.
Baca umugani ngo ” nyir’ikirimi kiba yatanze umurozi gupfa”. Muri Mutarama 2024 NEVA yavugiye mu ruhame ko azashyigikira urubyiruko rugambiriye guhirika ubutegetsi mu Rwanda. Yewe yagerageje no kubishyira mu bikorwa, yongera imbaraga mu mikoranire ye na FDLR n’indi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda, nk’uko twabisobanuye haruguru. Ni gute rero yumva ko uRwanda rwakwima agaciro amagambo nk’ayo avuzwe na Perezida w’igihugu, noneho cy’abaturanyi? Mu gihe se ubwirinzi bw’uRwanda bwagira ingaruka ku Burundi, ibyo byabazwa uRwanda, cyangwa bikwiye kwirengerwa n’uwivugiye ko azaruteza akaga?
Muri make, imyitwarire ya NEVA irasobanura neza wa mugani w’Abarundi ugira uti:”Uzitura impene yamara kugera kurenga imbibe ugahebeba nkayo”. Icyakora, nubwo NEVA asakuza cyane ngo agarure ihene yamaze kugera kure, aracyafite amahirwe yo kugabanya ingaruka z’amakosa yakoze. Umuti wamutabara bwangu ni ukwitandukanya na FDLR n’imyumvire ya “Hutu-pawa”.