• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»POLITIKI»Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa

Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa

Ubwanditsi 28 Nov 2017 POLITIKI

Ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila  bwiyamye cyane abategura gukora imyigaragambo muri DRC ariko abatavuga rumwe nabwo bakavuga yuko bazayikora byanze bikunze ngo kuko ari uburenganzira bwabo !

Mu mpera z’icyumweru gishize  hari ibice bibiri byari byatangaje yuko bizakora imyigaragambyo kuri uyu wa kabiri, bigahamagarira ibayoboke babyo kuzayitabira ari benshi.

Igice cya mbere cyababanje gutangaza yuko kizakora imyigaragambyo kuri uyu wa kabiri ni ikiyobowe na Felix Tshisekedi (Rassembement). Aba bateguraga iyo myigaragambyo bashaka kugaragaza yuko byanze bikunze amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu agomba kuba mu kwezi gutaha, atanaba ariko Kabila akava ku butegetsi kuko manda ye yarangiye Ukuboza umwaka ushize.

Nyuma igice kigizwe n’amashyaka ashyigikiye Kabila  gitangaza yuko kuri uyu wa kabiri nacyo kizakoresha imyigaragambyo yo gushyigikira gahunda ya leta y’uko amatora ya Perezida wa Repubulika azakorwa Ukuboza umwaka utaha wa 2018.

Abo muri opozisiyo bumvise yuko n’abashyigikiye ubutegetsi bapanga kuzakora imyigaragambyo kuri uwo wa kabiri, iyabo bayimurira kuwa kane muri iki cyumweru, ariko ku cyumweru ubutegetsi butangaza yuko nta myigaragambyo iyo ariyo yose yemewe, kandi ngo abazakinisha kuyikora bakazahanwa by’intangarugero.

Abo mu mashyaka ashyigikiye Kabila bumviye iryo tegeko rya leta basubika iyo myigaragambyo yabo yagombaga gukorwa kuri uyu wa kabiri, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakavuga yuko byanze bikunze iyabo bazayibyukiramo kuwa kane nk’uko byari bisanzwe kuri gahunda.

Ihuriro ry’abasenyeri gatulika muri DRC, National Episcopal Conference of Congo (CENCO) ritangaza yuko amahanga agomba kuba maso ngo kuko iby’iyo myigaragambyo bishobora kuzatuma amaraso menshi ameneka. CENCO itangaza yuko tariki 15 z’uku kwezi hari umubare munini w’abantu watawe muri yombi kubera impamvu zijyanye n’imyigaragambyo, ngo kandi kuva muri Mata kugeza mu kwezi gishize abantu 53 biciwe mu myigaragambyo muri icyo gihugu cya Congo !

Amerika na Canada ni ibihugu bitera  inkunga itubutse DRC. Ibi bihugu byombi bigaragaza yuko ingengabihe y’amatora, ishyira aya Perezida wa Repubulika mu mpera z’umwaka utaha ishyize mu gaciro kuko bitashoboka ngo abe yakorwa mu kwezi gutaha nk’uko benshi mu bigaragambya baba babisaba. Ariko ibyo bihugu byombi ejo byasohoye itangazo rusange rivuga yuko bidashyize mu gaciro kubuza abantu kwikorera imyigaragambyo mu mahoro. Ikibazo ariko aho kiri n’uko ari gake cyane wabona imyigaragambyo muri DRC irangwa n’amahoro !

Casmiry Kayumba

2017-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Ubwanditsi 23 Aug 2023
” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah

” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside

Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Ubwanditsi 01 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”
Amakuru

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Ubwanditsi 26 Jun 2023
Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut
Amakuru

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ubwanditsi 25 Apr 2024
Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”
Amakuru

Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Ubwanditsi 01 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru