• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!
Kabuga akimara gufatwa n'ifoto yakera yamanikwaga igaragaza ko ashakishwa

Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Ubwanditsi 11 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho byemerejwe ko Kabuga Felisiyani ajyanwa by’agateganyo muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye mu Buholandi, kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 nibwo yitaba abacamanza, kugirago asomerwe ibyaha akurikiranyweho, abyemere cyangwa abihakane.

Mu byo aregwa harimo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu kuwushyira mu bikorwa, gushishikariza rubanda uwo mugambi mubisha abinyujije muri radiyo rutwitsi, RTLM, yashinze akanayibera umuyobozi, ndetse no gukwirakwiza intwaro zifashishijwe mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda rwashyize ahagaragara bwa mbere impapuro zo guta muri yombi Kabuga Felisiyani tariki 26 Ugushyingo 1997, ariko byasabye imyaka 23 yose ngo afatwe, kuko yakomeje kwihishahisha abifashijewemo n’ibihugu byamukingiraga ikibaba, hakiyongeraho n’amamiliyari atunze yamufashije gutanga ruswa ngo adafatwa. Amaherezo y’inzira ni mu nzu ariko kuko yaje gucakirwa tariki 16 Gicurasi uyu mwaka, avumbuwe mu buvumo mu nkengero za Paris, umurwa mukuru w’uBufaransa.

Hategerejwe kumenya niba Kabuga ari butinyuke guhakana ibyaha yakoze ku mugaragaro, ndetse abenshi mu bakurikiranye ibye bakaba basanga kuburana ari ukurangiza umuhango, kuko uru rubanza ari urucabana. Kugeza ubu Kabuga n’umukwe we Augustin Ngirabatware nibo bakirushya iminsi ngo baraburanishwa n’ Urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda. Abatutsi.Turabikurikiranira hafi.

2020-11-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 02 Mar 2020
Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Ubwanditsi 21 Aug 2019
Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Ubwanditsi 04 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi
HIRYA NO HINO

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa
Amakuru

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2024
Gatabazi na Bamporiki bagororewe
Mu Rwanda

Gatabazi na Bamporiki bagororewe

Ubwanditsi 31 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru