• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

Ubwanditsi 27 Mar 2017 ITOHOZA

Urukiko Nyafurika rurengera Ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu (African Court on Human and Peoples’ Rights) rukorera Arusha muri Tanzania, rwatangiye kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Ingabire Victoire ku gifungo cy’imyaka 15 yahanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda.

Ni urubanza rwaburanishijwe n’inteko y’abacamanza barindwi kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, Leta y’u Rwanda idahagarariwe kuko yambuye ububasha uru rukiko.

Ababuranira Ingabire Victoire ni Me Gatera Gashabana na Caroline Buisman ukomoka mu Buholandi; babwiye urukiko ko mu nkiko z’u Rwanda uburenganzira bw’umukiriya wabo butubahirijwe, cyane cyane mu birebana no kumuha uburenganzira bwo kwiregura.

Uyu Caroline Buisman ni Umunyamategeko w’Umuholandi. Muri Gicurasi 2016, Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda cyamusabye kuva mu gihugu, nyuma y’uko yagerageje kwinjira muri Gereza Nkuru ya Kigali ngo abonane na Ingabire kandi nta ruhushya abifitiye.

Aba bunganizi bombi bavuze ko abaje gushinja Ingabire babikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bari babihatiwe. Ikindi ni uko ngo bamukatiye bahereye ku mategeko yashyizweho nyuma y’uko afatwa ndetse mu isomwa ry’urubanza akaba yarasomewe ibyaha bitandukanye n’ibyo yaregwaga.

Me Gashabana yabwiye urukiko ko umukiriya we yafashwe akamaranwa amezi atandatu mu gihe nibura akwiye kuba yaramenyeshejwe ibyaha aregwa mu minsi itanu, mu minsi irindwi akaba yagejejwe imbere y’umucamanza ariko ibyo byose ngo ntibyakurikijwe ndetse ngo yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko no mu ibanga rikomeye.

Umucamanza yamubajije igihe urubanza rwatangiriye n’igihe rwarangiriye, maze Me Gashabana asubiza ko rwatangiye tariki ya 5 Nzeli 2011 rukarangira kuya 30 Ukwakira mu 2012 naho mu rukiko rw’ikirenga ubujurire busomwa kuya 13 Ukuboza 2012.

Yavuze ko ubwo hasomwaga imyanzuro ijyanye n’ubujurire, bagerageje gutanga ibimenyetso bishinjura umukiriya ku byaha by’ubugambanyi ariko ngo urukiko rukabitesha agaciro.

Ikindi kandi ngo amategeko yakoreshejwe mu bujurire yari mashya, nta handi yari yarigeze akoreshwa mu iburanisha ryari ryarabanje. Byiyongera ku cyaha cyo gukwiza ibihuha nacyo kuko ngo cyari gishya.

Umwanzuro kuri uru rubanza uteganyijwe mu gihe kitarenze amezi atatu mu gihe, Urukiko rwa Afurika rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu rwatakaje ubushobozi bwo kuburanisha ibibazo byerekeye uburenganzira bwa muntu hagati y’u Rwanda n’abandi bantu, nyuma y’aho rwemereye uwakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside kurutangamo ikirego.

Muri 2013 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano n’urwo rukiko ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano cyaje nyuma y’uko hari uwahamijwe ibyaha bya Jenoside agahunga, nyuma akayagenderaho agahabwa umwanya n’Urukiko nk’Umunyarwanda wahutarijwe uburenganzira bwe.

-6160.jpg

Stanley Safari

Uyu yitwa Stanley Safari ndetse yahamijwe ibyaha bya Jenoside aza guhunga. Mu mwaka wa 2009 uyu wahoze ari umusenateri yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo n’urukiko rwa Gacaca rwo mu Karere ka Huye, akatirwa gufungwa burundu.

Mu itangazo ryohererejwe urukiko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yavuze ko mu masezerano yo mu 2013, u Rwanda rwasinye hatarimo guha umwanya cyangwa kwakira ikirego cy’uwahamijwe ibyaha bya Jenoside cyangwa uwahunze kubera byo.

-6159.jpg

Ingabire Victoire

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ubwo yavugaga ku mpamvu zo kwikura muri aya masezerano, yagize ati “Impamvu ni uko byagaragaye ko hari abahamwa n’ibyaha bya Jenoside, cyangwa abahunze ubutabera bitwaza ariya masezerano bagahabwa umwanya mu rukiko ngo uburenganzira bwabo burengerwe, twanzuye ko asubirwamo kugirango akoreshwe icyo agamije.”

-6161.jpg

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Source: Igihe.com

2017-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Aug 2016
Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Ubuhamya bw’ Umunyarwandakazi wari umukozi w’Ambasade  y’u Rwanda  i Washington  wahemukiwe na Rudasingwa, amuziza ubwoko bwe

Ubuhamya bw’ Umunyarwandakazi wari umukozi w’Ambasade y’u Rwanda i Washington wahemukiwe na Rudasingwa, amuziza ubwoko bwe

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Umupaka wa Goma Umugore yatawe muri yombi afite ikarita y’urugamba [  M23 iravugwaho gutegura indi ntambara ]

Umupaka wa Goma Umugore yatawe muri yombi afite ikarita y’urugamba [ M23 iravugwaho gutegura indi ntambara ]

Ubwanditsi 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda
POLITIKI

Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Niyigena Patrick  umunyarwanda w’umucuruzi  yashimutiwe muri Uganda, akorerwa iyicarubozo ririmo guterwa urushinge
ITOHOZA

Niyigena Patrick umunyarwanda w’umucuruzi yashimutiwe muri Uganda, akorerwa iyicarubozo ririmo guterwa urushinge

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi
Mu Mahanga

Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi

Ubwanditsi 05 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru