• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra arasura u Rwanda kuva uyu munsi tariki ya 5 kugeza 8 Kanama 2021

Biteganyijwe ko Perezida Kagame yakira Nyakubahwa Faustin-Archange Touadéra mu ruzinduko rw’akazi. Abakuru b’ibihugu byombi barakomeza mu nama iri bubere mu muhezo mbere yo kugirana ibiganiro byombi n’abayobozi baturutse muri Repubulika ya Centrafrique no mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu barahita baboneraho Umwanya wo gushyiraho umukono ku masezerano y’ibihugu byombi ahuriweho mbere yo kugirana ibiganiro n’itangazamakuru.

Perezida Touadéra azasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye mu Nteko ishinga amategeko mbere yo kwakirwa ku meza na Nyakubahwa Perezida Kagame.

Ku wa gatanu, 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra azasura Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi IDP, wafunguwe ku ya 4 Nyakanga 2021 kandi ugizwe n’ingo 144, ishuri ryisumbuye, ikigo cya ECD, Ikigo nderabuzima n’ibindi

Igihe aba ari mu Rwanda, Perezida Touadéra azazenguruka ahantu nyaburanga ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije mbere yuko asoza uruzinduko ku ya 8 Kanama.

Tubibutse ko Perezida Touadéra yarahiriye manda ye ya kabiri y’imyaka itanu muri Werurwe 2021.

2021-08-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Jul 2017
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Ku nshuro ya mbere polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw’amahoro

Ku nshuro ya mbere polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 27 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad
Amakuru

Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad

Ubwanditsi 13 Jul 2021
Champions League: FC Barcelone yasezereye Man Utd iyinyagiye, Juventus ikurwamo na Ajax (Amafoto)
IMIKINO

Champions League: FC Barcelone yasezereye Man Utd iyinyagiye, Juventus ikurwamo na Ajax (Amafoto)

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho
POLITIKI

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

Ubwanditsi 05 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru