• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Ubwanditsi 08 Dec 2016 ITOHOZA

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukuboza 2016, mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza,i Musanze ahitwa Nyamuremure, hagaragaye imirambo y’abasore babiri bishwe n’abantu bataramenyekana.

Abishwe ni uwitwaga Musonera Samson na Bizabarimana Jean Claude bari mu kigero cy’imyaka 22 na 25 bakaba bakoraga akazi ko gutwara imizigo mu Mujyi wa Musanze.

Aba basore babanaga mu nzu imwe ahitwa muri tête à gauche mu Mudugudu wa Gatorwa mu Kagari ka Cyabararika, ngo batwawe n’abantu batazwi ku mugoroba ahagana saa tanu, hanyuma mu gitondo basanga bishwe mu gihe bari bazi ko babajyanye kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera ku Murenge wa Muhoza.

Abaturage baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru batangaza ko aho aba basore biciwe hamaze kuba indiri y’ibiyobyabwenge.

Kagayano Thomas yagize ati “Aha hantu hamaze kuba indiri y’abasore bakoresha ibiyobyabwenge kuko ntawe uhanyura nimugoroba ngo batamuhohotera.”

Umwe mu basore wari kumwe n’aba ba nyakwigendera wanze gutangaza amazina ye yavuze ko aba bantu baje gutwara aba basore baje bakubita uwo bahasanze wese ku buryo nawe yakubiswe cyane.

Banyangiriki Médiatrice utuye mu Mudugugudu wa Nyamuremure ahiciwe aba bantu nawe yagize ati “Twumvishe induru batabaza mu ma saa sita z’ijoro ariko tugeze hanze ntitwongera kuyumva dusubira mu nzu.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira yavuze ko hari abantu bakomeje gukorwaho ipererereza kugira ngo ukuri ku rupfu rw’aba basore kumenyekane.

Yagize ati “Ubu ntituramenya neza amakuru y’urupfu rw’aba basore gusa hari abakobwa bivugwa ko bari baturanye ndetse n’abo basangiraga mu kabari turi gukoraho iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri ubu bwicanyi.”

Mu bari gukorwaho iperereza harimo n’Umukuru w’Umudugudu wa Gatorwa, Gahutu Antoine abaturage bavuga ko aba basore ngo bafatwa na we yahagaragaye ari kumwe n’ababatwaye baje bitwaje amapingu bamwe bakibwira ko ari abapolisi.

Muri aka gace ka Nyamuremure haheruka gutoragurwa imirambo y’abandi bantu babiri mu mezi abiri ashize.

-4947.jpg

IP Innocent Gasasira

2016-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 May 2018
Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi

Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 06 Oct 2018
Umuriro watse hagati ya Parfine na Safi,  nyuma y’iminsi itatu gusa  Safi ashyingiranwe na Niyonizera Judith. [ VIDEO ]

Umuriro watse hagati ya Parfine na Safi, nyuma y’iminsi itatu gusa Safi ashyingiranwe na Niyonizera Judith. [ VIDEO ]

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubwanditsi 03 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero

Ubwanditsi 13 Nov 2016
“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame
Mu Rwanda

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru