• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa
Ingabire Victoire ibumoso na Nyina umubyara, umujenosideri Therese Dusabe, hagati ni ikirango cya MRND yateguye Jenoside, ishyaka Ingabire na Nyina biyumvamo

“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa

Ubwanditsi 22 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ingabire Victoire wiyita umunyapolitiki akomeje kumvikana mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi atagatifuza nyina umubyara Therese Dusabe wahamwe akanakatirwa n’inzego  z’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Komini Butamwa ubu ni mu karere ka Nyarugenge

Jean Bosco Murangwa, yarokokeye mu murenge wa Mageragere yasobanuye byinshi mu mateka ya mbere ya Jenoside avuga ku itotezwa ryakorerwaga Abatutsi bitwa Ibyitso; nk’Umuntu warokotse Jenoside mu cyahoze ari Komini Butamwa yavuzeko abantu benshi baguye Mageragere akaba ababazwa nuko Ingabire Victoire ashaka kwerekana ko nta bwicanyi bwahabereye kubera gushaka kurengera Nyina.

Jean Bosco Murangwa, akomeza asaba Ingabire Victoire ko akwiye kurekera nyina uruhare rwe akirwariza agakurikiranwa n’Inkiko akisobanura,akomeza asaba  Leta y’U Rwanda yabafasha ikabigiramo uruhare ikamuzana agakora igihano yakatiwe n’inkiko Gacaca. Kuba Ingabire atari I Mageragere mu gihe cya Jenoside, ntakwiye kuburanira Nyina kuko ntateze kumva ko nyina azamubwira ko yayikoze, niyo yabimubwira Ingabire yabihakana. Mu nama zateguraga Jenoside, Dusabe Therese yabaga ari kumwe n’uwitwa Kangavera bikekwa ko nawe yaje mu mpunzi vuba aha,ati rero mu nama no mu bitero bari bahari na Therese nawe yabwiraga urubyiruko ko ari abanyabwenge; “Yabaga yambaye impuzankano y’abajenosideri njyewe naramwiboneye rwose kandi nari muzi nk’uwari uhagarariye ikigo nderabuzima cya Butamwa”.

Murangwa akomeza avuga ko ibyo yabakoreye byabatunguye cyane kandi mbere barabizeraga nk’abaturanyi beza ndetse n’abana biganaga, uko rero ntibari bazi ko Interahamwe zabatengushye ari cyo binjijwemo n’ababyeyi babo bari muri izo Mitingi (Meeting)

Jean Bosco Murangwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Butamwa/Photo The Express News

 

Therese Dusabe, Muhizi na Barasita wahoze ari ‘Bourgumestre’ akaba na Perezida w’Interahamwe, Setiba Joseph wari ushinzwe imyitwarire muri komite y’ Interahamwe mu mugi wa  Kigali, Shitani, Gahutu, Sekamana bose babanaga byahafi na Therese Dusabe kandi abo bose bafatanyije mu bwicanyi bwamaze imbaga y’Abatutsi mu cyahoze ari Butamwa,”

Murangwa akomeza avuga ko “Sekamana yaburanishijwe n’Inkiko Gacaca gusa batunguwe nuko yavuze ko azaburanishwa Kagame atakiri Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda

Bose rero Sekamana na Therese Dusabe bakatiwe burundu y’umwihariko n’urukiko Gacaca, Therese Dusabe yagaragaye yima abamuganaga imiti agakoresha ububasha yari afite yirukana abatutsi bamuganaga bakomeretse nk’uko yabibwiye Umugore waje amusanga,Tereza ati “‘Nimujyane uwo Mututsikazi ajye kugwa ahandi”: ni uko interahamwe ziramwumvira ziramuhitana agwa aho.

Undi muntu watanzwe na Therese Dusabe ni  Gateneri Gerard wari Deregiteri w’amashuri abanza ya  Butamwa. Yaje ahungira kuri  Therese Dusabe niwe ubwe wahamagaye Interahamwe ziraza ziramwica.

Therese Dusabe ni umukecuru ubu ukuze wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, Iyo aza kuba umuganga w’umunyabwenge, ntabwo aba yarishoye mu bwicanyi bwahitanye abatutsi. Dusabe Therese ni umwe mubari bize wari hafi mu myitozo yo kwanga no kwica abatutsi.

Ku ruhande rwa Ildephonse Kabanda, nawe warokotse Jenoside watanze amakuru, yavuze ko yabonye ko Therese Dusabe yoherejwe na Leta ya Habyarimana kuza gutata no kwiga uko ako karere kameze, amenye abatutsi bari bahatuye, atoze kandi yigishe interahamwe zo muri Komini Butamwa.

Ildephonse Kabanda warokotse Jenoside mucyahoze ari Komini Butamwa/ Photo The Express News

“Ubwo hashingwaga Ishyaka rya CDR n’umutwe w’Interahamwe, Therese Dusabe yawubaye hafi kandi niwe wagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa bahereye ku bize bari bafite amashuri n’ubumenyi. Kabanda yunze mu rya mugenzi we Murangwa avuga ko Therese Dusabe nawe yakurikiranye anahagararira Interahamwe zimara Abatutsi muri Butamwa

“Binyuze mu mategeko ya Therese Dusabe, bishe Kalisa, Umubyeyi we Canisio Kambanda baranabanaga mu muryango remezo ndetse n’idini rimwe aho basengeraga ‘Saint Vincent De Paul’, bica Mama Mwemanane Verena, Umuvandimwe  Mukanyana, François, Uwizeye Marie Josee, Karangwa Philbert na Kayiranga Prosper, Umugore wa Data wacu Karinganire Dismas n’abana babo batatu, Karengera Desire n’abana babo babiri, bica Kamanzi, Binenwa Bartazar n’abandi babarizwaga mu bwoko bw’abatutsi babaga hano,” nk’uko Kabanda akomeza abivuga

“Tubabajwe n’ibinyoma bikwirakwizwa n’abagize uruhare muri Jenoside n’ababakomokaho bayipfobya nka  Ingabire Victoire batemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina na nyiri ubwite aruhakana, Ntidushinja Ingabire Victoire gukora Jenoside ariko ni umwe mu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside”

Urutonde rw’abantu 17 bashinjwa ibyaha bya Jenoside bakatiwe n’Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa barimo na Therese Dusabe

“Turasaba amahanga kugira uruhare bakohereza Therese Dusabe agakurikiranwa n’ubutabera ibyaha bya Jenoside yewe Turasaba n’ibindi bihugu bicumbikiye abantu bakoze ibyaha bya JENOSIDE Kudufasha bikabohereza bakagana ubutabera kandi bagatega amatwi abakorewe ibyaha aho kubaha rugari bakidoga mu itangazamakuru ryabo. Niba koko Dusabe Therese ntacyo yikeka naze yisobanure ubutabera bumutege amatwi”  Kabanda akomeza avuga ko, abacitse ku icumu biteguye kubabarira uwo ari we wese uzicuza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi abikuye ku mutima.

Muri Gashyantare tariki ya 19, mu mwaka wa 2009, Therese Dusabe yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko Gacaca rwa  Butamwa. Ubu yibera mu gihugu cy’u Buholandi aho yahungiye akaba anakomeje ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Umukobwa we Victoire Ingabire ntatuza gukomeza kubiba iyo ngengabitekerezo mu Rwanda na nyuma yaho afunguwe ahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame kuwa 14 Nzeri umwaka wa 2018; Mu mwaka wa 2010 ni bwo yari yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gukwirakwiza amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Ingabire yumvikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ashyigikira ibikorwa bipfobya Jenoside binatesha agaciro ubuyobozi bw’Igihugu, agaragaza ko Nyina umubyara nta ruhare yagize muri Jenoside kandi ababibonye bahari bariho banabisubiramo kuko bari bahibereye.

2020-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya mbere mu 2020

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya mbere mu 2020

Ubwanditsi 29 Jan 2020
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Ubwanditsi 09 Oct 2019
Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Ubwanditsi 21 Sep 2019
#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Ubwanditsi 01 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose
ITOHOZA

Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi
ITOHOZA

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana
Mu Mahanga

Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Ubwanditsi 15 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru