• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi

Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi

Ubwanditsi 18 Dec 2018 ITOHOZA

Nyuma y’aho abantu bataramenyekana bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe ku modoka eshatu bakazitwika, abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka; Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abo bagizi ba nabi zicamo batatu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko nyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kitabi, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira i Burundi.

Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “Twarokoye abaturage abagizi ba nabi bashakaga gutwara ku ngufu, baraganirijwe mbere yo koherezwa mu ngo zabo. Twagaruye kandi ibikoresho bitandukanye byari byibwe inzirakarengane gusa byinshi muri byarangijwe.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu baturage bakomerekeye mu gitero cyo ku wa Gatandatu bari bari guhabwa ubuvuzi, babiri bapfuye bishwe n’ibikomere.”

Iri tangazo rikomeza rihumuriza abaturage ko umuhanda ugana muri aka gace utekanye ndetse ko ahantu hose harinzwe.

Iki gitero cyo ku wa Gatandatu cyabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15.

Mu karere ka Nyaruguru nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe, muri Nyakanga kibasiwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye mu Murenge wa Nyabimata biba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangaje ko “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.”

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo abantu bataramenyekana bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abasirikare ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nyuma yo gusoza imyitozo y’Ingabo mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro, yeruye ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bazabiryozwa.

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko mu Murenge wa Kitabi hari umutekano usesuye nyuma y’igitero cyo ku wa Gatandatu

2018-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Ubwanditsi 02 Jan 2019
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubwanditsi 26 Aug 2023
Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 22 Feb 2020
Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi  n’Inda nini.

Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi n’Inda nini.

Ubwanditsi 14 Sep 2016

6 Ibitekerezo

  1. Sunday
    December 18, 201812:29 pm -

    Aba RDF 23 bahasize ubuzima ko batabavuga?

    Subiza
    • karusisi
      December 18, 20181:52 pm -

      wowe gasiya wiyita sunday ibyovuga ntubizi

      Subiza
      • Sunday
        December 18, 20187:08 pm -

        Amafoto nabuze uko nayashiraho. ariko namwe mwayareba ku the Rwandan nibindi binyamakuru. Intambara nyamara yabananiye icyomuzi nukwambara neza ariko ababakochora mukagera nigihe Kagome abaye umuvugizi wingabo nyamara yerekanako asuzugura ningabo ze kandi zimwitangira

        Subiza
        • Sunday
          December 19, 20186:22 am -

          Ikibabaje nuko ari abana babanyarwanda yohereza kumupfira

          Subiza
  2. Emmy
    December 19, 20189:17 am -

    Uyu mupagani Sunday uvuga ubusa niba uri murabo wasobanura gute ukuntu mwica abasivire mugatwika imodoka koko.ariko ntagitangaje amasomo muyakura kwa Nkurumbi kuko nawe ari mwishyamba niko yakoraga we yatwikaga na centre de Sante nibindi bikorwa remezo yibasiraga.akica nabasivire binzirakarengane!!!gusa abanyarwanda twiteguye kuburizamo ubwo bunyamaswa bwanyu

    Subiza
    • Sunday
      December 20, 20181:28 pm -

      Mwabonye imirabyo naho inkuba zenda guhinda

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse

Ubwanditsi 28 Sep 2018
Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza
Amakuru

Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Mu Mahanga

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru