• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

  • FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium   |   02 Mar 2026

  • Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi   |   02 Mar 2026

  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15   |   27 Feb 2026

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe   |   24 Feb 2026

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi   |   24 Feb 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afrika y’Epfo : Perezida Kagame mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Afrika y’Epfo : Perezida Kagame mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Ubwanditsi 25 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu.

Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 30 biganjemo abaturage ba Afurika y’Epfo, ukaba ubera kuri Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa Pretoria. Irahira rya Ramaphosa kandi ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu nka Eswatini, Congo Brazzaville, Equatorial Guinea, Zimbabwe, Senegal, Uganda, Madagascar, Seychelles, Togo, RDC, Gabon, Angola, Mozambique, Repubulika ya Sahrawi, Namibia, Somalia, Ethiopia, Nigeria n’uwa Misiri.

Ku wa 22 Gicurasi nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yemeje Cyril Ramaphosa nka Perezida w’iki gihugu. Ni intebe yicaye kuva muri Gashyantare 2018 ubwo yagirwaga perezida ngo asoze manda ya Jacob Zuma yari abereye visi perezida, wari umaze kwegura ku gitutu cy’ishyaka rye ANC.

Matamela Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 yatowe nyuma y’uko ku wa 8 Gicurasi 2019, ishyaka rya ANC abarizwamo ari naryo riyoboye Afurika y’Epfo ritsinze amatora y’abadepite ku bwiganze.

ANC yatsinze ku majwi 57.5%, biyiha gufata imyanya 230 muri 400 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Iri shyaka ryakurikiwe n’irya Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho irya Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11%.

Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ryo mu 1963 rivuga ko Perezida atorwa n’abadepite mu ishyaka ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Ramaphosa agiye kuyobora igihugu mu gihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera n’ubushomeri buri kuri 27%.

Ubwo ANC yari imaze gutsinda amatora muri Gicurasi, Perezida Kagame yashimiye Cyril Ramaphosa, nyuma y’uko ari amaze kugaragaza icyizere ko azakomeza kuyobora Afurika y’Epfo, amwizeza ko ibihugu byombi n’abaturage babyo bazakomeza guharanira ubufatanye.

Umubano hagati y’ibihugu byombi ntabwo uracayuka neza kuko hakiri ikibazo ku banyarwanda bagorwa no kubona viza igihe bashaka kujya muri Afurika y’Epfo. Hari kandi ikibazo cy’abanyarwanda barimo Kayumba Nyamwasa ushakishwa n’ubutabera ku byaha akekwaho ko yakoze mu Rwanda, bahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo bagakomeza gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano, kandi n’ibitekerezo byabo bigahabwa agaciro nabamwe mu bayobozi batandukanye muri icyo gohugu.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umeze neza kuko abashoramari ndetse n’abadipolomate bahari ku mpande zombi, ati “ariko ntabwo turakemura ikibazo cy’abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, bajyayo ariko kubona viza biragoranye, ibyo turacyabiganira.”

 Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa Pretoria

2019-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Ubwanditsi 05 Oct 2020
Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Ubwanditsi 15 Jan 2020
Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Ubwanditsi 11 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23
Amakuru

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Ubwanditsi 16 Feb 2023
Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000
Mu Rwanda

Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000

Ubwanditsi 05 May 2016
Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti  rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu
Mu Mahanga

Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Ubwanditsi 25 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru