• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ubwanditsi 01 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Burya koko ukuri kurashegesha, cyane cyane iyo wibwiraga ko uzakomeza kuguhisha, ukabeshya isi yose ko uri marayika, kandi mu by’ukuri uri umugome wiyorobeka, ukomora umutima mutindi mu bisekuru byawe. Uku ni nako bimeze ku gatsiko kiyise JAMBO ASBL, gakorera cyane cyane mu Burayi, kakaba kagizwe n’abakomoka ku bambari ba Parmehutu, MRND, CDR na MDR Power, bazwiho uruhare mu mateka mabi cyane yaranze uRwanda, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bana bonse ingengabitekerezo mu mashereka y’abo bakomokaho, bahisemo gushinga aka gatsiko JAMBO, kabeshya ko kadaharanira inyungu(ASBL), kandi nyamara kitwara nk’ishyaka rya politiki rifite umurongo, nk’ uwa ba se na ba sekuru, wo kugoreka amateka, babeshya ko baharanira ineza ya buri munyarwanda, kandi mu by’ukuri ari ugusibanganya ibimenyetso bihamya ababyeyi babo ubugome,urwango n’ubwicanyi bwakorewe ikihe kinini igice kimwe cy’Abanyarwanda.

Aho ibyabo bitahuriwe rero, ukuri kwarabakorogoshoye, maze bikoma ababashyize ku karubanda, biganjemo abazi neza amateka y’uRwanda, bayakozeho ubushakashatsi, bugamije kwereka isi yose uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa, n’ababigizemo uruhare bose.

Ejobundi rero sinzi uwashutse izo nyigaguhuma muri politiki, ati nimutange ikirego, muvuge ko babaharabitse, babasebeje, bababeshyeye, bavuze ko ingengabitekerezo ya jenoside mufite ari akarande, kandi muri abatagatifu!!Erega isoni nke zinabategeka kujyana ibirego mu bucamanza bw’Ububiligi!! Umwaka n’ igice urirenze ikirego cya JAMBO ASBL kijyanywe mu rukiko rw’ibanze rwa Bruxelles mu Bubiligi kuko cyatanzwe ku itariki ya 29 Mutarama 2019. Kugeza ubu ntacyo urwo rukiko ruravuga kuri ayo mateshwa, kuko narwo rwikoreye iperereza rusanga ibyo abashakashatsi nka Jean Damascène BIZIMANA , Tom NDAHIRO, Pierre Yves Lambert, Gunther VANPRAET, Guy BEAUJOT n’abandi bazi neza abagize JAMBO Asbl, nka Amb. Olivier NGUHUNGIREHE, Alain DESTEXHE n’abandi benshi cyane , bavuze ari UKURI KUDASUBIRWAHO.

Tuboneyeho gusaba NORMAN ISHIMWE na bagenzi bawe bayobye bakajya muri kariya gatsiko gakwirakwiza ibinyoma ku mateka y’uRwanda, kagerageza kugira abere ababyeyi babo, kandi bajejeta amaraso, kwitandukanya nako, ejo amateka atazabarega ubufatanyacyaha. Turashima n’abanze kukayoboka, kuko basanga icyaha ari gatozi, bityo niba ababyeyi babo baratannye bakajya mu nzangano n’ubwicanyi, bazabibazwa ku giti cyabo Turanashimira kandi byimazeyo abantu bakomeje kwamagana ibikorwa bya Jambo ASBL, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga, kandi aho ukuri kugeze ikinyoma kirahunga.

2020-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Ubwanditsi 13 Jan 2017
Burundi: Urwego Rw’umutekano Ruvuga Ko Rutanyuzwe N’ibyo Abayobozi B’u Rwanda Baruvugaho

Burundi: Urwego Rw’umutekano Ruvuga Ko Rutanyuzwe N’ibyo Abayobozi B’u Rwanda Baruvugaho

Ubwanditsi 24 Jul 2018
Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Ubwanditsi 05 May 2018
Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Ubwanditsi 09 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica
Mu Mahanga

Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica

Ubwanditsi 05 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru