• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Feb 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye irakangurira abagatuyemo kutanywa no kudacuruza ibinyobwa by’ubwoko bwose bitemewe n’amategeko kandi bakayiha amakuru y’abantu babikora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya litiro 3040 za Muriture, zikaba zarafatiwe aho zacururizwaga mu kagari ka Karama, ho mu murenge wa Ruhashya.
Zafatanywe abantu batandatu ku itariki 20 Gashyantare, kandi zikimara gufatwa zikaba zarahise zangizwa.

Bivugwa ko Muriture ari uruvange rw’amazi, ifu y’amasaka, isukari,umusemburo witwa Pakmaya, n’amatafari aseye.

Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ushyira Muriture, n’ibindi binyobwa nka Kanyanga, Chief Waragi, na Suzie ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.

Igikorwa cyo kwangiza ziriya litiro 3040 za Muriture kitabiriwe n’abatuye muri kariya kagari cyabereyemo bagera ku 150.

Basobanuriwe ingaruka mbi zo kunywa no gucuruza Muriture ndetse n’ibindi biyobyabwenge , kandi basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ruhashya, Inspector of Police (IP) Vedaste Uwitije yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa ko Muriture n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu, kandi ko binashobora kumutera uburwayi butandukanye.

Yababwiye ati :”Mukwiye kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi mugatanga amakuru ku gihe y’ababyishoramo.”

IP Uwitije yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biteza abantu ubukene kuko iyo bifashwe birangizwa, kandi umuntu ubifatanywe agafungwa ndetse agacibwa ihazabu.
Yabagiriye inama yo kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yababwiye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibyo bakabikora baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abari gutegura kugikora.

Inama yasojwe abitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza ziriya litiro 3040 za Muriture biyemeje kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no gutanga amakuru ku gihe y’ababinywa n’ababicuruza.

RNP

2016-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Ubwanditsi 17 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries
Amakuru

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ubwanditsi 28 Dec 2022
Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi
Amakuru

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Ubwanditsi 23 Feb 2022
“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”.
Amakuru

“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”.

Ubwanditsi 01 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru