• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afrika y’Epfo : Perezida Kagame mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Afrika y’Epfo : Perezida Kagame mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Ubwanditsi 25 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu.

Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 30 biganjemo abaturage ba Afurika y’Epfo, ukaba ubera kuri Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa Pretoria. Irahira rya Ramaphosa kandi ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu nka Eswatini, Congo Brazzaville, Equatorial Guinea, Zimbabwe, Senegal, Uganda, Madagascar, Seychelles, Togo, RDC, Gabon, Angola, Mozambique, Repubulika ya Sahrawi, Namibia, Somalia, Ethiopia, Nigeria n’uwa Misiri.

Ku wa 22 Gicurasi nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yemeje Cyril Ramaphosa nka Perezida w’iki gihugu. Ni intebe yicaye kuva muri Gashyantare 2018 ubwo yagirwaga perezida ngo asoze manda ya Jacob Zuma yari abereye visi perezida, wari umaze kwegura ku gitutu cy’ishyaka rye ANC.

Matamela Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 yatowe nyuma y’uko ku wa 8 Gicurasi 2019, ishyaka rya ANC abarizwamo ari naryo riyoboye Afurika y’Epfo ritsinze amatora y’abadepite ku bwiganze.

ANC yatsinze ku majwi 57.5%, biyiha gufata imyanya 230 muri 400 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Iri shyaka ryakurikiwe n’irya Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho irya Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11%.

Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ryo mu 1963 rivuga ko Perezida atorwa n’abadepite mu ishyaka ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Ramaphosa agiye kuyobora igihugu mu gihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera n’ubushomeri buri kuri 27%.

Ubwo ANC yari imaze gutsinda amatora muri Gicurasi, Perezida Kagame yashimiye Cyril Ramaphosa, nyuma y’uko ari amaze kugaragaza icyizere ko azakomeza kuyobora Afurika y’Epfo, amwizeza ko ibihugu byombi n’abaturage babyo bazakomeza guharanira ubufatanye.

Umubano hagati y’ibihugu byombi ntabwo uracayuka neza kuko hakiri ikibazo ku banyarwanda bagorwa no kubona viza igihe bashaka kujya muri Afurika y’Epfo. Hari kandi ikibazo cy’abanyarwanda barimo Kayumba Nyamwasa ushakishwa n’ubutabera ku byaha akekwaho ko yakoze mu Rwanda, bahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo bagakomeza gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano, kandi n’ibitekerezo byabo bigahabwa agaciro nabamwe mu bayobozi batandukanye muri icyo gohugu.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umeze neza kuko abashoramari ndetse n’abadipolomate bahari ku mpande zombi, ati “ariko ntabwo turakemura ikibazo cy’abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, bajyayo ariko kubona viza biragoranye, ibyo turacyabiganira.”

 Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa Pretoria

2019-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Ubwanditsi 15 Oct 2024
LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Ubwanditsi 29 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.
INKURU NYAMUKURU

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi
Amakuru

Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Ubwanditsi 02 Feb 2022
Knowless na Clement  Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga
IMIKINO

Knowless na Clement Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga

Ubwanditsi 07 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru