• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda
Silas Hategekimana na Nunu Johnson bamaze guhitanwa ni iyicarubozo rya CMI

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Ubwanditsi 05 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma ya Nunu Johnson, wari umucuruzi mu Karere ka Ntungamo akaba yaritabye Imana afite imyaka 60, ku wa Gatandatu  taliki ya  17 Kanama 2019.

Azize iyicarubozo yakorewe mu gihe yari muri gereza ya CMI, ndetse abari baramufunze bamwangiraga kwivuza indwara ya diyabete .

Bityo nyakwigendera arazahara, ku buryo atongeye kugira agahenge nkuko yabaga ameze, mbere y’uko afungwa, nyuma y’igihe gito afunguwe ahitanwa na kanseri y’umwijima.

Undi munyarwanda Silas Hategekimana,  wamaze ibyumweru atoterezwa mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) yapfuye azize iryo yicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe.

Yamaze iminsi 18 mu maboko ya CMI atotezwa we n’abandi banyarwanda biganjemo abasengeraga mu Itorero rya ADEPR, mbere y’uko bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 12 Kamena uyu mwaka.

Kubw’amahirwe make, Hategekimana w’imyaka 43 yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize azize itotezwa yakorewe ubwo yari mu nzara z’inzego z’umutekano za Uganda.

Umuryango we watangaje ko nyuma y’igihe gito arekuwe, ubuzima bwe bwatangiye kumererwa nabi.

Umwe mu muryango we yagize ati “Yatangiye kunanirwa guhumeka, akababara mu gituza ndetse no mu mbavu iburyo.”

Yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru, ahava yoherezwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe gusuzumwa kuko yababaraga cyane mu gituza.

Umuganga wamusuzumye, yasabye ko anyuzwa mu cyuma (X-ray) bigakorerwa ku ivuriro rya Legacy Clinics.

Ibyagaragajwe n’isuzumamurambo [Autopsy report]

Kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama ubwo Hategekimana yari mu nzira bamujyanye mu ivuriro rya Legacy Clinics, yarushijeho kumererwa nabi kugeza ubwo yitabye Imana.

Ibizamini byakorewe umurambo, New Times yatangaje ko bigaragaza ko Hategekimana “Yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu ndetse n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha.Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.”

Raporo y’isuzuma yakorewe igasinywaho n’abaganga babiri, igaragaza ko urupfu rwe atari ‘urusanzwe’ ahubwo ko rwatewe no gukubitwa cyane mu gituza no mu nda.

Hategekimana asize umugore Annonciata Nyirahabimana n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu.

Nyirahabimana yavuze ko umugabo we yari umuntu mwiza wita ku muryango we kandi usenga.

Mu gahinda kenshi yagize ati “Yari yariyeguriye gukorera itorero no kwita ku bana be.”

Umuryango wa Hategekimana wabaga mu Gatenga, mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Uko Hategekimana yashimuswe

Hategekimana Silas w’imyaka 43 uvuka i Musanze, yafashwe atwaye umuyobozi mu itorero rya ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) muri Uganda, barafungwa.

Uyu mugabo yari yaragiye muri Uganda mu 2009 atangira ubumotari i Kampala mu 2013.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ubwo yarekurwaga na bagenzi be muri Kamena uyu mwaka yagize ati “Twabonye abasivili batandatu bafite imbunda binjiye mu gipangu aho twari baje baradufata. Batubwiye ko bashaka Musinga Antoine uri mu bayobozi ba ADEPR Uganda wihishe kubera umutekano. Mu kanya gato haje abapolisi n’abasirikare barenga 20, batwambika amapingu, batujyana muri CMI.’’

Nyuma y’igihe ari kuri CMI yajyanwe Kireka, aho yasanze abandi Banyarwanda benshi.

Yagize ati “Bamwe batubwiye ko bava muri RNC, FDLR n’Ishyaka rya Victoire Ingabire, FDU Inkingi. Hari abamotari bakorera Kampala bari mu mitwe ishaka guhungabanya u Rwanda kuko nanjye bangezeho, bashaka ko njyamo, mbereka ko nta murongo wo kurwanya igihugu mfite.’’

Hategekimana wari amaze iminsi 18 afungiye muri gereza, muri Uganda yayoboraga Umudugudu wa Kinawa mu Itorero rya PCIU ugizwe n’abakirisitu barenga 25.

Mu butumwa bwe yavuze ko Abanyarwanda bamenya ko bagenzi babo bari muri Uganda batorohewe.

Yavuze ko “Ubu hari gahunda yo kujya mu byaro byose bashaka Abanyarwanda ku buryo abadashaka gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aribo bibandwaho cyane. Iyo udafite iyo gahunda, bagukorera iyicarubozo.’’

Yasabye Abanyarwanda gusengera abari muri Uganda ndetse na Leta ya Uganda igafungura abantu bose yafunze barimo abanyeshuri 120 babatandukanyije bakajyanwa ahatazwi.

Ubwo bari mu buroko bwa CMI, Hategekimana yavuze ko yumvise bamwe mu babakoreraga iyicarubozo harimo abavuga neza Ikinyarwanda. Abo nibo babakubitaga babahatira kwemera ko ari ‘maneko z’u Rwanda’.

We ubwe yivugiye ko yakubiswe n’abakozi b’umutwe wa RNC, bakamukubita ibibuno by’imbunda mu gihe yabaga yategetswe kunama agashyira umutwe mu maguru.

Hategekimana yavuze ko hari umunsi umwe, umwe mu babatotezaga yamusabaye ko yinjira muri RNC.

Ati “Yarambwiye ngo ngomba kujya muri RNC ariko mubwira ko imyaka yanjye nta mbaraga nkifite zo kujya muri ibyo. Narongeye mubaza impamvu narwanya igihugu cyanjye nta kibi cyankoreye.”

Icyo gisubizo ngo cyarabarakaje, barushaho kumukubita.

Nyuma y’ibyumweru bibiri akubitwa, ngo yaje koherezwa mu ishami rya CMI ahitwa Kireka.

Bamaze kubona ko nta kindi azimarira kuko bari bamaze kumwangiza, bamujugunye ku mupaka wa Kagitumba.

Aho Kireka bamufungiye mu minsi ya nyuma, ngo yahabonye abandi banyarwanda bakorewe itotezwa rikabije.

Ati “Hari umusore wari warahahamutse kubera iyicarubozo, sinzi niba azarokoka.”

Hategekimana na bagenzi be umunani, bajyanye Leta ya Uganda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basaba kurenganurwa ku iyicarubozo bakorewe. Agiye atabonye ubutabera yari ategereje guhabwa.

Muri Werurwe uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yagiriye inama abanyarwanda kutajya muri Uganda kubw’umutekano wabo nyuma y’amagana y’abamaze gufatwa bagafungwa, bagatotezwa nta cyaha bashinjwa.

Mu kwezi gushize, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda basinye amasezerano y’ubufatanye agamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi ariko bisa nk’aho ntacyo biratanga.

INKURU BIFITANYE ISANO :

Nunu Johnson, Indi Nzirakarengane Yazize Iyicarubozo Rya CMI Yapfiriye Ntungamo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izagira inama abaturage bayo gusubira muri Uganda nyuma y’uko amagana y’abafatiweyo bagatoteza nta cyaha bafite bazaba barekuwe.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bose bafashwe n’inzego zitandukanye muri Uganda ntawe uragezwa imbere y’ubutabera ngo aburanishwe. Kugera muri Werurwe 2019, Abanyarwanda barenga 800 bari bamaze kwirukanwa nyuma yo gutotezwa.

2019-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.

Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Ubwanditsi 21 Jan 2019
Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe  bikekwa ko yaba yazize  kumena  ibanga

Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe bikekwa ko yaba yazize kumena ibanga

Ubwanditsi 08 Sep 2017
Rwanda – Uganda :  Nta banyarwanda bahawe rugari ngo bajye muri Uganda nkuko biherutse gutangazwa

Rwanda – Uganda :  Nta banyarwanda bahawe rugari ngo bajye muri Uganda nkuko biherutse gutangazwa

Ubwanditsi 22 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ubwanditsi 25 May 2022
Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa  ni abanya  Kigali
IMIKINO

Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa ni abanya Kigali

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Umwami Kigeli V Ndahindurwa  ashobora  gutabarizwa muri Amerika
ITOHOZA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashobora gutabarizwa muri Amerika

Ubwanditsi 03 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru