• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Ubwanditsi 01 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Beijing mu Bushinwa, aho bazitabira Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’.

Inama ya FOCAC Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye izatangira ku wa Mbere tariki 3 igasozwa kuwa 4 Nzeri 2018.

Izibanda ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika mu mugambi wo kugira ahazaza heza binyuze mu bufatanye buri wese yungukiramo.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), azageza ku bitabiriye iyi nama ijambo ryo kuyifungura.

Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. Urugero ni aho wavuyemo imishinga irimo umuhanda wa gariyamoshi uhuza Djibouti na Ethiopia, ndetse no gutera inkunga imishinga y’ibyanya byahariwe inganda hirya no hino ku mugabane.

By’umwihariko mu Rwanda iyi nama ivuze byinshi. Umubano w’ibihugu byombi urakomeye, buri kimwe gifite Ambasaderi mu kindi. Uretse ibyo, amasosiyete akomeye y’Abashinwa arimo ay’ubwubatsi arakomeye ku isoko ry’u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, imiturirwa n’ibindi.

Uretse ibikorwa by’ubucuruzi by’Abashinwa mu Rwanda, bunarutera inkunga mu nzego zitandukanye. Kuri ubu hari kurangizwa inyubako izakoreramo Minisitiri w’Intebe na minisiteri zigera kuri eshanu.

Izuzura itwaye miliyoni 37 z’amadolari ya Amerika, yose yatanzwe n’u Bushinwa. Hari imihanda myinshi bwateye inkunga, ishoramari rikomeye aho ibigo by’ubucuruzi by’Abashinwa byibona cyane mu Rwanda.

Afurika ni umugabane ukeneye cyane ibikorwa remezo kugira ngo ubashe gutera imbere mu bukungu, umubano wawo n’u Bushinwa, uzatuma ubona inkunga n’inguzanyo zo gushora mu mishinga izatuma inganda zitera imbere bigatuma n’iki gihugu kigera ku Isi yose.

Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Inama ya FOCAC 2018, ni imwe mu zikomeye u Bushinwa bwakiriye muri uyu mwaka, ikaba ari yo ya mbere izitabirwa n’umubare munini w’abayobozi b’ibindi bihugu.

Abakuru b’Ibihugu bya Afurika n’abandi bayobozi bamaze kugera i Beijing, aho bafite ibiganiro na bagenzi babo b’u Bushinwa ndetse hagasinywa n’amasezerano atandukanye. Hari kandi no guhura n’abashoramari.

Mu bandi bategerejweho gutanga ibiganiro muri iri huriro ni Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres na Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Mahamat Faki.

Abandi bamaze kugera mu Bushinwa barimo; Mokgweetsi EK Masisi, Perezida wa Botswana, Muhammadu Buhari wa Nigeria, Roch Marc Kaboré wa Burkina Faso, Paul Biya wa Cameroun, Ibrahim Boubacar Keita wa Mali, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire.

Abandi bageze Beijing barimo; Denis Sassou NGuesso wa Congo Brazzaville, Issoufou Mahammadu wa Niger, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.

Inama ya FOCAC iba igizwe n’inama z’abaminisitiri, ziba buri myaka itatu, iya mbere ikaba yarabaye mu Ukwakira mu 2000 i Beijing naho iheruka yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa 2015.

Biteganyijwe ko muri iyi nama Perezida Xi Jinping, azagaragaza ibitekerezo bishya byo guteza imbere umubano wa Afurika n’u Bushinwa, anatangaze ingamba nshya z’ubufatanye.

Iyi nama izasozwa hasinywa inyandiko n’igenabikorwa rigaragaza ibizagenderwaho mu mubano wa Afurika n’u Bushinwa mu myaka itatu iri imbere. Ibi bizubakira ku byagezweho mu nama ya Johannesburg yari yiyemeje guteza imbere inganda n’ubuhinzi.

2018-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta

Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda
POLITIKI

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.
Amakuru

Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Ubwanditsi 03 May 2024
Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC
Amakuru

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Ubwanditsi 07 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru