• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Ubwanditsi 28 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Raporo iheruka y’itsinda ry’impuguke ryagaragajeko uwari Guverineri y’intara ya Kivu y’amajyaruguru Maj Gen Peter Cirumwami ariwe wari umuhuza hagati ya FARDC na FDLR ndetse akaba ariwe wayinjije ku mugaragaro mu mutwe wa Wazalendo. Peter Cirumwami yishwe tariki ya 24 Mutarama 2025 ahitwa Mubambiro. Nubwo M23 yatangaje ko ariyo yamuhitanye, amakuru akomeje kujya hanze yemezako yishwe n’ingabo za FARDC ku mpamvu zitaramenyekana.

Nyuma yaho Cirimwami yiciwe amakuru yahise ajya hanze ko inshuti ye magara Gen Maj Pacifique Ntawunguka alias Omega nawe yishwe n’ingabo za M23

Pacifique Ntawunguka (Omega) yari Umuyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi) . Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatangiye gucicikana mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.

Bivugwa ko yaguye mu mirwano yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ririmo na FDLR, muri teritwari ya Nyiragongo.

Amakuru y’urupfu rwa Omega kandi yagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ubwo yagarukaga ku bufatanye bukomeje kugaragara hagati ya FARDC na FDLR, bwanashimangiwe n’uko umugore wa Perezida wa RDC, Denise Nyakeru Tshisekedi, aherutse mu bitaro gusura abarwanyi b’uyu mutwe bakomerekeye ku rugamba.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “Ni ingenzi kuvuga ko uru ruzinduko (rwa Denise Nyakeru Tshisekedi rwo gusura abakomerekeye ku rugamba barimo n’abarwanyi ba FDLR) rwabaye mu masaha make nyuma y’iyicwa rya ‘General’ Pacifique Ntawunguka, umuyobozi w’igisirikare cya FDLR, uzwi nka Omega, nubwo ihuriro ry’Ingabo za FARDC ryari ryagerageje kurokora ubuzima bwe.”

Ntawunguka yari azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël. Ni we wari Umuyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

Omega yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yize amashuri abanza muri Komini Gaseke, akomereza muri Rwankeli. Ayisumbuye yayize muri Collège Christ Roi i Nyanza, nyuma yaho akomereza mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESM, i Kigali. Nyuma ya ESM, yagiye kwiga amasomo yo gutwara indege mu Misiri, mu Bugiriki ndetse no mu Bufaransa.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi. Uru rugamba yanarukomerekeyemo ukuguru mbere yo guhungira i Kigali. Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo zahoze ari iza FAR, Omega kimwe n’abandi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye yingingirwa gutaha mu Rwanda, akavunira ibiti mu matwi. Ni ingingo yanagarutsweho na Gen (Rtd) James Kabarebe mu 2016.

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko ubwe yihamagariye Omega, amusaba gutaha, undi amubwira ko azasubira mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo.

Ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?”

“Aranyumvaaa, ati ‘Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana na we.’’

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

2025-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Ubwanditsi 11 May 2021
Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon

Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon

Ubwanditsi 09 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka
Mu Rwanda

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina
Amakuru

Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina

Ubwanditsi 21 Jan 2025
Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22
Mu Mahanga

Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22

Ubwanditsi 11 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru