• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Impuruza zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera bahanwa, aho baba bari hose ku isi, zakomeje kwiyongera, nyamara ubushake buke bw’abanyapolitiki mu bihugu byinshi, bukomeza kubangamira ubutabera.

By’umwihariko, ba ruharwa bakomeje kubona uBufaransa nk’igihugu cy’isezerano, ndetse bahamara imyaka myishi bibereye mu mutuzo, aho ukuboko k’ubutabera kutabashyikira.

Uku niko abarimo Agatha Kanziga, Jenerali Aloys Ntiwiragabo, Col. Laurent Serubuga n’abandi bicanyi batabarika, bamaze imyaka 30 bageretse akaguru ku kandi, kuko bibwira ko nta cyaha kiri mu kwica Abatutsi. Aho mu Bufaransa kandi abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baraganje, hatitawe ku kuba icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko y’icyo gihugu

Ese uyu mudendezo waba ugeze ku musozo? Abatekereza ko ak’abajenosideri bari mu Bufaransa kaba kagiye gushoboka, barabihera ku ijambo Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’uBufaransa, Jean-François Richard yavugiye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, ubwo yatangazaga ko” habayeho koko gukererwa mu gushyikiriza abajenosideri inkiko, ko ariko bigomba gukosorwa bakaburanishwa byihuse”.

Bwana Jean François Ricard yasobanuye ko urwego ayobora rufatanya n’ Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kwegeranya ibimenyetso, bityo mu gihe cya vuba, mu Bufaransa hakazatangira imanza nyinshi z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: Igihe kiradusiga, kandi uko dutinda gushyikiriza aba bantu ubutabera, ni nako ibimenyetso birushaho gusibangana. Dufite umukoro wo kuburanisha bariya bantu [bakekwaho ubunyamaswa bukabije]” .

Kugeza ubu mu Bufaransa habarurwa imanza 7 gusa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishijwe.

Imiryango mpuzamahanga iharanira ubutabera, harimo n’irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, isanga izo manza ari nkeya cyane, ugereranyije n’ umubare w’abari mu Bufaransa bakwaho uruhare muri iyo Jenoside, ndetse n’imyaka ishize bakoze ibyaha. Aha bibutsa rya hame rivuga ko”ubutabera butinze butaba bukiri ubutabera bunoze”.

Nk’umuryango wa Daphroza na Alain Gauthier utarahwemye gusaba ko abajenosideri bose bahanwa, uvuga ko bibabaje kuba abaregwa ibyaha biremereye nka jenoside bamara imyaka 30 bidegembya, bataburanishijwe ngo bahanwe cyangwa babe abere. Bati:” Muri iyo myaka yose hari ibimenyetso byatakaye. Hari abatangabuhamya bitabye Imana, ndetse n’abanyabyaha bapfuye bataryojwe ubugome bwabo”.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwakomeje kunengwa ubushake buke mu guhana abo bajennosideri. Urugero ni uko na bake bashyikijwe inkiko byakozwe ku gitutu cy’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atari ubushake bw’ ubushinjacyaha bw’uBufaransa, kuko bwatangiye gukora amadosiye bubyibwirije nyuma y’imyaka 25 yose, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasesenguzi basanga ari byiza ko ubutabera bwo mu Bufaransa bugiye kwikubita agashyi. Basanga ariko bukwiye gutera indi ntambwe, abakekwaho ibyaha bakoherezwa kuburanishirizwa aho babikoreye, nk’uko u Rwanda rubisaba, ndetse ibihugu binyuranye, birimo ibyo mu Burayi n’Amerika, bikaba byarubahirije iki cyifuzo.

2024-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Ubwanditsi 01 Oct 2024
Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Uganda: Abashimuse umwangavu w’imyaka 18 barasaba miliyoni 10 z’amashilingi

Uganda: Abashimuse umwangavu w’imyaka 18 barasaba miliyoni 10 z’amashilingi

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Ubwanditsi 02 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Kongo yohereje mu Rwanda abayobozi bakuru ba FLN baherutse gufatirwa mu bikorwa bya gisirikari bya FARDC harimo na Col Irombe
Amakuru

Leta ya Kongo yohereje mu Rwanda abayobozi bakuru ba FLN baherutse gufatirwa mu bikorwa bya gisirikari bya FARDC harimo na Col Irombe

Ubwanditsi 09 Jan 2021
Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda
Mu Rwanda

Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Jul 2017
Amakuru atangazwa k’Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ni ikinyoma
ITOHOZA

Amakuru atangazwa k’Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ni ikinyoma

Ubwanditsi 30 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru