• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa
Ingabire Victoire ibumoso na Nyina umubyara, umujenosideri Therese Dusabe, hagati ni ikirango cya MRND yateguye Jenoside, ishyaka Ingabire na Nyina biyumvamo

“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa

Ubwanditsi 22 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ingabire Victoire wiyita umunyapolitiki akomeje kumvikana mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi atagatifuza nyina umubyara Therese Dusabe wahamwe akanakatirwa n’inzego  z’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Komini Butamwa ubu ni mu karere ka Nyarugenge

Jean Bosco Murangwa, yarokokeye mu murenge wa Mageragere yasobanuye byinshi mu mateka ya mbere ya Jenoside avuga ku itotezwa ryakorerwaga Abatutsi bitwa Ibyitso; nk’Umuntu warokotse Jenoside mu cyahoze ari Komini Butamwa yavuzeko abantu benshi baguye Mageragere akaba ababazwa nuko Ingabire Victoire ashaka kwerekana ko nta bwicanyi bwahabereye kubera gushaka kurengera Nyina.

Jean Bosco Murangwa, akomeza asaba Ingabire Victoire ko akwiye kurekera nyina uruhare rwe akirwariza agakurikiranwa n’Inkiko akisobanura,akomeza asaba  Leta y’U Rwanda yabafasha ikabigiramo uruhare ikamuzana agakora igihano yakatiwe n’inkiko Gacaca. Kuba Ingabire atari I Mageragere mu gihe cya Jenoside, ntakwiye kuburanira Nyina kuko ntateze kumva ko nyina azamubwira ko yayikoze, niyo yabimubwira Ingabire yabihakana. Mu nama zateguraga Jenoside, Dusabe Therese yabaga ari kumwe n’uwitwa Kangavera bikekwa ko nawe yaje mu mpunzi vuba aha,ati rero mu nama no mu bitero bari bahari na Therese nawe yabwiraga urubyiruko ko ari abanyabwenge; “Yabaga yambaye impuzankano y’abajenosideri njyewe naramwiboneye rwose kandi nari muzi nk’uwari uhagarariye ikigo nderabuzima cya Butamwa”.

Murangwa akomeza avuga ko ibyo yabakoreye byabatunguye cyane kandi mbere barabizeraga nk’abaturanyi beza ndetse n’abana biganaga, uko rero ntibari bazi ko Interahamwe zabatengushye ari cyo binjijwemo n’ababyeyi babo bari muri izo Mitingi (Meeting)

Jean Bosco Murangwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Butamwa/Photo The Express News

 

Therese Dusabe, Muhizi na Barasita wahoze ari ‘Bourgumestre’ akaba na Perezida w’Interahamwe, Setiba Joseph wari ushinzwe imyitwarire muri komite y’ Interahamwe mu mugi wa  Kigali, Shitani, Gahutu, Sekamana bose babanaga byahafi na Therese Dusabe kandi abo bose bafatanyije mu bwicanyi bwamaze imbaga y’Abatutsi mu cyahoze ari Butamwa,”

Murangwa akomeza avuga ko “Sekamana yaburanishijwe n’Inkiko Gacaca gusa batunguwe nuko yavuze ko azaburanishwa Kagame atakiri Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda

Bose rero Sekamana na Therese Dusabe bakatiwe burundu y’umwihariko n’urukiko Gacaca, Therese Dusabe yagaragaye yima abamuganaga imiti agakoresha ububasha yari afite yirukana abatutsi bamuganaga bakomeretse nk’uko yabibwiye Umugore waje amusanga,Tereza ati “‘Nimujyane uwo Mututsikazi ajye kugwa ahandi”: ni uko interahamwe ziramwumvira ziramuhitana agwa aho.

Undi muntu watanzwe na Therese Dusabe ni  Gateneri Gerard wari Deregiteri w’amashuri abanza ya  Butamwa. Yaje ahungira kuri  Therese Dusabe niwe ubwe wahamagaye Interahamwe ziraza ziramwica.

Therese Dusabe ni umukecuru ubu ukuze wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, Iyo aza kuba umuganga w’umunyabwenge, ntabwo aba yarishoye mu bwicanyi bwahitanye abatutsi. Dusabe Therese ni umwe mubari bize wari hafi mu myitozo yo kwanga no kwica abatutsi.

Ku ruhande rwa Ildephonse Kabanda, nawe warokotse Jenoside watanze amakuru, yavuze ko yabonye ko Therese Dusabe yoherejwe na Leta ya Habyarimana kuza gutata no kwiga uko ako karere kameze, amenye abatutsi bari bahatuye, atoze kandi yigishe interahamwe zo muri Komini Butamwa.

Ildephonse Kabanda warokotse Jenoside mucyahoze ari Komini Butamwa/ Photo The Express News

“Ubwo hashingwaga Ishyaka rya CDR n’umutwe w’Interahamwe, Therese Dusabe yawubaye hafi kandi niwe wagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa bahereye ku bize bari bafite amashuri n’ubumenyi. Kabanda yunze mu rya mugenzi we Murangwa avuga ko Therese Dusabe nawe yakurikiranye anahagararira Interahamwe zimara Abatutsi muri Butamwa

“Binyuze mu mategeko ya Therese Dusabe, bishe Kalisa, Umubyeyi we Canisio Kambanda baranabanaga mu muryango remezo ndetse n’idini rimwe aho basengeraga ‘Saint Vincent De Paul’, bica Mama Mwemanane Verena, Umuvandimwe  Mukanyana, François, Uwizeye Marie Josee, Karangwa Philbert na Kayiranga Prosper, Umugore wa Data wacu Karinganire Dismas n’abana babo batatu, Karengera Desire n’abana babo babiri, bica Kamanzi, Binenwa Bartazar n’abandi babarizwaga mu bwoko bw’abatutsi babaga hano,” nk’uko Kabanda akomeza abivuga

“Tubabajwe n’ibinyoma bikwirakwizwa n’abagize uruhare muri Jenoside n’ababakomokaho bayipfobya nka  Ingabire Victoire batemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina na nyiri ubwite aruhakana, Ntidushinja Ingabire Victoire gukora Jenoside ariko ni umwe mu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside”

Urutonde rw’abantu 17 bashinjwa ibyaha bya Jenoside bakatiwe n’Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa barimo na Therese Dusabe

“Turasaba amahanga kugira uruhare bakohereza Therese Dusabe agakurikiranwa n’ubutabera ibyaha bya Jenoside yewe Turasaba n’ibindi bihugu bicumbikiye abantu bakoze ibyaha bya JENOSIDE Kudufasha bikabohereza bakagana ubutabera kandi bagatega amatwi abakorewe ibyaha aho kubaha rugari bakidoga mu itangazamakuru ryabo. Niba koko Dusabe Therese ntacyo yikeka naze yisobanure ubutabera bumutege amatwi”  Kabanda akomeza avuga ko, abacitse ku icumu biteguye kubabarira uwo ari we wese uzicuza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi abikuye ku mutima.

Muri Gashyantare tariki ya 19, mu mwaka wa 2009, Therese Dusabe yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko Gacaca rwa  Butamwa. Ubu yibera mu gihugu cy’u Buholandi aho yahungiye akaba anakomeje ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Umukobwa we Victoire Ingabire ntatuza gukomeza kubiba iyo ngengabitekerezo mu Rwanda na nyuma yaho afunguwe ahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame kuwa 14 Nzeri umwaka wa 2018; Mu mwaka wa 2010 ni bwo yari yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gukwirakwiza amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Ingabire yumvikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ashyigikira ibikorwa bipfobya Jenoside binatesha agaciro ubuyobozi bw’Igihugu, agaragaza ko Nyina umubyara nta ruhare yagize muri Jenoside kandi ababibonye bahari bariho banabisubiramo kuko bari bahibereye.

2020-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Ubwanditsi 18 May 2021
Kibeho: Agace k’Amateka n’Ibitangaza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika gakomeje gukurura ba mukerarugendo

Kibeho: Agace k’Amateka n’Ibitangaza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika gakomeje gukurura ba mukerarugendo

Ubwanditsi 28 Aug 2018
Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Ubwanditsi 24 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe
ITOHOZA

Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball
Amakuru

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Ubwanditsi 16 Jun 2025
RPF- Inkotanyi :  Perezida Kagame yiyamye  Abayobozi  basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu
POLITIKI

RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

Ubwanditsi 14 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru