• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface
C

Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface

Ubwanditsi 11 Apr 2018 Mu Rwanda

Boniface Rucagu wahoze ari umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko abafaransa babaga aho avugka I Nyamugari mu cyahoze ari Ruhengeri iyo batahaba FPR iba yarafashe igihugu mbere ndetse nta n’Abatutsi benshi bari gupfa.

Rucagu yari umudepite kuri leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Avuga ko ibyabaga byose yabibonaga kuko yari umwe mu bayobozi bo hejuru.

Abafaransa bashyirwa mu majwi ko bafashije leta ya Habyarimana gutegura Jenoside haba mu buryo bw’amikoro ndetse no mu buryo by’imyitozo bahaga abasirikare n’interahamwe.

Aganira na City Radio Rucagu yavuze ko yiboneye n’amaso ye ingabo z’Abafaransa zarasaga ku birindiro bya FPR Inkotanyi

Ati :”Ibyo nkubwira jye ni ibyo nabonye hariya mvuka muri Nyamugari no muri komine Tare, Abafaransa bari bahafite intwaro aho iwacu, ni mu kibaya ariko bari bahafite intwaro bohereza muri za Kivuye boherezayo ibisasu bibereye ahongaho inyuma y’imisozi izo ntwaro naraziboneye n’amaso yange bazizana zikanyuraho iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere.”

Avuga ko iyo aba Bafaransa batahaba FPR yari gufata igihugu mbere ndetse nta n’Abatutsi benshi bari gupfa ati :”Iyo batahaba ziba(Inkotanyi) zarafashe igihugu vuba niba hari n’Abatutsi baribwicwe n’interahamwe haribupfe bakeya cyane….. Kuri Base nizo zadusabaga amarangamuntu ndi umwe mubasabwe n’ingabo z’Abafaransa indangamuntu bari barashyize bariyeri aho bita ku Masangano hariya kuri Base. Bo ntibajyaga kurwana babaga bafite za ntwaro zabo zikomeye bakazohereza kure cyane kugirango ingabo za Habyarimana zigereyo zisanga Inkotanyi zagiye ibyo gutoza Interahamwe byo n’ibintu buri wese yabonaga.”

Avuga kandi ko aba Bafaransa bari bazi neza ko Interahamwe zifite imbunda kandi zijya kuzicisha abaturage ariko ngo bakarenga bakaziha imyitozo bivuze ko bari bazi intego zazo zo kuzakora jenoside.

2018-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa  Ubwishigizi mu Rwanda

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Ubwanditsi 10 May 2017
Iya 11 Gicurasi 1994: Akanama k’umutekano ka Loni kasabye Umunyamabanga Mukuru kohereza ingabo mu Rwanda

Iya 11 Gicurasi 1994: Akanama k’umutekano ka Loni kasabye Umunyamabanga Mukuru kohereza ingabo mu Rwanda

Ubwanditsi 11 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo  Gen. Caesar Kayizari  na Gen. Sam Kaka  basezerewe
Mu Mahanga

RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo Gen. Caesar Kayizari na Gen. Sam Kaka basezerewe

Ubwanditsi 09 Jul 2016
Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.
Amakuru

Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Umusore washakaga guha Zari impano y’imodoka yahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga
HIRYA NO HINO

Umusore washakaga guha Zari impano y’imodoka yahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru