• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Ubwanditsi 06 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abatangabuhamya benshi cyane, bari mu bahungiye muri Hoteli ya Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi , badushimiye umusaza witwa Louis Rugerinyange wabitangiye cyane, atitaye ko nawe ubwe yashoboraga kuhasiga ubuzima.

Uyu Louis Rugerinyange yari umukozi mukuru muri Banki ya Kigali. Akimara kumenya ko hari abakiliya b’iyo banki bahungiye muri Mille Collines yihutiye kubasanga, ababaza niba hari icyo yabafasha bakabona udufaranga two gusunika iminsi. Nk’uko abo yafashije babitubwiye, Rugerinyange ngo yanyuraga mu masasu avuza ubuhuha, akajya i Gitarama aho BK yari yarimukiye, maze nibura rimwe mu cyumweru, cyane cyane kuwa gatatu, akabazanira amafaranga.

Mu bo twashoboye kumenya Rugerinyange yafashije, harimo imiryango ya ba Nyakwigendera Védaste Rubangura na Bertin Makuza , n’abandi bantu benshi. Ngo wapfaga gusa kuba ufite sheki cyangwa akandi kantu kerekana ko wari umukiliya wa BK, ibindi Rugerinyange akabyirengera.
Abo batangabuhamya badusobanuriye uburyo ibyo Louis Rugerinyange yakoze byari nko kwiyahura, kuko uretse no kuba yarashoboraga kugwa mu masasu y’intambara, yashoboraga no kwicwa n’Interahamwe cyangwa abasirikari ba Leta y’icyo gihe bamushinja kugemurira ”Inyenzi”. Imana yaramufashije igikorwa cye cy’urukundo aragisohoza, kandi abo yagiriye neza baracyazirikana ubwo bumuntu.

Abaduhaye amakuru bavuga ko ayo mafaranga yagobotse benshi, barimo yemwe n’abatari abakiliya ba BK, kuko uwayabonaga yahagaho izindi mpunzi, bose bakishyura ikibatunga, andi bakayakoresha bigura kuri Rusesabagina ngo atabashumuriza Interahamwe nk’uko yabigenje ku babuze icyo bamuha.

Amakuru kandi dukesha abari mu myanya y’ubuyobozi bw’Igihugu, cyane cyane mu bijyanye n’imari nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahamya ko Louis Rugerinyange ari mu bagize uruhare rukomeye kugirango BK yongere gukora. Abo bantu bakoze uko bashoboye ngo imari n’inyandiko bya BK bicungirwe umutekano, ari nabyo byatumye ishobora guhita ifungura imiryango.

Igitangaje rero nk’uko abahungiye muri Mille Collines babivuga, ni ukubona Paul Rusesabagina ariwe wahawe igihembo “cy’ubutwari”, aho kugiha Louis Rugerinyange washyize ubuzima bwe mu kaga atabara ubw’abandi. Bagize bati:” Rusesabagina yari yibereye muri business. Ntakabeshye ngo hari uwo yarokoye kuko n’ibyo yakoze byose twaramwishyurana , n’ikimenyimenyi hari abo yajugunye hanze, abandi yanga kubakira kuko babuze amafaranga yo kwigura. Nyamara Rugerinyange we nta nyungu yari agamije mu bikorwa byiza yadukoreye. Uyu niwe ukwiye igihembo cy’ubugiraneza”.

Andi makuru twashoboye kumenya ni uko Louis Rugerinyange afitanye isano ya hafi na Matayo Ngirumpatse wari Perezida wa MRND. Mu gihe Ngirumpatse yari ahugiye mu bwicanyi, Rugerinyange we yari ahugiye mu butabazi. Ni Umunyarwanda muzima.
Louis Rugerinyange ni umugabo usheshe akanguhe, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Atuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, akaba azwiho kwicisha bugufi no kubana neza n’abaturanyi.

Akwiye kubera benshi urugero, cyane cyane urubyiruko, ureke ”Rusisibiranya” Paul Rusesabagina wiyitirira ibyo atakoze.

2021-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Ubwanditsi 26 Mar 2025
Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ubwanditsi 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome
ITOHOZA

Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome

Ubwanditsi 06 May 2017
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR
ITOHOZA

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

Ubwanditsi 13 Jul 2017
Burundi :  Abandi  basirikare 11 bakomeye  bongeye  gutoroka
Mu Rwanda

Burundi : Abandi basirikare 11 bakomeye bongeye gutoroka

Ubwanditsi 20 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru