• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Nyuma yaho Basketball Africa League yashyize ishyize hanze amakipe 12 azahatanira irushanwa rya BAL 2025, yemeje ko APR BBC yo mu Rwanda iri kumwe n’amakipe agiye kurikina bwa mbere kandi ikinira i Kigali.

Ubwo hari ku itariki ya 28 Gashyantare 2025, ni bwo ubuyobozi butegura iri rushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe akomeye muri Basketball muri Afurika, bwashyize hanze amakipe azarikina muri uyu mwaka.

Ni irushanwa ryari rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, aho ryatangiriye muri Maroc muri 4 Mata, rikazasorezwe muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

U Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma inshuro enye ziheruka, kuri ubu ruzakira iya ‘Nile Conference’ izatangira tariki ya 17-25 Gicurasi 2025, rukazahagararirwa na APR BBC.

Mu makipe azahangana n’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, nta n’imwe irimo yigeze ikina iri rushanwa na rimwe, gusa ni amakipe akomeye kuko yegukanye ibikombe mu bihugu byayo.

Ayo ni Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Mu kwiyubaka kw’ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo ya APR BBC, yongeyemo abakinnyi bazayifasha muri iri rushanwa rizabera muri BK Arena, abo ni Obadiah Noel na Dane Miller Jr.

Obadiah yagarutse muri iyi kipe y’Ingabo nyuma y’iminsi mike ari muri Dar City yo muri Tanzania.

Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yari umwe mu bo igenderaho ndetse yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota atatu yafashije kubona intsinzi ku mukino wa US Monastir.

Hari kandi Dylan Schommer usanzwe ukinira Union Neuchatel yo mu Busuwisi n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yongewe muri APR BBC yitegura BAL 2025.

Ikipe y’Ingabo kandi yanongeyemo Umunyamerika w’imyaka 35, Dane Miller Jr, wanyuze mu bihugu byinshi byo muri Amerika, Aziya ndetse no muri Afurika.

Aba bakinnyi basanze abandi baguzwe mbere nka Chasson Randle, Youssou Ndoye n’abandi basanzwe bayikinamo nka Aliou Diarra, Axel Mpoyo, Williams Robneys, Ntore Habimana n’abandi.

Imikino ya nyuma ya BAL 2025 ku makipe umunani azaba yitwaye neza muri iri rushanwa, azerekeza mu Mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y’Epfo muri Kamena uyu mwaka.

Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.

2025-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Ubwanditsi 20 Oct 2017
REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Ubwanditsi 17 May 2017
CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Ubwanditsi 20 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ABANYARWANDA  HERVE BM  NA JEAN MARIE MICOMBERO BARAKEKWAHO  KUBA MU BATEYE IBISASU I ZAVENTEM  MU BUBILIGI ( Yavuguruwe )
ITOHOZA

ABANYARWANDA HERVE BM NA JEAN MARIE MICOMBERO BARAKEKWAHO KUBA MU BATEYE IBISASU I ZAVENTEM MU BUBILIGI ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe
Mu Rwanda

Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe

Ubwanditsi 11 May 2018
U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura
Amakuru

U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

Ubwanditsi 18 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru