• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Ubwanditsi 15 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ibirindiro bikuru bya FDLR biri ahitwa i Kazaroho byigaruriwe na FARDC bihabwa inkongi y’umuriro, ibyo byabereye muri Zone ya Rucuro, Gurupoma ya Tongo, mu mirwano imaze iminsi ibiri itarahagarara kuva kuri uyu wa kabiri ubwo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zashakaga guta muri yombi umuyobozi wa FDLR Gen.Byiringiro Victor.

Amakuru ava mu buyobozi bwa Sosiyete sivile muri Gurupoma ya Tongo mu kiganiro yagiranye  n’itangazamakuru i Kiwanja yavuze ko bigishidikanwa niba Gen.Byiringiro yafashwe cyangwa ataratabwa muri yombi. Imirwano ikaba igikomeje.

Muri iyi mirwano  FDLR yatakaje abarwanyi bagera kuri 32,naho 8 bakaba bakomeretse barimo na Jenerali Busogo ushinzwe iperereza ndetse n’umwe mu bayobozi ba FDLR ufite ipeti rya Majoro akaba yafashwe na FARDC.

FDLR kandi yatakaje ibirindiro bya Kazaroho yari imaranye imyaka 8 ihagenzura yamburwa intwaro nto zigera kuri 20,abarwanyi ba FDLR bakaba bahunze berekeza I Parisi ho muri Nyamuragira ku bindi birindiro bya Gen.Omega, abandi bakaba berekeje ahitwa I Kirama.

Mu kiganiro na Major Ndjike Kayiko Eric Umuvugizi wa FARDC muri ako gace yagiranye  n’itangazamakuru yavuze ko hakiri kare kugira icyo atangaza kuko ibikorwa byo kwirukana FDLR muri kariya gace bigikomeje aho yagize ati: “operasiyo ntirarangira  ntitujya muri byinshi kuko twaba tugiye kumena amabanga y’akazi gusa twagoteye abarwanyi ba FDLR muri Kazaroho dusenya n’ibirindiro byabo,hari n’intwaro twabambuye ariko imirwano irakomeje”.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka 20 mu mashyamba ya Congo wica abaturage ubasahura  ndetse n’ibikorwa byo gufata ku ngufu abari n’abategarugori, ukaba ugizwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe n’interahamwe. Mu mwaka wa 2001,ikaba ariho yashinzwe mbere ikaba yarabanje kwitwa ALIR, igizwe n’ibice bibiri igice cyitwa ABAHUBIRI [ bagendera k’ubuhanuzi akaba ari igice cyahoze muri ALIR] igice cya kabiri cyitwa ABADUSUMA akaba ari abarwanyi bageze muri ALIR bavuye I Kinshasa gushyigikira Kabira Joseph mu mirwano Repubilika ya Congo yari imazemo iminsi,

Kugeza ubu ibi bice byombi nabyo ubwabyo bikaba bipingana, kugeza ku rwego rwa politiki FDLR ikuriwe na Gen. Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor ,urwego rwa gisilikare FOCA rukaba rukuriwe na Gen.Ntawunguka Pacifique uzwi kumazina ya Gen.Omega.

2020-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Ubwanditsi 05 Dec 2017
Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Ubwanditsi 18 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Niyongabo Venant
    April 15, 20204:07 pm -

    Muraho bakunzi babe b’ Urwanda, ko numva iyo nkuru yifatwa rya Byiringiro
    inshitse ku mutima! Ubwo muzakora follow up mutubwire ko niba byabaye
    impamo, kugira nabandi bajenosideri bose ahobari hose yewe nabifatanije na
    leta y’ uburundi bumve ko nabo urubeya
    rwabababura!
    Uretseko nimbere mugihugu kutangamakuru rya murandasi (youtube)
    naho yaba: fdlr, rnc, fdu, ishema party
    dalfa umurinzi ariho basigaye bafite
    imiyoboro banyuzamo ibitekerezo byabo,
    birakwiye ko Leta munzego zompi bahaguruka bakaramira umutekano bitararenga inkombe, amategeko ya youtube nabayikoresha akazwe, bitabaye ibyo youtube mu Rwanda ishobora guhinduka rtlm, kanguka ya hassan ngeze nirindi tangazamakuru, njye siniyumvisha ingene abayobozi batabibona! ya political space barotaga
    bamaze kuyigarurira mukuyobya no kwankisha abaturage ubuyobozi! Mube
    maso, utambana na mukeba ntakubita
    urugohe! Murakoze

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball
Amakuru

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 26 May 2022
Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana
ITOHOZA

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 07 Oct 2017
Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI
Mu Mahanga

Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI

Ubwanditsi 17 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru