• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC
Gen de Brig Juvenal Musabyimana Alias Jean Michel Afrika

Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 09 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Uyu munsi tariki ya 9 Ugushyingo 2019, ni amateka mabi ku bagize umutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana ndetse n’amakuru meza ku baturage b’abakongomani muri Kivu y’amajyaruguru bamaze imyaka barajujubijwe nuyu mutwe, kubera urupfu rwukuriye uyu mutwe ariwe Gen de Brig Juvenal Musabyimana uzwi nka Jean Michel Afrika wishwe n’ingabo za Kongo FARDC ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.

Ibindi bimaze kumenyekana muri iki gitero ni uko Gen Musabyimana yapfanye nundi mu Col uzwi nka Colonel Kagoma.  Gen de Brig Juvenal Musabyimana yasimbuye ku buyobozi bwa RUD Urunana  Gen Maj Ndibabaje Jean Damascene wishwe n’ingabo za mai Mai tariki ya 8 Gashyantare 2016.

Amavu n’amavuko ya Gen de Brig Juvenal Musabyimana

Juvenal Musabyimana avuka ku babyeyi babiri se yitwa Ntanyungura naho Nyina akitwa Nyirambundanyi. Yavukiye mu cyahoze ari Giciye Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mukarere ka Nyabihu Intara y’iburengerazuba. Afite abavandimwe benshi umwe akaba yigisha kuri Groupe Scolaire Kibisabo, murumuna we awitwa Laurent Mugabonindekwe atuye Ryamwana, naho bashiki be, Kamaliza na Jeanne Nyirarukundo baba Kibisabo mu murenge wa Gihira mucyahoze ari Komini Giciye. Yize amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Nyirandaba nyuma yiga kuri College Inyemeramihigo. Akaba abarizwa mu cyiciro cya 31 cy’abinjiye muriIshuri rikuru rya Gisirikari ESM aho yarangije ari Sous Lieutenant. Yajyanye muri Kongo na Leta yakoze Jenoside aho yabaye mu nkambi ya Kibumba.  Inkambi zimaze gusenywa, yerekeje Ting Tingi nyuma ajya muri Kongo Brazzaville mu nkambi ya Loukolela aho yari umwe mu bayobozi.

Kimwe nabandi basirikari benshi ba EX FAR, yagarutse azanywe no gutabara Kabila muri 1998, aho yashinzwe imirimo itandukanye haba muri FDLR no muri RUD Urunana kugeza igihe asimburiye Gen Ndibabaje Alias Musare.

Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare washinze RUD Urunana yari Muntu ki?

Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga.

Lycée ya Kigali mu Rugunga ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare . Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya.

Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa company ya kane muri batayo ya 64, nyuma yaje koherezwa ku rugamba kurwana n’Inkotanyi mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa. Mu 1994 batayo ya 64 yari iyobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo.

Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mubaje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou.

Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette.

Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.

Gen Maj Ndibabaje yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda.

RUD URUNANA ibifashijwemo na Ntwari Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa,yabashije kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka P5 umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’uRwanda,ndetse mu bitero by’ubusize byabereye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze,bigahitana abaturage b’inzirakarengane 14,abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe n’inzego zishinze umutekano bavuze ko bari batumwe na Gen de Brig Jean Michel Afrika

2019-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Ubwanditsi 18 May 2019
CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

Ubwanditsi 23 Dec 2020
Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ubwanditsi 20 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri
HIRYA NO HINO

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Ubwanditsi 25 Jun 2020
RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro
POLITIKI

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?
Amakuru

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ubwanditsi 15 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru